Perezida wa Mukura Nizeyimana Olivier yeguye | UMUSEKE

Perezida wa Mukura Nizeyimana Olivier yeguye

Olivier Nizeyimana wari Perezida wa Mukura Victory Sports yamaze kwegura muri iyo kipe nyuma y’imyaka umunani ayiyobora.

Olivier Nizeyimana wari Perezida wa Mukura Victory Sports yeguye

Ubutumwa buri kuri Twitter ya Mukura buremeza aya makuru ko uwari Perezida w’iyi kipe yamaze kwegura.

Bati:’’ Kuri uyu mugoroba, komite nyobozi ya Mukura Vs n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye bakiriye ubwegure bwa Niyizeyimana Olivier wari Perezida w’iyi kipe weguye ku mpamvu ze bwite.

Ubu bwegure buzagezwa ku nteko rusange ishobora kubwemeza cyangwa ikabuhakana.’’

Nizeyimana Olivier akaba yeguye mu gihe muri iyi kipe hamaze iminsi havugwamo ibibazo by’ibirarane by’imishahara y’abakinnyi aho amezi agiye kuba arindwi batazi uko umushahara usa.

Olivier Nizeyimana atandukanye na Mukura VS nyuma y’umwaka umwe gusa yari amaze kongera gutorerwa kuyobora iriya kipe ya mbara umukara n’umuhondo.

Abakinnyi biyo kipe bataka umushahara w’amezi arindwi (7) yose yari ashize badahembwa.

Ubu Visi Perezida wiyo kipe Sakindi Eugene ni we ugiye kuba ayiyobora mu gihe hataratorwa undi mu perezida.

MUGABE Jean Paul
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Warakoze waritanze musaza. Hope l’autre Olivier agiye kugukorera mungata

  • Iyi ni inkuru yambabaje nka umufana wa Mukura VS watubaye hafi udukorera byinshi byagiye bituma ikipe yacu ihagarara bwuma muruhando rwa ruhago yacu mu Rwanda. Twigeze no gusohokera igihugu tuba ikipe imwe rukumbi yo muntara yatwaye igikombe ikanasohokera u Rwanda. Nizereko kugenda kwawe bidatuma ni inkunga twaterwaga na VOLCANO Express nayo ihagarara ko Mukura ukiyifite kumutima

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *