Phionah yatunguwe no kubona Miss Rwanda 2020 abaye Nishimwe Naomie | UMUSEKE

 Phionah yatunguwe no kubona Miss Rwanda 2020 abaye Nishimwe Naomie 

Umwiza Phionah Wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2020 yavuze ko atigeze abona ko  Nishimwe Naomie azegukana ikamba rya nyampinga.

Umwiza Phionah we ngo yari yarakiriye ko ataba Nyampinga w’u Rwanda 2020

Mu gihe aba bakobwa bari mu mwiherero i Nyamata havugwaga byinshi hagati yabo ku muntu babona ushobora kuzaba Nyampinga w’u Rwanda 2020.

Iki gihe buri muntu yacishaga amaso mu bo bari kurushanwa akabona abamuteye ubwoba bashobora kuzamubuza kwegukana ikamba.

Umwiza Phiona avuga ko hari abakobwa benshi bagaragazaga ko ari bo bakwiye kuba Nyampinga kurenza uko yari gukeka ko Naomie yakwambara ikamba.

Ati “Numvaga ko azaba umukobwa ukunzwe cyane, cyangwa Miss ubereye kwifotoza neza nta bindi, kuko muri boot camp ntibyari byoroshye.”

Nyampinga w’u  Rwanda Nishimwe Naomie na we yunga mu ry’igisonga ke ko abakobwa babanaga mu mwiherero bakundaga kumuca intege ko atazaza no mu bisonga cyane cyane uyu witwa Phionah.

Phionah yari yamaze gutanga ikamba rya Miss Rwanda ku bandi bakobwa babanaga mu mwiherero barimo Akaliza Hope n’Umutoni Denise utarigeze akomeza mu 10 batoranyijwemo Nyampinga.

Phionah we, kuba igisonga cya mbere avuga ko nta cyo bimutwaye ndetse ko ashimira Imana kuba ataratahiye aho  cyane ko nta kizere yari afite cyo gutsinda.

Umwiza Phionah yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda ahembwa miliyoni 1.2Frw no kujya kuba muri hotel imwe i Nyamata igihe cy’amezi atandatu.

Ngo ababyeyi be bamubwiye amagambo menshi amaze gutsindira kuba igisonga cya mbere cya Nyampinga,  yamwubatse.

Ati “Ikintu kimwe banyibukije ni ugohora nkunda Imana ngo nubwo mbonye ibyo byose.”

Uyu mukobwa avuga ko azakora neza umushinga wo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abangavu.

Umwiza Phionah wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga 2020

Nicolas YUSUF
UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Bajye batanga ibihembo bifite icyo bimariye umuntu.
    Kujya kuba muri hotel amezi atandatu ndumva ntacyo bizamujyezaho byari kurutwa niyo bamuha akazi amezi 6 cg bakamubarira cash zingana nayo six months.

  • Sha Naomie yararikwiye ndetse njye nabibonye kare cyane,kumuca intege rero byari ishyari nta kindi ,ahubwo nirya popularity ryari irye nuko babonye batayamuha yose bagasaranganya naho ubundi ryo yanaritsindiye rugikubita niwe twamenye cyane, ahubwo uyu w igisonga yarantunguye ariko nawe ni mwiza nuko numva yari yagiriye ishyari Naomie bibi kabisa mwese mwakagombye kwishimirana, ibigambo by urucantege mukabyigumanira muri mwe kuko nubundi uwo Imana yahaye ntawamwaka kandi Naomie ni umwana usenga, ni mwiza imbere n inyuma pe.

    • Birashoboka ko bamwibiye amajwi.Ntabwo nange nemera ko umuntu w’umuswa wabonye amanota 13 kuli 53 muli National Exams yaba uwa mbere muli Miss Rwanda.Ngewe nkeka ko byatewe nuko yari asanzwe azwi.Nkeka ko muli biriya bya Miss,kimwe n’ahandi hose nko mu kubona akazi,hasigaye haberamo amanyanga aterwa n’ikimenyane cyangwa ruswa.Ntabwo abantu batinya imana nyamara bitwa abakristu.

  • Moi je regleu les problèmes des enfants avant neu.Nangwa nuwo we yabonaga arenze 13.Uyu we sinzi kabisa.

  • Miss Rwanda isigaye ubu imeze nkamatora yacu.

    • Amatora yanyu wowe nande?

  • Nakurikiranye processus y’amatora ya miss Rwanda 2020 sinigeze mbona ubuswa bwa Naomie Nishimwe. Ikindi kandi amatora ya miss Rwanda agendera ku ngingo eshatu, arizo: ubwiza, umuco n’ ubuhanga. Ubwo rero kugirango ube miss n’uko moyenne y’izo ingingo iba iruta iyabandi. Maze rero tureke amashyari atazagira aho atugeza. Naomie arabikwiye kandi mwifurije ishya mur’iyi mandat ye. Bonne chance Naomie.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *