Rayon igiye gushyirwa ku isoko ry’imigabane, umwe ni miliyoni 8 Frw – UMUSEKE
  • 28/09/2020 11:43 03

Rayon igiye gushyirwa ku isoko ry’imigabane, umwe ni miliyoni 8 Frw

Rayon Sports  igiye gushyirwa ku isoko abakunzi b’iyi kipe bagure imigabane, umugabane ushobora kugurwa miliyoni 8Frw.

Nyuma y’ibibazo byinshi bimaze igihe bivugwa muri Rayon Sports ikipe ifite abakunzi benshi kurusha izindi mu Rwanda, biriya bibazo bishingiye ku kudahuza mu miyoborere yayo yo hagati ya Komite nyobozi ndetse n’umuryango.

Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko iki kemezo kizafatwa nyuma y’uko RGB izasaba amakipe yo mu Rwanda kuvanaho za Association ahubwo akaba amakipe ashingiye kuri Kompanyi cyangwa ku bantu runaka bafite ubuzima gatozi bugenwa n’amategeko.

Ubusanzwe Rayon Sports yanditsweho abanyamurwango 500.

Bivugwa ko ari bo banyamuryango nyakuri bayo ndetse bo bemeza ko yahawe ubuzima gatozi mu mwaka wa 2013.

Ibi bivuzwe nyuma y’igihe kirekire abakunzi ba Rayon ndetse n’abakunzi b’umupira wo mu Rwanda muri rusange bibaza uko uwashaka kugura iyi kipe yabigenza.

Rayon Sports ni imwe mu makipe amaze igihe mu Rwanda. Yashinzwe muri Gicurasi, 1968 mu Karere ka Nyanza, ishingwa n’abantu babiri bivugwa ko harimo n’Umuzungu.

UMUSEKE.RW

11 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ubu se iki cyemezo cya RGB ntikizaba kiziye Rayon gusa umuntu asesenguye neza.ndumva ari nkaho RGB igiye kugurisha Rayon!!

  • Ntakintu kibaho ngo kibure iherezo kabisa! Rayon sports nayo ndabona bayinyuze mu mizi! ba kavukire muri yo bihangane. izaba ishobora kugurwa n’uwariwe wese avuganye gusa n’abanyamigabane! Abayigiriye ubwitange kuva kera, bakayizirikaho ubu barabakatiye binyuze mu mategeko; Ubwo bo bazatahira umugisha. Eeh ni hatali!

  • Ibi biramutse bishyizwe mu bikorwa byakemura ibibazo by’amikoro kandi n’uwashoramo nta gihombo kirimo.Twaba turuhutse akajagari k’abaryi.

  • barayirangije bari barayibuze
    nibamara kuyigura bazahita bayihindurira izina
    ooh rayon, baguhora iki murera?

  • mubyúkuri iki gitekerezo cyaba cyiza cyane ahubwo turasaba RGB ibyihutishe maze akavuyo gacike muri Rayon hazavuga ufite imigabane myinshi kandi ntabeshye imicungire ya Rayon izaba myiza cyane hazashyirwaho inzego zikomeye mbese ikipe izabaho kinyamwuga twe dusigare turi abafana ubundi uzaba ureba ukuntu bizaba byiza.harakabaho u Rwanda nábanyarwanda.

    • Hy

  • Yewe ndabona Rayon igeze aho guhora ariko imishinga muyigira yose ihera mimagambo gusa ngaho ikarita ngaho pack nga ikibuga yewe dufite abayobozi bareba kure kbs

  • Byiza cne !!!!!

  • Amakipe yose se azajya Kw’isoko ngo nzigurire APR? Cyangwa ni Rayon Sport gusa? Izagurishwa na nde se? Abanyamuryango nibo beneyo none se nibo bazayigurisha? Cyangwa ni RGB? Ntibizoroha.. Gusa Sadathe regretera, azicuza ..

  • ayo mafaranga ni menshi bazagire 100000frs natwe twibonemo

  • Iki gitekerezo n inyamibwa nimutebuke nimwe mutubereyeyo gusa muzihangane izina ntimurihindure gusa ikibazo ese iyo migabane izacungwa nande ese rayon izagira umwe uyihagararariye ese agaciro kareyo those nangahe murakoze

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *