Girl in a jacket Rayon Sports: Gacinya na Muvunyi bagarutse muri komite | UMUSEKE

Rayon Sports: Gacinya na Muvunyi bagarutse muri komite

Inama yahuje abaperezida b’icyubahiro ba Rayon Sports hifashishijwe ikoranabunga rya Video Comference yagaruye Gacinya Denis na Muvunyi Paul muri komite ishyizweho nyuma y’uko perezida w’iyi kipe Sadate Munyakazi ahagaristwe na FERWAFA mu gihe cy’amezi atandatu (6).

Gacinya Chance Dennis agarutse mu buyobozi bwa Rayon

Abaperezida b’icyubahiro kandi bemeje ko Muhire Jean Paul azaba ayoboye iyi kipe mu gihe Sadate yaba adatsinze ubujurire bwe.

Inama yabaye kuri  iki cyumweru, ba Perezida b’icyubahiro ba Rayon Sports bagiranye ibiganiro na Komite Nyobozi y’Umuryango wa Rayon Sorts, bungurana ibitekerezo ku micungire y’ikipe muri ibi bihe bya COVID-19 ndetse no gutegura uburyo ikipe izabaho nyuma ya covid-19.

Iyi nama yemeje ko ikipe iba irebererwa n’abantu barindwi  bahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports ari bo Ruhamyambuga Paul,  Dr Rwagacondo Claude Emile, Muvunyi Paul, Ngarambe Charles, Ntampaka Theogene, Gacinya Chance Denis na Muhirwa Prosper.

Kariya  kanama karakomeza gukorana na Komite nyobozi yari isanzwe iyoborwa na Munyakazi Sadate n’abandi bafatanyaga mu gihe Munyakazi Sadate yajurira igihano yaraye ahawe n’akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA ntihagire igihinduka ku bihano bye, Komite nyobozi ya Rayon Sports izaba iyobowe by’agateganyo na Muhire Jean Paul usanzwe ari Visi Perezida wa mbere wa Rayon.

Mu kiganiro Gacinya aherutse kugirana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yavuze ko atazongera kuba umuyobozi w’iriya kipe ariko ko azakomeza gutanga umusanzu w’ibitekerezo ndetse ko atigeze anahwema kuwutanga kuva yava kuri uriya mwanya.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ko ubanza Sadate arimo agenda asohoka gahoro gahoro!Ko ubanza n’ubujurire ntacyo azaramura!

  • Imiyoborere ya Sadate nta kigendend ariko nabo bose baje niba bataje gutahana championa nta zindi akantabiliti tuzasaba.

  • Mufashe ikipe nubuyobozi mufatanye kuko nibihe bida sanzwe twesehamwe ntago arigihe cyamashyari namunyangire.

  • Twongeye guhereza ikaze Gacinya mwicyipe turamukunda cyane yagejeje ikipe aho twifuzaga mugihe yari president,twizeyeko nubundi mugiye guhindura ibyari byangiritse.

    • Nibyo Kayigema Elias we.Binyibukije rwose ukuntu Gacinya n’uwari umunyamabanga wa rayon bagurishije Kasirye muri congo,…..binyibutsa na vuba Aha bashaka gushinga Rayon sport Basketball club binyuze mu mucyo…..Abafana ba reyon rwose muri beza

  • Rayon Sports muyisese bigire inzira, ifite ibibazo bikomeye byaho ikura ubushibozi nihafi ya ntaho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *