Rayon Sports igiye guhemba abakinnyi ibirarane ibafitiye | UMUSEKE

Rayon Sports igiye guhemba abakinnyi ibirarane ibafitiye

Nyuma y’uko Rayon Sports ishyizeho akanama ngishwanama, ubu kagiye guhemba abakinnyi ibirarane byose. Inama yabaye ku Cyumweru, tariki ya 3 Gicurasi, abayobozi b’icyubahiro ba Rayon Sports bagiranye ibiganiro na Komite Nyobozi yayo Rayon Sorts, bungurana ibitekerezo ku micungire y’ikipe muri ibi bihe bya COVID-19 ndetse no gutegura uburyo ikipe izabaho nyuma ya covid-19.

Abakinnyi ba Rayon Sports bagiye guhembwa ibirarane

Iyi nama yemeje ko ikipe igomba gucungwa by’agateganyo n’abantu barindwi  bahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports ari bo Ruhamyambuga Paul,  Dr Rwagacondo Claude Emile, Muvunyi Paul, Ngarambe Charles, Ntampaka Theogene, Gacinya Chance Denis na Muhirwa Prosper.

Nyuma y’uko bashyizeho kariya kanama, kahise  kahise gatangira kureshya  bamwe mu bakinnyi kugira ngo bubake Rayon Sports, igihe shampiyona izaba isubukuwe, izabe ari ikipe ikomeye.

Biteganyijwe ko izasubukurwa muri Nzeri, 2020.

Amakuru UMUSEKE yemeza ko abagize kariya kanama bagiye kubanza guhemba abakinnyi bose ibirarane ikipe ibarimo ndetse birangira kuri uyu wa Gatanu taliki 15, Gicurasi, 2020.

Rayon Sports yaherukaga guhemba abakinnyi muri Mutarama 2020, ariko abakunzi bayo bakomeje gufasha abakinnyi muri ibi bihe bya Coronavirus.

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Noneko Sadate yavugaga ko nta mafaranga ahari ubu aya avuyehe?

  • Amakuru dukeneye ni ukumenya ko abakinnyi bahembwe nta kindi. Ikipe yacu ijye itumenyesha inkuru nziza y’ibyarangiye gukorwa cyane cyane ko muri iyi minsi tumaze kumenyera inkuru mbi zivugwa muri Gikundiro yacu izo rero twarazirambiwe dukeneye inziza.

  • icyo twakwishimira ni ukumva ibibazo byose bivugwa muri rayon Sports byakemutse.

  • Byaba aribyiza abayobozi bacu bakemuye ikibazo cyabakozi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *