Perezida wa Senegal yishyize mu kato azamaramo iminsi 14 | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 9:17 23

Perezida wa Senegal yishyize mu kato azamaramo iminsi 14

Perezida wa Senegal, Macky Sall yishyize mu kato azamaramo iminsi 14 nyuma yo guhura n’umuntu agapimwamo Coronavirus.

Macky Sall nubwo atanduye Coronavirus yabaye yishyize mu kato mu rwego rwo gutegereza ibisubizo azabona mu minsi 14 indwara igaragariramo ku wayanduye

Macky Sall we ibisubizo byagaragaje ko ari muzima ariko yishyize mu kato azamaramo ibyumweru bibiri mu rwego rwo kwirinda ibyago. Ibiro bye byasohoye ubutumwa bwanyuze kuri televiziyo.

Umudepite Yeya Diallo yatangaje kuri uyu wa gatatu ko bamusanzemo Coronavirus.

Yasabye abaturage b’igihugu ke kugerageza kwitwararika ku mabwiriza y’isuku no gushyira intera hagati y’umuntu n’undi.

Senegal imaze kugira abantu banduye Coronavirus 6,129 muri bo abagera kuri 93 bahitanywe n’indwara ya COVID-19.

Ku Isi icyorezo kimaze gufata abagera kuri miliyoni 9.5 (9,565,546) abahitanywe na COVID-19 bagera ku bihumbi 485 (485,690) abavuwe barakira ni miliyoni 5.2 (5,206,480) nk’uko urubuga worldometer.info rubitangaza.

BBC

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *