Ubuyobozi bw’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma Iburasirazuba buratangaza ko kudakorera ku gihe ari kimwe mu byatumye akarere ka Ngoma kaba akanyuma mu kwesa imihigo muri iyi Ntara ndetse kanaza mu turere twa nyuma mu gihugu aho kabaye aka 22.

Banamwana Bernard uyobora Njyanama y’Akarere ka Ngoma
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma Banamwana Bernard avuga ko kudakorera ku gihe ari kimwe mu byakoze ku karere mu myaka ibiri ishize batesa imihigo ku rwego rushimishije.
Ati”Bagaragaza imyanzuro (y’umwiherero wabaye mukwezi gushize) byagaragaye ko ikibazo nyamukuru cyatumye Akarere kacu kaza ku mwanya wa nyuma ari ukudakorera ku gihe aho usanga hari byinshi bikorwa mu kwezi kwa nyuma kw’ingengo y’imari”.
Uyu muyobozi wa Njyanama avuga ko ibi babinengera cyane ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma.
Avuga kandi ko akenshi abayobozoi batumira abaturage mu nama bakaba ari bo bazizamo batinze ari nabo batumije inama.
Ati “Ntabwo umuturage akwiye kwirirwa agutegereje kandi ari wowe wamutumyeho mu nama…….birababaje gutumira umuntu warangiza akaba ariwowe ukererwa ariko twiyemeje ko bigomba gukosorwa.”
Akerere ka Ngoma mu mihigo y’umwaka ushize wa 2017-2018 kabaye aka nyuma mu turere turindwi tw’Iburasirazuba, kaba aka 22 mu turere 30 tugize igihugu.
Mu myaka ibiri yabanje aka karere kari kabaye aka kabiri mu mihigo mu gihugu inshuro ebyiri zikurikiranya. Ukugusubira inyuma bikabije bikaba byaratunguye benshi.
Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Ngoma
4 _
Turakwemera Bwana Banamwana ibyo ni byo pe! Hari icyo wibagiwe cy’uko hari agatsiko ka Rwiririza nabanyarukira batumye Ngoma isubira inyuma noneho na meya utuma abakozi bahunga Akarere kubera gutukana. Ni nde mukozi udafite ubwoba n’umutima mubi muri Ngoma kubera gutukana?
N’abashumba ntibagitukana none ngo mayor muzima aratukana? Ariko c nibyo gusa ko numvishe ko n’utundi tugeso twe dukabije cyane ku gitsina gore! Ese ubwo yabona imbaraga zo gushyira mu kazi yirirwa muri ayo mafuti? Gusa nkunda komwene aba bayobozi bagira igikundiro imbere y’ababashyiraho. Ese habuzre abayobozi bafite imico mbonera muri sosiyete babasha kugeza abaturage kubyo bifuza?
Dukeneye umuyobozi wubaka igihugu mu nguni zose tutitaye ku marangamutima yapolitiki. Nubwo waba uteza imbere ubukungu ariko ubumuntu n’ubupfura arintabwo simbona ibyo baba bakurwazamo.
Ngira ngo Bwana Banamwana yumvise inama za Titi azaharanire ko zishyirwa mu bikorwa maze Ngoma I bone ibikomeye! Meya se ni ibyo gusa? Hari n’ubwo birukana umukozi akanaca inyuma akamubwira ngo bikorwa na Rwiririza siwe ibikora. Ese ahubwo nta kijya muri ES Karama guhinga udukobwa twutunyeshuri mu ijoro?
Meya rata nibakureke! Irire abana numera kuvaho se Uzabavana he? Ihene Irisha aho izi ritse! Ariko ngo uri uwa mbere!