Rayon irasinya amasezerano na Airtel azayinjiriza miliyoni 240 FRW - UMUSEKE
  • 05/06/2020 9:53 02

Rayon irasinya amasezerano na Airtel azayinjiriza miliyoni 240 FRW

Rayon Sports na Airtel-Tigo bagiye gusinya amasezerano y’ubufatanye mu myaka itanu, abakinnyi ba Rayon bakazajya bambara ikirango cya Airtel ku kaboko nayo ikazabaha miliyoni 48Frw buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu.

Rayon irasinya amasezerano na Airtel- Tigo yo gukorana mu gihe cy’imyaka itanu

Umuyobozi wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi yabwiye Radio 10 mu kiganiro cyayo cy’imikino ko amasezerano impande zombi zamaze kuyumvikanaho, akaba ari bushyirrwaho umukono kuri uyu w Mbere agatangira kubahirizwa.

Ati : “Urebye ni uko hajemo ikibazo cy’iki cyorezo twari kuba twayasinye tukanatumira itangazamakuru rikaza tukaryereka ibiyakubiyemo , ariko ntabwo byakunze.  Ndayasinyira mu biro nyoherereze abafatanyabikorwa nabo basinye ubwo turaza gutanga itangazo ry’uko byagenze nyuma.”

Tariki 01 Ukwakira 2019 iyi kipe yasinye amasezerano y’imikoranire mu gihe cy’umwaka umwe na sosiyete itwara abantu n’ibintu mu Rwanda “RITCO” .

Mu mezi atanu ashije Rayon Sports itangiye  ubu buryo imaze kubona abafanyabikorwa bagera kuri  batanu .

Airtel iraba ibaye umuterankunga wa kabiri wa Rayon Sports nyuma y’uruganda Skol  ariko ubu rutagikorana neza na Rayon Sports.

 Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ayo masezerano yaba ari sawa cyane Gikundiro ikaboba cash.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *