Raporo y’Inteko ya EU ku Rwanda ni mbi, iratoneka Abanyarwanda – Sen. Niyomugabo | UMUSEKE

Raporo y’Inteko ya EU ku Rwanda ni mbi, iratoneka Abanyarwanda – Sen. Niyomugabo

Abasenateri n’Abadepite batanze ibitekerezo bitandukanye kuri raporo yakozwe na Komisiyo z’ububanyi n’Amahanga zombi (Sena n’Abadepite) igamije gusubiza raporo y’Inteko ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi, abavuze bagaragaje ko iriya raporo isabira Paul Susesabagina guhabwa ubutabera, ariko agasuzuguro ku Rwanda no kudaha agaciro ubutabera bwarwo.

Rusesabagina Paul uregwa ibyaha bikomeye bifitanye isano n’ibitero bya MRCD-FLN

Inteko rusange ya Sena n’Abadepite iraba hifashishijwe ikoranabuhanga, nyuma yo gutanga ibitekerezo kuri raporo yakozwe na Komisiyo z’ububanyi n’amahanga zombi harakurikiraho gutora bemeza raporo, ariko urebye ibitekerezo byatanzwe nta kabuza raporo iremezwa.

Senateri Niyomugabo Syprien avuga kuri iriya raporo isabira ubutabera buboneye Paul Rusesabagina, yavuze ko itoneka Abanyarwanda.

Avuga kuri raporo y’inteko ya EU, Sen. Niyomugabo yagize ati “Iyi raporo ni mbi, iratoneka Abanyarwanda mu nzira bibereyemo y’iterambere, niyo mpamvu igomba kwamaganwa.

 Turabaha gasopo, iyi raporo ntabwo ari yo. Iyo bavuga ngo Rusesabagina baramurigishije, nta wamurigishije ahubwo gashyiga yaramushyiguye kubera urugina rw’amaraso yashehse na we ubwe yarabyivugiye.”

Sen. Niyomugabo avuga ko Abadepite n’Abasenateri bo muri Komisiyo z’ububanyi n’Amahanga bakoze raporo mu gihe gito kandi mu buryo bwihuse, barebye icyo amategeko ateganya, n’amasezerano mpuzamahanga.

Ati “Iyi raporo yemezwe vuba tuyibaye kuko mu ndimi z’Abanyaburayi bavuga ko utagize icyo avuga aba yemeye, twe ntabwo twemeye.”

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko bababaje kumva abantu birengagiza uburenganzira bw’Abanyarwanda, kuko ngo Inteko y’Ubumwe bw’Uburayi yafashe imyanzuro itabanje kujya muri Nyaruguru kuba abaturage ibitero bya MRCD-FLN byagize ku baturage.

Ati “Iyo baza kubaza abatuye Nyaruguru, buriya hari abantu bishwe batwitswe, hari n’abasigiwe ubumuga budakira nubwo tuvuga abishwe. Hari Gitifu wa Nyabimata (Nyaruguru) wasigiwe ubumuga budakira. Birababaje ko inteko y’Uburayi yareba uburenganzira bw’umuntu umwe, ikirengagiza ubwa benshi bishwe, basigiwe ubumuga budakira.”

Sen. Havugimana uvuga ko yazanye igitekerezo cyo gusubiza raporo y’Inteko y’Ubumwe bw’Uburayi, yavuze ko Umwanzuro w’inteko ya EU ugaragaza agasuzuguro gakomeye, kuko ngo ushyigikira umuntu ufite amaraso mu biganza, wafatanyije na FLN na we ubwe abyemera.

Agaruka ku bandi bagiye baza mu Rwanda bagahabwa ubutabera, bityo akamagana raporo ya EU avuga ko bahawe gasopo.

Yagize ati “Nta wakwihanganira kariya gasuzuguro, imidari yahawe ntacyo tuyivugaho, abayimuhaye bafite ibyo bagamije…”

Depite Nizeyimana Piyo yavuze ko “Paul Rusesabagina ari umugizi wa nabi”. Ngo umutwe we MRCD-FLN ni umutwe w’abagizi ba nabi, si umutwe wa politiki kuko utagamije kugera ku butegetsi binyuze mu mahoro.

Depite Begumisa, avuga ko Inteko ya EU yakoze ibintu bitabaho ku isi hose, byo kwinjira mu mikorere y’ubutabera bw’ibindi bihugu, ngo bavuye uwakoze icyaha, ntibavugira abakorewe icyaha.

Ati “Kiriya cyemezo nta cyo gishingiyeho bagikureho.”

Icyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi N° 2021/2543(RSP) cyo ku wa 11/02/2021 cyafashwe ku Rwanda, kivuga ko Paul Rusesabagina yashimuswe, agomba guhabwa ubutabera.

Kivuga ko aho afungiye ashobora kwandura Covid-19 n’ibindi birego birimo ko u Rwanda rudatanga ubwisanzure ku itangazamakuru.

Abadepite n’Abasenateri bavuga ko Rusesabagina atarusha abanda Banyarwanda agaciro kubera ko afite ubwenegihugu bw’Ububiligi, bakabona ko icyemezo cy’Inteko ya EU ari igitero ku Rwanda, agasuzuguro no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inteko rusange y’Abadepite n’Abasenateri yatoye uriya mwanzuro wa Raporo ya Komisiyo zombi ku mvumvikane busesuye bivuze ko nta n’umwe wawanze cyangwa ngo yifate, harakurikitaho kwicara bakanoza ibitekerezo biwukubiyemo.

Tariki 31 Kanama 2020 nibwo Paul Rusesabagina yeretswe Itangazamakuru. Nyuma yaje gushyikirizwa Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Ibitero bya FLN mu Rwanda byaguyemo abantu 9 b’abasivile. Uyu mutwe Rusesabagina yumvikanye mu itangazamakuru ashima ibikorwa byawo ndetse umutwe yashinze MRCD wifatanyije na wo.

Rusesabagina aheruka kuburana tariki 26 Mutarama 2021, hifashishijwe video, we n’abo bareganwa bafatiwe mu nyeshyamba muri DR.Congo barimo na Maj Callixte Sankara basabye ko bazaburana imbona nkubone mu Rukiko rw’Ikirenga. Urubanza rwabo ruzasubukurwa tariki 17 Gashyantare 2021.

Rusesabagina aregwa ibyaha 13:

  1. Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo.
  2. Gutera inkunga iterabwoba
  3. Iterabwoba ku nyungu za politiki
  4. Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
  5. Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba
  6. Kuba mu mutwe w’iterabwoba
  7. Kugambirira no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
  8. Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
  9. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate
  10. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
  11. Ubufatanyacyaha cyo gutwikira undi inyubako ku bushake
  12. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake
  13. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore imirimo ijyanye n’inshingano za gisirikare.

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

15 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • tujye kwamagana EU???

  • Jye ntegereje igihe abasenateri bacu cyangwa abadepite bacu bazavugira nko ku kibazo nk’icya Kangondo. Uwakijyanye mu nteko baramubwiye ngo ntabwo inteko yiga ku kibazo kitayishyikirijwe binyuze muri procedures ngengamikorere yayo. Kiriya cy’itangazo ry’abadepite ba European Union buriya cyo bagishyikirijwe na nde kugira ngo kijye ku murongo w’ibyigwa ku buryo bwihutirwa?

  • Ni hahandi tuzahora tubafata/tubagereranya n’intare iziritse kuko turabazi bihagije.

  • Ninde waba uzi icyo kadahumeka bivuga mu kinyarwanda cy’iki gihe ngo ansobanurire?

    • Bivuga “afande”!

  • Ariko ubu tuzajya twicara twamagana hato na hato abayobozi b’ibihugu by’abaturanyi byose, twamagana amatangazo y’inteko zishinga amategeko za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ububiligi n’abanyaburayi, twamagana Ubwongera n’Ubudage n’Ubufaransa, twamagana…..
    Aho turi ba igoroye koko?

  • Ariko buriya uwakoraho Senat u Rwanda rwahomba iki? Nko muri USA, Senat ibereyeho gukora equilibrage hagati ya za Leta, izifite abadepite benshi ntiziryamire izifite bakeya mu ifatwa ry’ibyemezo. Iyacu icyo yongera ku byemezo by’abadepite ni iki, ko bameze nk’abakora bimwe? Si ukwemeza ibyo Executif ishaka no kwamagana ibyo Executif ishaka ko bamagana? Hari ikindi? Kandi bose nta n’umwe utorwa n’umuturage ku giti cye.

  • Amategeko y’u Rwanda yemeza ko Rusesabagina ari umwere igihe cyose atarahamwa na biriya byaha. Ayo mategeko kandi agena uburyo Umuntu ukekwaho ibyaha afatwa akabikurikiranwaho. Ubutabera butangirira mu ifatwa ry’umuntu. Abo banyaburayi cyangwa se n’abandi bose bakeka ko Rusesabagina yaba yarashimuswe, bityo akaba afunze mu buryo butemewe n’amategeko mpuzamahanga ( ndetse n’ay’u Rwanda) bagombye kuvanwa mu rujijo. Abo bayobozi bacu bagombye kubasobanurira urwo rubwa rukava ku butabera bwacu. Bityo bajya batuzanira abantu bakekwaho ibyaha bakoreye u Rwanda tutagombye kujya kubizanira. Ayo mafaranga twayakoresha ibindi bikorwa bifitiye abaturage akamaro. Murakoze.

  • Uyu yumvaga ko atafata ubutegetsi atabanje kumena amaraso y’inzira karengane.Niho politike ibera akaga.Nubwo Politike ikiza bamwe,iteza benshi ibibazo bikomeye,harimo kwicwa no gufungwa.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Intambara,Ubwicanyi,uburyarya,amatiku,amanyanga,amacakubiri,amacenga,Intambara,uburozi,inzangano,kwikubira,gutonesha bene wanyu (nepotism),Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibitubuza.Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,kubera ko Yesu yabasabye kutivanga mu byisi.Bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi,nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.

    • Uyu mu Yohova noneho ko yinjiye noneho muri Politiku ku mugaragaro?
      Aragira ngo nabyo abihemberwe ko Covid-19 yagabanije kubunza twa dutabo twabo ?

  • Ibi byaha byose byali gufata abo ntavuze iyo nabo badatsinda.Haregwa utsinzwe.

  • Ntabwo nemeranya nabashoza intambara ngo baribohora.Niba abanyaburayi bafite ibyo bagenderaho bemeza ko bamwe bibohora bakanabashyigikira guhera kera bakaba baribohoye turebe neza niba batari gushukwa nabandi bavugako bashaka kwibohora.Turebe neza impamvu ibibatera maze abe ariyo turwanya tuve mu guterana amagambo hagati yinteko kuko bari muri bamwe mubashyigikiye banateye inkunga mu gushyiraho iyi nteko.

  • Ko EU yavuze ibibazo byinshi nkaba numva inteko yacu yibanze kuri rusesabagina gusa ibindi byo bite……………………………………..

    • Wibarenganya nonese ubwabo barabyumvise cyangwa bashituwe na call ko bagomba guterana vuba bakamagana inteko ya EU? Nta muturage babajije bati niki cyatumye ubyukira mu muhanda ati naje kwamagana abadage?

  • ubundi aba baswa b’abadepite na senat babakuyeho nubundi ko ntacyo bamaze nakimwe koko.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *