PSF ivuga ko ibicuruzwa biri kwinjira nk'ibisanzwe ikizeza abaturarwanda ko bitazabura | | UMUSEKE
  • 05/07/2020 3:36 59

PSF ivuga ko ibicuruzwa biri kwinjira nk’ibisanzwe ikizeza abaturarwanda ko bitazabura

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda ruravuga ko nubwo u Rwanda n’Isi muri rusange biri mu bihe bidasanzwe, ibicuruzwa biri kwinjira mu gihugu nk’ibisanzwe rukizeza abaturarwanda ko bitazabura.

Robert Bapfakurera uyobora urugaga rw’Abikorera avuga ko ibicuruzwa bitazabura

Ubu imipaka y’u Rwanda yaba iyo ku butaka no ku kibuga cy’Indege irafunze ku bagenderera u Rwanda rumaze kuba nyabagendwa kubera korohereza abarugenderera.

Gusa ngo ku bicuruzwa byingajemo ibisanzwe bikenerwa nk’ibiribwa birimo umuceri, isukari si ko bimeze kuko byo byakomeje kwinjira mu gihugu nk’uko bisanzwe.

Inkuru dukesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, ivuga ko imodoka nini zisanzwe zizana ibiribwa ziva muri Tanzania ziri kwinjira mu Rwanda n’ubundi zibizanye.

Mu minsi ishize ubwo hasohoka amabwiriza ko abantu batemerewe gukora ingendo zitari ngombwa ndetse hatangazwa n’ihagarikwa ry’ingendo z’abava cyangwa abagenderera u Rwanda, abaturage bagiye mu maduka bagura ibicuruzwa byinshi ngo bitazabura batahashye.

Ibi byakurikiwe n’amabwiriza ya Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi yashyizeho ibipimo fatizo abaguzi batagomba kurenza kugira ngo bidashira mu maduka kandi hari abandi babikeneye.

Robert Bafakurera uyobora urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) yabwiye RBA ko nta mpungenge abantu bakwiye kugira ko ibicuruzwa basanzwe bakenera mu buzima bwa buri munsi bishobora kuzabura.

Ati “Nta gikuba cyacitse, ibintu biraza nk’uko bisanzwe biza kandi ari Leta y’u Rwanda na leta duturanye ziremera ko ibicuruzwa biza, ibicuruzwa ntabwo bizabura. Abantu rero ntibakomeze kurwanira ibintu bibwire ko bizabura biracyaza.”

By’umwihariko amara impungenge abacuruzi bazifite ko kubera ifungwa ry’imipaka rishobora kuzatuma batabona ibyo bacuruza.

Muri ibi bihe kandi hakomeje kumvikana bamwe mu bacuruzi bahanitse ibiciro bitwaje ibi bihe bidasanzwe u Rwanda rurimo rusangiye n’Isi yose.

Iri zamurwa ry’Ibiciro riri kugenda ricibwa intege n’amande ari kugenda acibwa abacuruzi barenga ku mabwiriza ya Guverinoma, kugeza ubu mu minsi icyenda (9) abazamuye ibiciro bamaze gucibwa amande ya Miliyoni 7,5 Frw.

Bapfakurera asaba aba bacuruzi kutitwikira ibi bibazo ngo bashake kubibyazamo inyungu yabo bwite.

Ati Buri Munyarwanda ashyire mu gaciro arebe ibihe turimo ye gushakamo inyungu nyinshi kubera ibibazo dufite biri no ku isi hose ye kwibwira ko arimo gushaka inyungu ye gusa ahubwo agire gutekereza yuko ari ikibazo cyateye u Rwanda kandi dukwiye gufatanyiriza hamwe nk’abanyarwanda kugikemura.”

Abashoferi bari baturutse muri Tanzania bazanye ibicuruzwa mu Rwanda, babwiye RBA ko imodoka zizanye ibiribwa ari zo zihutirwa cyane ndetse zigapakurura zihita zisubirayo.

Bariya bashoferi bavuga ko baje nta nkomyi kuko mu muhanda harimo imodoka zipakiye imizigo gusa.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *