Platini mu rugendo rushya n’izina rishya ubu ni P…Ngo ibya Dream Boyz byararangiye | UMUSEKE

Platini mu rugendo rushya n’izina rishya ubu ni P…Ngo ibya Dream Boyz byararangiye

Nemeye Platini wahoze mu itsinda rya Dream Boyz, mu buryo bweruye yashyize yemera ko ubu iby’iri tsinda bisa nk’amateka kuko ubu yatangiye kwikorana umuziki ndetse ubu akaba yarahinfuye izina ubu asigaye yitwa P.

Ngo ubu ntakiri Platini ni P

Byavuzwe mu minsi yashize ubwo hasohoka indirimbo buri umwe yaba Platini na TMC bakoze ku giti cyabo, ariko bombi ntibakwerura ko batakiri kumwe nk’itsinda.

Mu cyumweru gishize, TMC we yuriye rutemikire yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bivugwa ko agiye gukomerezayo amasomo.

Platini na we amaze iminsi agaragara mu bitaramo byazengurutse mu bice binyuranye ari wenyine.

Ibi bitaramo byabaye mu cyumweru gishize ubwo habaga Tour du Rwanda, bisoje Platini yeruye koi bye na TMC byarangiye nk’itsinda ryo kuririmba.

Ati “Ntabwo aho imyaka igeze tubona viziyo kimwe buri wese afite intumbero ye gusa icyiza ni uko turi abavandimwe.”

Yavuze ko ibikorwa bya buri wese bizagaragara nubwo we ibye bizaguma muri muzika kuko uyu mwaka agiye kwibanda ku ndirimbo ze gusa.

Yasabye ko abamamaza ibikorwa bya Dream Boyz babihagarika bakamamaza izina rye kuko muri iyi minsi atari kwitwa Platini ahubwo asigaye yitwa P.

Avuga ko yabanje kugorwa no kujya ku rubyiniro atari kumwe na TMC ariko ko yatunguwe no kubona abafana bamwishimiye cyane.

Aba basore bamaze imyaka 11 bagize itsinda Dream Boys ryanegukanye PGGSS nk’irushanwa rikomeye ryabayeho muri muzika nyarwanda ndetse bakoze Album esheshatu bamurikiye abakunzi babo.

TMC we aherutse kujya muri USA

Nicolas YUSUF
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • I liked this grp ! Ark TMC we byari agahebuzo, platini nakomeze ntacike intege kuko performance ze atari kumwe na TMc ntibyoroshye .
    Ark nawe mugihe gito azamusanga usa kuko ntibatatira igihango .

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *