Producer Meira yatunguwe n’ubuhanga bwa Cecile Kayirebwa | UMUSEKE

Producer Meira yatunguwe n’ubuhanga bwa Cecile Kayirebwa

Mu matwi y’abakurikira muzika Nyarwanda bamaze iminsi bumva indirimbo zakozwe na Producer Meira, imwe mu mpano zitezweho guhindura byinshi mu muziki Nyarwanda, Meschack Iradukunda (Producer Meira) yibitseho ubuhanga mu gucuranga no gucura injyana inogeye amatwi.

Uyu musore w’imyaka 22 yabwiye Umuseke ko atigeze anywa itabi cyangwa ibindi ibisindisha nubwo yashyize ku mutwe we imisatsi bita ama-rasta.

Ati “Kubera “dread locks” (dredi) abantu bagira ngo aba Rasta twese tunywa itabi, oya oya nta na kimwe mfata.”

Indirimbo yitwa ‘Impundu zanjye’ ya Ange na Pamela bafashijwemo na Cécile Kayirebwa, ni yo ya mbere uyu musore yakoze ishyirwamo ikirango cye (Jingle), ni na yo yafunguye urugendo rwagutse rwa Producer Meira mu gutunganya umuziki bya kinyamwuga.

Yagize ati “Muri iriya ndirimbo nibwo bwa mbere jingle yanjye yari igiye mu ndirimbo. Guhera ku ndirimbo y’umunyabigwi bifite icyo bivuze kuri njye, yambereye imbarutso yo gushikama nkicara nkakora icyo Imana yampamagariye!”

Producer Meira yatangajwe n’ubuhanga bwa Cécile Kayirebwa, ngo ni umuntu ujya muri studio azi ikimujyanye, ntagorana gukorana na we.

Ati “Urabona ni umuntu mukuru, yageze muri Studio ibintu birahinduka, aza ibintu byose yabiteguye, ntagorana kandi azi umuziki icyo ari cyo, gukorana na ‘legend’ bikuremamo kuzaba ‘legend’ mwiza.”

Uyu mu Producer uhanzwe amaso mu muziki Nyarwanda, urugendo rwe rwatangiriye muri Unlimited Records i Nyamirambo, Producer Johnson wahoze ari nyiri Calabash ni umwe mu bafashe ikiganza Meira akaba anabimushimira cyane.

Hari ishusho abonamo umuhanzi Gisa Kinganzo wigeze kuzahazwa n’ibiyobyabwenge ubu akaba yarabisezereye burundu.

Ati “Gisa Kinganzo ari mu bahanzi beza u Rwanda rufite, Gisa ni imari ishyushye, ni umuhanzi ukomeye kandi nemera. Gusa amateka yaciyemo yakabereye benshi ishusho yo kugendera kure ‘drugs’ (ibiyobyabwenge) kuko zica ubuzima bw’umuntu.”

Meira yabwiye UMUSEKE ko yemera impinduka zazanywe na Producer Element wavuye i Karongi akaza i Kigali bikarangira abaye ikimenyabose mu Rwanda.

Ati “Element yazanye impinduka muri muzika Nyarwanda, ni umuhanga kandi birigaragaza, abahanzi bakomeye mu gihe gito bamunyuze imbere, ntabwo bose bamwibeshyaho, afite ibyo yahinduye.”

Producer Meira ni umwe mu bategerejweho gukora indirimbo nziza muri 2021, afite ubuhanga bwo gukora injyana zose cyane gakondo, dore ko ari byo yanabengukiwe na UMUSHANANA Records yibanda ku muco ku kigero cya 60%.

Kuba akorera muri Umushanana Records imaze kumenyekana mu ruganda rwa muzika nk’igicumbi cy’umuco, bimuha icyizere cyo gukorana n’ibyamamare mu njyana gakondo n’umwanya wo gufasha impano nshya.

Abahanzi barimo Cécile Kayirebwa, Masamba, Mariya Yohani, Cyusa, Famous, Sergio Martin, Clement The Vibe, Pascal Solo, Izere Noella ni bamwe mu bamaze kumuca mu maso bagashima ubuhanga bwe.

Producer Meira afite intego yo gushyira itafari ku muziki Nyarwanda by’umwihariko injyana gakondo ikubahwa kandi ikagera kure muri Afurika no ku isi muri rusange.

Producer Meira akomeje kwinjira mu mwuga wo gukorera indirimbo abahanzi nyarwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *