Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro yaryo ya munani rirarimbanyije. Abahanzi bagiye bahurira muri PGGSS zabanje banakoraga indirimbo bahuriyeho. EAP itegura ibikorwa by’iri rushanwa ivuga ko iyi ndirimbo itazakorwa kuko amafaranga yari kuyikoresha yashyizwe mu bindi byazamuye imitegurire y’irushanwa.

Abahanzi b’uyu mwaka nta ndirimbo y’ irushanwa bigeze bakorana
Muri PGGSS YA 2016 hakozwe indirimbo yitwa ‘Ryoherwa’, muri 2017 hakorwa iyitwa ‘Tujye Ibicu’.
Mu bitaramo byabaye mu myaka yashize ubwo abahanzi bose barangizaga kuririmba bahitaga bagaruka ku rubyiniro bakaririmbana indirimbo y’irushanwa babaga bahuriyemo.
Abakurikirana iri rushanwa uyu mwaka ntabyo bigeze babona.
Mushyoma Joseph bakunze kwita Boubu ukuriye EAP (East African Pomoters) itegura iri rushanwa ku bufatanye na Bralirwa, yabwiye Umuseke ko indirimbo y’uyu mwaka itazakorwa kubera ikibazo cy’amafaranga yayitangwagaho.
Ati “Uyu mwaka ntabwo iyo ndirimbo yakozwe nta nubwo izakorwa ariko ni ukubera ko hari ibindi bishya byinjijwe mu irushanwa ry’uyu mwaka, amafaranga twayitangagaho hari ibindi ari gukora.”
Ibyo bikorwa bishya byinjijwe mu irushanwa, birimo ibitaramo bya Mini-Roadshow. Boubou avuga ko na byo hari ingengo y’imari byateganyirijwe, bikaba bimwe mu byaburijemo amafaranga yagombaga gukoresha iriya ndirimbo.
Avuga ko iyi ndirimo itwara amafaranga menshi arimo ayo kwishyura abayitunganya (producers), aho gufatira amashusho n’ibindi byinshi bitangwa ku ndirimbo.
Ibitaramo bya PGGSS 8 bimaze kubera mu turere twa Musanze na Gicumbi [hanabaye ikiswe Mini-Roadshow mu karere ka Gasabo] byatangiye kugaragaza ubuhanga bw’abahanzi bari muri iri rushanwa.
Biteganyijwe ko tariki ya 14 Nyakanga hazamenyekana uwegukanye iri rushanwa.

Umwaka ushize iyo ndirimbo yarakozwe
Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW