Rayon Sports igiye gukina umukino wa gicuti wa mbere | UMUSEKE

Rayon Sports igiye gukina umukino wa gicuti wa mbere

Rayon Sports igiye gukina umukinino wa gicuti, mu rwego rwo kwitegura shampiyona no kureba abakinnyi ifite, izakina na Musanze FC kuri uyu wa Gatanu.

Masud Juma Irambona umutoza mukuru wa Rayon Sports

Benshi bibaza isura ya Rayon Sports izaba ifite mu mwaka w’imikino wa 2021-22, ni mu gihe itumvikanye ku isoko cyane ahubwo ubu ikaba yiganjemo amasura mashya ari mu igeragezwa.

Barakora ariko umutoza Masudi Djuma benshi ahita abasezerera, ejo hakaza abandi, kugeza ubu abakinnyi batatu mu batangiye igeragezwa ku munsi wa mbere nibo basigayemo (Kamoso, Muntore na Makenzie).

Iyi kipe ikaba izakina umukino wa mbere wa gicuti na Musanze FC ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, uzabera Musanze kuri Stade Ubworoherane.

Rayon Sports ikaba irimo yitegura shampiyona izatangira tariki ya 16 Ukwakira 2021.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *