Polisi ivuga ko ‘gufata abatinze gutaha’ bitagamije kubahana | UMUSEKE

Polisi ivuga ko ‘gufata abatinze gutaha’ bitagamije kubahana

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko kuba hari abantu Polisi ifata barengeje saa mbiri z’ijoro bakigenda bakajyanwa kuri Stade cyangwa ahandi hateguwe, ngo ntibigamije kubageza mu Bugenzacyaha ngo bahanwe ahubwo ngo bagorwa inama mbere na mbere. Avuga ko kumva ko Covid-19 igihari ari ingenzi kugira ngo ubwandu bwayo bucike mu Rwanda.

Iyo bafashwe bashyirwa ahabugenewe bakaza kurekurwa

Umuseke wasuye aho abafatatwa batinze gutaha bajyanwa dusanga hari abicazwa muri Stade kugeza igihe runaka bakarekurwa bagataha.

Umwe mu bafashwe twasanze muri Stade ya Nyamirambo yabwiye Umuseke ko yafatiwe ahitwa ‘kuri 40’, i Nyamirambo yishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Avuga ko nyuma yaje kurekurwa arataha ariko ko yabikuyemo isomo ry’uko atakongera gukererwa gutaha.

Undi twise Rukundo Fils avuga ko yafashwe saa mbiri z’ijoro zirenzeho iminota icumi avuye ku kazi. Icyo gihe yajyanywe mu kigo k’ishuri kiri ku Kicukiro ariko aza kurekurwa ahagana saa saba z’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi, CP Jean Bosco Kabera avuga ko Abanyarwanda bagombye kubahiriza buri bwiriza bahawe na Leta kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Avuga ko abantu bagomba kuzirikana ko icyorezo Covid-19 kigihari.

Yemeza ko abafatwa batinze gutaha badashyikirizwa Ubugenzacyaha ahubwo ko Police ibagira inama yarangiza ikabarekura bagataha.

Police ngo icyo igamije si uguhana cyangwa kujyana abantu mu nkiko ahubwo ikigamijwe ni ukubumvisha akamaro ko gutaha kare kugira ngo birinde kandi barinde abandi kwandura Covid-19.

Ku rundi ruhande ariko, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko hari abahanwa bitewe n’uburemere by’amakosa  bakoze abandi ibinyabiziga byabo bigafatirwa.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri biheruka gufatwa tariki 30 Mata 2020, bikaba byaratangiye kubahirizwa ku wa mbere tariki 4 Gicurasi, byoroheje amabwiriza yari asanzweho yagenwaga n’ikemezo cyavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, cyarimo gufunga imipaka, no guhagarika ingendo z’imbere mu gihugu.

Ubu ingendo mu Ntara ziremewe ariko iziva mu Ntara zijya mu Mujyi wa Kigali cyangwa ziva i Kigali zijya mu Ntara ntizemewe. Abaturage bemerewe kujya mu mirimo imwe n’imwe yakomerewe ariko bagatangira kugenda saa kumi n’imwe mu gitondo kandi ntibarenze saa mbili z’ijoro bakiri hanze.

Kurenza saa mbiri z’ijoro uri mu muhanda birahanirwa
Moto za Polisi ziba zigenzura ko abantu bakurikiza amabwiriza y’uko abantu baba bageze mu ngo saa mbiri z’ijoro

Photos@NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Imodoka zitwara abagenzi ni nke, ziratwara bake kandi n’iyo zatwaraga benshi imirongo y’abategereje yabaga ari miremire, kandi motos ntizikora. Igihe umuntu bigeze saa moya atarava muri gare yabona saa mbiri ziri bumugerereho atarabona taxi akagenda n’amaguru, polisi yamufata ikamusibanurira ko agomba kubigenza gute?

  • Gufata umuntu saa mbiri z’ijoro ukamurekura saa saba z’ijoro, utari bumuherekeze ngo umugeze mu rugo, ni ugushyira ubuzima bwe mu kaga. Ahuye n’abagizi ba nabi bakamuhohotera byabazwa nde?

  • Ikibazo ni transport imodoka zitwara abagenzi ni nke zitwara bake bigatuma umuntu ategereza amasaha 2 ahubwo bemerere na moto zikore

  • Ibintu ni bibiri.ubonye wabuze imodoka .wakagombye kurara muri gare.hano muburayi twaramenyereye.iyo ufashwe ni hafi 250000frw.utayatanga bakakujyana munkiko.uhitamo ibigushobokeye.mureke guteta .polisi se irara igenda kumuhanda nibo banze kuba mungo zabo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *