Police Week: ingo 117 zahawe amashanyarazi muri Giti – UMUSEKE

RALC Ntibavuga bavuga

Police Week: ingo 117 zahawe amashanyarazi muri Giti

Police week, igikorwa ngarukamwa gisa na Army Week aho izi nzego zikora ibikorwa by’iterambere ku baturage, uyu munsi yatangirijwe mu karere ka Kirehe no mu ka Gicumbi aho mu murenge wa Giti ingo zigera ku 117 zashyikirijwe amashanyarazi akoresha imirasire y’izuba.

Abayobozi banyuranye ba Police baje aha muri Giti gutangiza iki gikorwa

Abayobozi banyuranye ba Police baje aha muri Giti gutangiza iki gikorwa

Iki gikorwa cyabimburiwe n’umuganda wo gukora umuhanda nyabagendwa muri uyu murenge, kitabiriwe n’abaturage benshi n’abayobozi ku nzego za Police na Leta.

Muri uyu murenge w’icyaro ufite ahantu hacye hato cyane hagera amashanyarazi, ingo 117 zashyikirijwe amashanyarazi akoresha imirasire y’izuba, ku bufatanye bwa Police, Minisiteri y’ibikorwa remezo n’ikigo EUCL gikwirakwiza amashanyarazi.

CP Emmanuel Butera Komiseri ushinzwe ibikorwa muri Police y’u Rwanda yatangaje ko iki gikorwa ngarukamwaka barimo kigamije gufatanya n’abaturage mu iterambere nk’uko bafatanya mu kurinda umutekano.

ACP Theos Badege, umuvugizi wa Police y’u Rwanda yatangaje ko muri iyi Police Week izamara igihe cy’ukwezi bazakora ibikorwa binyuranye nko kugeza amazi ku batayafite, ibikorwa by’isuku y’amazi n’ibindi.

ACP Badege avuga kandi ko muri iki gihe hazakorwa ubukangurambaga bwo kujyana abana ku mashuri, kwirinda icuruzwa ry’abana, kwirinda ihohotera, kurinda urubyiruko ibiyobyabwenge n’ibindi bigamije ubufatanye mu kurinda umutekano.

Aha i Giti habayeho gushyira umukono ku masezerano hagati ya Police, ubuyobozi bw’Akarere na EUCL agendanye n’ubufatanye mu gukwirakwiza amashanyarazi kubo atarageraho.

Germaine Kamayirese Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo wari umushyitsi mukuru avuga ko amashanyarazi aba baturage bahawe adahenze kandi azabagirira akamaro.

Yabasabye kurangwa n’isuku, kubaka ubwiherero no kwitabira ibikorwa bibateza imbere ndetse no gufatanya na Police kurinda umutekano cyane cyane kurwanya inzoga zitemewe zivugwa cyane muri aka gace.

Ukwezi kw’ibikorwa bya Police mu baturage kwitiriwe “Police Week” kuzasozwa tariki 16 Kamena 2017.

Bereka abaturage uko bakoresha aya mashanyarazi y'imirasire y'izuba ngo azakomezwa no guhabwa abandi baturage

Bereka abaturage uko bakoresha aya mashanyarazi y’imirasire y’izuba ngo azakomezwa no guhabwa abandi baturage

CP Emmanuel Butera ushinzwe ibikorwa muri Police y'u Rwanda

CP Emmanuel Butera ushinzwe ibikorwa muri Police y’u Rwanda

Abaturage bitabiriye iki gikorwa ari benshi

Abaturage bitabiriye iki gikorwa ari benshi

Boniface Kimonyo w’imyaka 97 ariko ubona ko agikomeye, yavuze ko kuva kera aha iwabo hari icyaro kibisi cy’icuraburindi ariko birushijeho nta muyobozi wabageragaho, ubu ngo yishimira kubona amashanyarazi amaze kuhagera kandi hari ubushake bwo kuyongera

Boniface Kimonyo w’imyaka 97 ariko ubona ko agikomeye, yavuze ko kuva kera aha iwabo hari icyaro kibisi cy’icuraburindi ariko birushijeho nta muyobozi wabageragaho, ubu ngo yishimira kubona amashanyarazi amaze kuhagera kandi hari ubushake bwo kuyongera

Germaine Kamayirese wari umushyitsi mukuru

Germaine Kamayirese wari umushyitsi mukuru

Hasinywe amasezerano y'ubufatanye hagati y'Akarere, EUCL na Police y'u Rwanda

Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’Akarere, EUCL na Police y’u Rwanda

Itorero ry'aha muri Giti ryasusurukije abitabiriye uyu munsi

Itorero ry’aha muri Giti ryasusurukije abitabiriye uyu munsi

Mu karere ka Gicumbi

Mu karere ka Gicumbi

Mu murenge wa Giti mu karere ka Gicumbi

Mu murenge wa Giti mu karere ka Gicumbi

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/Gicumbi

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock