Perezida w'urw'Ikirenga avuga ko kurwanya ruswa bikwiye kuba akazi ka buri munsi | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 9:00 34

Perezida w’urw’Ikirenga avuga ko kurwanya ruswa bikwiye kuba akazi ka buri munsi

Mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa mu Nkiko, Perezida w’urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo yavuze ko imitangire mibi serivisi ikiri mu nzego itiza umurindi ruswa kandi ikadindiza iterambere bityo ko kuyirwanya bikwiye kuba akazi ka buri munsi.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo avuga ko imitangire mibi ya serivisi ikiri mu nzego iha icyuho ruswa

Muri iki gikorwa cyabereye mu karere ka Muhanga, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Ntezilyayo Faustin yavuze ko biyemeje kurwanya ruswa bihereyeho ubwabo, bashyira imbere kunoza serivisi z’ikoranabuhanga bakirira ibirego no gushyiraho imirongo ya telefone abaturage bahamagara ku buntu.

Avuga ko kandi ko n’utanze amakuru arebana na ruswa agirirwa ibanga kugira ngo bitamugiraho ingaruka.

Cyakora avuga ko nubwo hashyizweho izi ngamba bitabuza bamwe mu bacamanza, abikorera  no mu nzego z’ibanze hakigaragara ruswa  ishingiye ku mitangire mibi ya sirivisi, ibyo avuga ko izi nzego zose zigomba gufatanyiriza hamwe mu guca burundu icyaha cya ruswa no guhana abagaragaweho kuyakira.

Yagize ati «Kurwanya ruswa tugomba kubikora nk’akazi ka buri munsi, ariko tugashyiramo n’imbaraga kugira ngo dukaze uwo murego kugira ngo turebe uko twayihashya.»

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko nta hantu hakwiriye gushyirwamo ingufu kurusha ahandi kuko aho igaragara hose hakwiriye gushyirwamo imbaraga cyane, gusa akavuga ko mu nzego z’ibanze usanga ari zo ziganjemo ruswa.

Avuga ko ruswa kandi iri mu nzego z’Ubutabera no mu bucamanza ndetse ko nta mucamanza wakira ruswa mu ntoki ko ayicisha ku bakomisiyoneri ariko ko ingamba zo kuyihashya zituma abajyaga bakira ruswa ntibafatwe, ubu ko hari abamaze kubihanirwa birukanywe mu kazi bazira kwakira ruswa.

Yagize ati «Ruswa tuyisanga mu bushinjacyaha, mu bugenzacyaha no mu bucamanza irahaboneka birasaba ko twese dufatanya kuyirwanya.»

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase avuga ko ruswa itera akarengane ndetse uwayakiriye imuhindura umugaragu w’inda ikayobya ibitekerezo bye, ntawe ukwiriye guhakana ko ruswa idahari kandi iri mu nzego nyinshi.

Avuga ko no mu rwego rw’umuvunyi ishobora kuhaboneka ari yo mpamvu inzego zose n’abantu ku giti cyabo bagombye gufatanya mu kuyigaragaza.

Murekezi yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe na Transparency International bwerekana ko abaturage bafitiye ikizere inzego z’ubutabera ku kigero cya 76.4% akavuga ko mu manza 1 091 Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye zaciwe, rwasanze 96 zirimo akarengane.

Kurwanya ruswa ngo ni ibya buri wese
Inzego zose zikwiye kubihuriraho

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ndabona uyu mugabo azanye imbaraga zidasanzwe mu kurwanya Ruswa.Ni akazi katoroshye.Report ya United Nations yerekana ko Ruswa imunga Ubukungu bw’isi ku kigero cya 3.6 Trillions USD buri mwaka.Naho World Bank ikerekana ko abantu na companies batanga Ruswa ingana na 1 Trillion USD buri mwaka.Nubwo ntacyo Leta zidakora ngo zirwanye Ruswa,ndetse na UN igashyiraho Umunsi wo “kurwanya ruswa” (le 09/December),ntacyo bishobora gutanga.Kubera ko n’abayirwanya nabo barya Ruswa.Amaherezo azaba ayahe.Umuti w’ibibazo byose byananiye abantu,tuwusanga muli Bibiliya,kandi uwo muti urizewe cyane kuko watanzwe n’Imana yaturemye.Yashyizeho Umunsi wa nyuma,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,kandi igakuraho n’ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo buzaba buyobowe na Yezu.Ibyo byanditse henshi muli Bibiliya yawe.Ntitukibeshye ngo kubera ko byatinze ntabwo bizaba.Imana ifite Calendar yayo ikoreraho kandi buri gihe irayubahiriza.Kuva na kera,nta kintu na kimwe Imana ivuga ngo cyekuba.Ingero ni nyinshi cyane.Niba utazizi wazibaza kandi wasubizwa vuba.Nicyo bibiliya itumariye.

  • @ Sezikeye,urakoze cyane ariko iyi mibare uduhaye iteye ubwoba uretse ko ariyo.Niba ruswa imunga ubukungu bw’isi ku kigero cya 3.6 Trillions USD buri mwaka,ibyo bihwanye na Rwanda National Budget y’imyaka hafi 3 000 !!!.Bihwanye n’amafaranga ibihugu byose bikoresha mu ntambara inshuro 2 !!!
    Namwe munyumvire.Isi ikoresha + 5 Trilliards USD mu ntambara na Ruswa.Ubwo ntidushyizemo Trillions z’amadolari abantu bakoresha mu busambanyi.Niyo Business ya mbere ku isi.Yewe,koko iyi si ni mbi cyane.Ngaho twibwirire igihe ibyo bizabera n’aho byanditse muli bibiliya zacu.Merci.

  • @ Nkurunziza,wibeshyeho gato.Bingana na Rwanda National Budget y’imyaka 1 000.Kubera ko Budget y’u Rwanda 2019-2020 ari 2.8 Trilliards RWF.

  • Hari akandi kabazo kadutse muri iyi minsi; inyigo zikorwa nabi, bikatangira hakozwe izindi (rimwe na rimwe nabi nanone…), kandi ifaranga rikaguma rihagendera…. Binyibutsa igihe byajyaga bikunda kuvugwa ko Leta yahombye kubera “ubuswa” bw’abakozi!
    Kugirango ubucamanza buzahangane nabyo ntibyoroshye!

  • Nkunda ko muvugisha ukuri. Akarengane mu butabera gatewe na ruswa ni agahomamunwa ukabagana aho kukurenganura bakakurenganya. Nibyo kurwanya gusa abacamanza bashyirirwaho amategeko abarengera bikabije bamwe bakabyitwaza. Ariko Imana no umucamanza utabera ababikora bazabyishyura. Barica isura nziza y’igihugu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *