Rayon Sports FC yamaze kugira Cassa Mbungo umutoza mukuru | UMUSEKE

Rayon Sports FC yamaze kugira Cassa Mbungo umutoza mukuru

Cassa Mbungo uherutse gutandukana na AFC Leopard yamaze kugirwa umutoza wa Rayon Sports FC yatandukanye na Espinoza Martinez.

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate ahana ikiganza na Cassa Mbungo Andre umutoza mushya w’iyi kipe

Babinyujie kuri Twitter, Rayon Sports yahaye ikaze Cassa.

Kuri Twitter banditse ngo “Twishimiye kubamenyesha ko uwahoze ari umutoza wa AS Kigali, Police FC, Kiyovu SC na AFC Leopard yo muri Kenya, Cassa Mbungo Andre ari umutoza mukuru wa Rayon Sports guhera kuri uyu wa Gatatu”

Cassa yasinye amasezerano yo gutoza Rayon Sports muri uyu umwaka w’imikino urimo kwicuma kuko Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 21.

Igikombe cy’Amahoro cyo bageze muri 1/8 k’irangiza aho Rayon Sports FC izahura na Mukura VS.

Cassa Mbungo abaye umutoza wa kane utoje Rayon Sports mu myaka ibiri ishije,  hari Olivier Ovambe, Roberto Oliviera (Robertinho), na Javier Martinez Espinoza bose bamaze gutandukana n’iyi kipe.

Cassa yarebye umukino Rayon iheruka gutsindwamo na Sunrise 2-0, yasinye gutoza uyu mwaka w’imikino

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • CASSSA naze ashyireho ake arebe ko yakoresha bariya bakinnyi bigize abanebwe basigaye batagaragaza ishyaka mu kibuga njye uwampa n’inkoni nabakubita kuko basigaye bantera umujinya bakina ibyo ntazi.

  • Tumuhaye ikaze mu Isi nshya ya Gikundiro, Imana izamuyobore mu mirimo ye mishya.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *