Prof. Pierre Damien wabaye Minisitiri w'Intebe ejo azagezwa imbere y'Urukiko | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:14 24

Prof. Pierre Damien wabaye Minisitiri w’Intebe ejo azagezwa imbere y’Urukiko

Prof. Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ubu akaba ari mu maboko y’Ubugenzacyaha kubera ibyaha akurikirwanyweho, ejo ku wa Kane azagezwa imbere y’Urukiko aburana ku ifunga n’Ifungurwa by’agateganyo.

Pierre Damien HABUMUREMYI wigeze kuba Minisitiri rw’Intebe

Amakuru yo guta muri yombi Prof. Pierre Damien Habumuremyi, yamenyekanye tariki ya 05 Nyakanga ariko akaba yarafashwe ku wa 03 Nyakanga kubera ibyaha birimo Ubuhemu akekwaho.

Prof. Pierre Damien usanzwe ari umuyobozi w’Urwego rw’Igihugurushinzwe Imidari n’Impeta by’Ishimwe, yari asanzwe ari n’umuyobozi wa Kaminuza ya Gikristu (Christian University) yanashinzwe n’uyu muyobozi.

Ibyaha akekwaho bikaba bifitanye isano n’imikorere y’iriya kaminuza yamaze guhagarikwa, birimo icyaha cy’ubuhemu ndetse n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye.

Amakuru yizewe agera kuri Umuseke, avuga ko uyu wigeze kuyobora Guverinoma y’u Rwanda azagezwa imbere y’Urukiko ejo ku wa Kane tariki ya 16 Nyakanga 2020.

Prof. Pierre Damien uzaba aburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, azaburanishwa n’urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherereye mu Kagari ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko.

Ikinyamakuru Umuseke kizakurikirana iburanisha ry’uru rubanza kuva rutangiye kugeza rurangiye.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Eh narinzi ko bamufunguye.

  • Ariko kweli,kuki abantu batajya banyurwa n’ibyo batunze??? Uyu mugabo yakoze imyaka myinshi,akazi keza gusa.None baramushinja amanyanga yo kongere ubukire.Kuki batibuka ko Yezu yatubwiye ko “Niyo wakira cyane,ubuzima bwawe budaturuka ku bintu utunze”.Reba ukuntu iyo turwaye tujya kwivuza mu Buhinde cyangwa I BURAYI dutanze za millions zitabarika.Tuba dushaka ubuzima.
    Tuge twumvira inama Yezu yaduhaye yo “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”,aho kwibera mu gushaka ubutunzi n’amafaranga gusa.Ijambo ry’Imana ryerekana neza ko abibera mu byisi gusa batazaba mu bwami bw’Imana.Ntitukishinge abavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye Imana.Ntabwo aribyo.Biba ari ukurema abantu agatima gusa.

  • @Matabaro,ibyo uvuga nibyo.Ariko se wajya kwivuza I Burayi gute udafite amafaranga?Ariko unyumve neza.Ntabwo nshaka kuvuga ko umuntu agomba gukora amanyanga kugirango akire.Nange ndi umukristu.Nemera ko abantu bose banga kumvira Imana batazaba muli paradizo.Ariko izajyamo bake kubera ko abantu hafi ya bose bashaka ubukire icyo byasaba cyose,harimo n’amanyanga.Imana ntacyo ibabwiye.Muli make,bivugira ko “ubuzima ari ifaranga”.Ibya paradizo ntacyo bibabwiye.

  • Ariko njye ndibaza niba hari umuntu wagiye kumurega avuga ko yamuhaye cheque sans provision. Niba nta muntu wagiye kumurega se yaba yarafatiwe iki? Iyo umuntu abereyemo undi amafaranga bashobora kumvikana uko azayamwishyura atabanje gufungwa. Rwose Leta nice inkoni izamba kuri uyu muyobozi kuko yarimo ashaka guteza imbere uburezi mu Rwanda.

  • Ahaaaa! Biragaragara ko ibyo uyu mugabo afungiwe ataribyo azira hari ikindi bamuziza sigusa! Niyihangane ntagahora gahanze. Ababurana bose siko bahururizwa, muramushaka iki ?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *