Girl in a jacket Perezida wa Gasogi yagiriye inama yo kwegura Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports | UMUSEKE

Perezida wa Gasogi yagiriye inama yo kwegura Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yagiriye inama mugenzi we uyobora Rayon Sports, Munyakazi Sadate kwegura ku mwanya wo kuyobora iriya kipe ngo abona ko ari yo nzira yayifasha gusohoka mu bibazo ifite.

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) avuga ko Sadate nk’inshuti ye amugira inama yo kuva ku buyobozi bwa Rayon Sports

Mu byumweru bibiri ishize ubwo hashyirwagaho Akanama Ngishwanama kagizwe n’abantu 7, impande zombi zahurizaga hamwe zivuga ko zigiye gukorana mu gushaka umuti w’ibibazo biri muri Rayon Sports mu bihe bya Coronavirus.

Ku wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi, Munyakazi Sadate yandikiye RGB, ko “ari we uhagarariye umuryango wa Rayon Sports mu buryo bwemewe n’amategeko”, aho kuba Ngarambe Charles ashinja ko muri 2015 yatse ubuzima gatozi bw’ikipe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yasabye Sadate uyobora Rayon kureka Paul Muvunyi akaba ari we uyobora ikipe.

Ati: “Ndasaba ko Munyakazi Sadate yakwegura akareka Paul Muvunyi akayiyobora, dore aracyari muto yakora n’ibindi ni inshuti yange ariko nabirekere bariya.”

Ibibazo by’amikoro byabaye muri Rayon Sports ikamara amezi atatu idahemba abakinnyi, biri mu byatumye ikipe ifite abafana benshi kurusha izindi mu Rwanda ikomeza kutumvina.

Perezida wa  Rayon Sports, Munyakazi Sadate yahagaritswe na FERWAFA amezi atandatu atagaragara mu bikorwa byose bya siporo, arajurira.

Kugeze ubu ntiharamenyeka ahazaza ha Rayon Sports nyuma yo kutumvika k’ubuyozi, aho abakinnyi batangiye kuyisohokamo, abandi amasezerano arangiye ntibayongera.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Gasogi wajya wicecekera koko? Ibyo muri Rayon ubigendamo ute? Uzi iyo biva niyo bijya? Uzi icyabiteye cyangwa ikibyihishe inyuma? Burya iyo utazi ibintu iyo biva niyo byerekera ibyiza ni ukwicecekera ugakurikirana ibikureba, ibyabandi ukabireka. Ubuse nanjye nkugiriye inama yo kwegura muri Gasogi ukaba umunyamuryango usanzwe uremera? Dore ukunda kuvuga cyane Gasogi bikayitera umwaku, ngaho egura ku buyobozi bwayo. Ntuzabe nkawa mugabo mbwa useka imbohe, sibyo bwana Gasogi?

  • Arabyumva se? Ubundi se ni gute umuntu w’umugabo bamucumekaho komite y’agateganyo iyobora ikipe? Ubwo nyine biba byakuyobeye. Ngo hari umwenda rayon imufitiye? Aragundira se kugirango aziyishyure. Umwenda niba ufite impapuro zemewe, ukaba waratanzwe mu buryo bwemewe, bazayakwishyura ariko rwose umugani wa KNC EGURAAA!!!!! Ibintu iyo byanze biba byanze. Ubwo se ikizere kizagaruka gute? Kandi nanone ngo uwarose nabi burinda bucya. Uzongera ukose, baguhagarike, ubwo se UMURYANGO UZAHORA MURAYO. ZIBUKIRA.

  • Harya gutanga inama zo kwegura sibyo sadate yahaniwe? None uwo nawe ngo sadate niyegure!
    Bazumvaryari n’umwana w’umunyarwanda.
    Le ridicule ne tue pas.

  • VODAVODA se ko mbona ibyo wabwiraga KNC ko atazi ibibera muri Rayon sport, ubu se n’umwana wo mu mwaka wa mbere wa primaire yabimenye. Ndabona mwivuyemo nk’inopfu. Aho rayon igeze harababaje. Uboshye abagore bashinjanya amarozi. Cyakora ibi byose ntakindi kibitera, ni ukudakorera mu mucyo wa mugani wa Sadate. Ngo bamwirukanye. Nyobozi yirukana Njyanama gute? Inama rusange yonyine niyo ibifitiye ububasha. Ahubwo kubera ibyo arimo agaragaza, buriya ku mwirukana ntibigishobotse. Niba yarahagaritswe ku bibuga, FERWAFA ntiyamwirukanye mu buyobozi bwa RAYON; Ntiwakemura ibibazo biri muri Rayon Sport niboneye wirukana Komite muri ubu buryo. Gusa, kubikemura biroroshye cyane. !!!! Umuti uragaragara.

  • Uhitwa erega
    ntafata uruka !

  • kNC kuki ugira utugambo twinshi kandi dusenya nukuberiki??Ukunda aho byacitse kabisa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *