Prof Laurent Nkusi yitabye Imana - UMUSEKE
  • 07/06/2020 10:15 48

Prof Laurent Nkusi yitabye Imana

Umwarimu muri Kaminuza Prof Laurent Nkusi yitabye Imana nyuma y’igihe amaze arwaye. Yagiye muri Sena y’u Rwanda taliki 10 Ugushyingo 2011 ahagarariye abarimu muri za Kaminuza. Icyo gihe yari afite imyaka 61 y’amavuko.

Prof Laurent Nkusi yitabye Imana

Mbere y’uko aba Senateri, Prof. Laurent Nkusi  yari umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri Kaminuza yigisha iby’ubuhinzi, ikoranabuhanga n’uburezi ya Kibungo, yahoze yitwa Institute of Agriculture, Technology and Education of Kibungo (INATEK).

Amashuri abanza yayigiye muri Huye y’ubu, ayisumbuye ayiga muri Nyanza y’ubu aza gukomreza muri Kaminuza y’u Rwanda aho yize indimi.

Arangije muri iyi Kaminuza yakomereje amasomo ye mu Bufaransa, avuyeyo agaruka kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, ni ukuvuga guhera muri 1976 kugeza muri 2000.

Kuva mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2008 yabaye Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Guverinoma y’u Rwanda.

Prof Nkusi kandi yigishije mu cyahoze Kigali Institute of Education( KIE) aho yigishaga indimi.

Yanditse ibitabo byinshi ku mateka y’u Rwanda cyane cyane ayerekeye ivangura na Jenoside byakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Amayaga.

Hari inyandiko nyinshi yasohoye mu kanyamakuru kandikwa n’intiti zo mu Rwanda kitwa Dialogue.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Prof.twamukundaga cyane.He was very kind and wise.Niyigendere.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

  • Ruhukira mu mahoro wa mfura we dore ko arizo zigenda hagasigara ibyiyoni byiyitirira ubupfura bitazi nicyo bisobanuye. Imana nigutuze aheza hayo hazira umwiryane, intambara, ivanguramoko n’ubundi bucokori dusanga muri bamwe muri twe.

    • @Rutajoga,uravuze ngo “Imana nimutuze aheza hayo hazira umwiryane”?? Ntabwo upfuye aba yitabye Imana.Bible ivuga ko upfuye aba asubiye mu gitaka.Nta handi hantu ajya.Ahubwo iyo apfuye yumviraga Imana kandi atariberaga mu gushaka ibyisi gusa ahubwo akabifatanya no gushaka Imana,izamuzura ku munsi wa nyuma nkuko Yesu yavuze.Roho idapfa yahimbwe n’Umugereki witwaga Platon utaremeraga Imana dusenga.Ni ikinyoma.

  • Mbere ya byose Umuryango wa Professor NKUSI ndawubwira ngo bihangane.
    Ndashaka kuvuga ku kintu bita urupfu. Ibibazo n’ibisubizo:
    1. Urupfu ni iki?
    Urupfu ni ukuzimiza ubuzima bw’umuntu bitewe n’impamvu imwe cyangwa nyinshi maze uwagaragaraga ahahinduka umukungugu mu yindi kandi ibye byo munsi y’izuba bikaba bikaba birangiye.
    2. Urupfu rwakomotse hehe?
    Urupfu rwakomotse mu kwica amategeko y’Imana
    3. Urupfu rugira nyina urubyara se?
    Nyina wa rupfu ni icyaha
    4. Urupfu se rugizwe n’ibiki?
    Ibigize umuntu ni byo bigize urupfu. Iyo ibigize umuntu bitakiriho ni byo byitwa urupfu
    4. Urupfu rurababaza ariko mu rupfu hagaragaramo ko iyi si yamanukiwe na Satani bityo urupfu rw’umuntu wubaha Uwiteka ni urw’igiciro cyinshi.
    5. Gupfusha ukarira si byo kuko Imana iba izi ibibaye ku kibumbano cyayo.
    6. Urupfu ni ibitotsi ku bantu bubaha Imana kuko dutegereje umuzuko wa mbere w’abakiranutsi
    7. Niba ushaka kumenya uko watsinda ubwoba bwo gupfa, menya neza ko Yesu Kristo ari we Mahoro yacu umwizere ni yo wapfa uzongera ubeho.
    Murakoze bakunzi b’umuseke.rw.

  • Sezikeye na Munyemana, umuseke ntago ariho ho gucengereza amatwara yanyu y’abayehova. Mujye mushaka inkuru zivuga iyobokamana arizo muyacishamo.

    Naho prof Laurent Nkusi Imana imuhe iruhuko ridashira. Rwose yari umugabo w’inyangamugayo kandi mu Rwanda inyangamugayo wazibarira ku ntoki. Yari mwalimu w’umuhanga, umunyabwenge kandi wicisha bugufi. Iruhukire imihigo yawe warayesheje. Burya koko inyange nizo zipfa hagasigara ibyiyoni🤔

    • @ Pilar,kubera iki urwanya abantu batubwira ijambo ry’Imana??Nibe nabo batwereka INZIRA twanyuramo kugirango tubone ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abo nibo dukeneye cyane kurusha amatiku aba mu binyamakuru.

      • @Karekezi. Wanyumvise nabi. Ntago mbarwanya ahubwo icyo navuze nuko hari umwanya wo kubwiriza n’uwo kutabwiriza. Hari inkuru zijyanye n’iyobokama iki kinyamakuru kijya cyandika. Byaba byiza rero kurushaho banyujije ikibwiriza kuri izo nkuru. Naho nta mpamvu yo kwirengagiza ko mu basoma umuseke harimo abatari abakristu n’abatagendera ku madini yazanywe n’abazungu. Njye nkumuntu ukunda gusoma umuseke mbona bano bavandimwe Sezikeye na Munyemana ku nkuru zose banyuzaho ibibwiriza. Rero natanze opinion yanjye kandi nawe ufite uburenganzira bwo kutabona ibintu kimwe nanjye. Abanyarwanda si ngombwa ko tubona ibintu kimwe, icya mbere nukubahana no kutabangamirana.

  • Dore umubyeyi ngo arataha neza weeee 💗💗💗💗💗💗Reba ukuntu ijuru ryatangiye ku mutaramira akiri kwisi 👏👏👏
    Uyu niwe bavuga ko ari umuhire:))) ugiye Nta muntu ukuvuga nabi bose bashaka ko ugumana nabo:))🌸🌸🌸🌸dore rero ijuru bajya baravuga niri ntarindi :)) ntahandi wakura amanota akujyanayo Nta rundi rwego wazamukiraho atari ibikorwa byiza buri wese ari kwandika hano:))) ❤️❤️❤️ijabiro kwa jambo bakwakire neza :)) 🥰umwamikazi bikiramariya aguteteshe, 💟🛐ababyeyi ,abakecuru , abasaza na abana mbese inteko ya abatagatifu bose bakwakiranye ubwuzu maze wicarane Na Razaro 💘dore ko wasanishije Nawe mu misi waruriho Kuri iyi si 🌏
    Wayibayemo mu mahoro 🌸💐utashye ijabiro ⭐️🌼🌷mu yandi mahoro 🌹
    Dore ibyiza usize inyuma ni urugero Rwiza .Imiryango yose myiza yuzuye ijuru ryose bari kwakira umubyeyi mwiza ko ushoje Urugendo rwe rwiza mu mutuzo mu buryohe yagiranye na abana bose bi Imana kuva ku mwana Kugeza ku musaza
    Reka ndekere aho
    Gusa ndaguhobeye ❤️❤️❤️ cyane bwa nyuma kuko nziko nzagukumbura cyane💘💗
    Ndakwifuriza kuzahurirayo Nawe mu ijuru
    No gukora ibyiza nkawe
    Nkazaherekezwa Na amagambo meza yuje urukundo
    Nukuri Ijuru waryinjiyemo uhamiriza Kandi nakomeje umuryango wawe kuko ubuze umutwe mwiza wari wegamiyeho 🛐💟uzahora uri umurinzi mwiza iteka ryose:))) tuzagukumbura❤️❤️🌷🌷🌷🌷 ruhukira mu mahoro👏🌹🛐

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *