Rayon Sports imaze amezi 2 idahemba, Perezida wayo ati “Leta nifashe amakipe” | UMUSEKE

Rayon Sports imaze amezi 2 idahemba, Perezida wayo ati “Leta nifashe amakipe”

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yasabye Leta gufasha amakipe kubona ubushobozi bwo guhemba abakinnyi, muri ibi bihe imikino n’ibindi bikorwa bya siporo byasubitswe kubera Coronavirus, ikipe ye imaze amezi ibiri abakinnyi badahembwa.

Munyakazi Sadate asanga Leta muri iki gihe yagoboka amakipe

Rayon Sports iherukia guhemba abakinnyi muri Mutarama 2020, Perezida wayo Sadate Munyakazi yabibwiye abafana kuri group Whatsap yitwa Ruhago yacu, tariki ya 20 Werurwe 2020.

Tariki 14 Werurwe 2020, Minisiteri ya Siporo yatanze itangazo rivuga ko imikino n’andi marushanwa yose abera mu Rwanda bihagaze, kubera icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze kugaragara mu Rwanda, byari mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ryacyo.

Rayon Sports ni imwe mu makipe yo mu Rwanda abeshejweho n’abafana bayo, by’umwihariko amafaranga binjiza ku bibuga ku mikino ikipe yakiriye ndetse n’iya Gicuti.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter, Munyakazi Sadate yasabye Leta gufasha amakipe ikayahembera abakinnyi.

Ati “Minisitiri twashimye ubutumwa, gusa nyuma y’iki cyorezo kibasiye Isi, hashobora kuzaba ihungabana ry’ubukungu rishobora na gusenya ibigo, kubura akazi bikabona icyuho. Ni yo mpamvu dusaba Leta y’ u Rwanda gufasha amakipe guhemba abakinnyi.”

Sadate avuga ko basaba Leta kubahembera abakinnyi muri iki gihe amakipe atari gukina.

Ati: “Guhemba abakinnyi navuze ni muri iki gihe abantu basabwe kuguma mu ngo zabo kugera igihe ibikorwa bya siporo bizasubukurirwa.’’

Rayon Sports  ikoresha  miliyoni 32 Frw ku kwezi, iherutse guha abakinnyi bayo ibihumbi 50 Frw byo kwifashisha muri ibi bihe bya Coronavirus.

Iyi kipe ibifashijwemo n’abakunzi bayo batangiye gukusanya  inkunga, bamaze gukusanya Frw 6,337,090 ari yo yavuyemo ayo bahaye abakinnyi ngo bifashishe muri iki gihe.

 

Ubutumwa bwa Sadate hari abatabwakiriye neza ku mbuga nkoranyambaga habaho guterana amagambo.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

9 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Biyemeye kuri Skol bashaka kuyica amazi ngo bavuganye na Airtel,azam nayo irabihorera none aho kugira bayiyambaze nk’umuterankunga mukuru wayo bakwepeye kuri Leta kandi baranze kwitabira irushanwa ry’ubutwari ngo bihesheje agaciro bapingana na Ferwafa. Ese za Gicumbi FC,Heroes,Gasogi baracyarwana n’ubuzima ntibasabiriza……. none ati aba gikundiro nibo batangiye gutakamba ngo ni hafashwe amakipe kandi baranze gufasha leta ngo stade yuzure mu gikombe cy’ubutwari usibye ko leta irimo guhanga n’icyorezo ngo gicike vuba n’abandi ngo muhembe abakinnyi????? ahubwo biragaragara ko abantu ku giti cyabo mu Rwanda bariye amakipe yabafana karahava none babuze ubwizigamire n’icyizere mu baterankunga babo kubera wiyemera, uwo muyobozi wa Rayon last sanday yavugiye mu kiganiro cya Café Sport (RTV) ko ikipe ayobora yakubaka stade regional mu myaka ibiri gusa none atangiye kuririra leta yagowe???Ahubwo natange impuruza yo gusaba Leta kwegukana ayo makipe yose mugihe cy’imyaka 15 iri mbere akagabanywa murubu buryo: MINICOM (Rayon) , MYICT(Mukura Victroy) REMA( Kiyovu Sport), MININFRA/Gaz Methan( Marines FC, RDB( Musanze FC, Amagaju FC) , Rwandair(Bugesera FC) , BRALIRWA (Etincelles FC) , CIMERWA (Espoir FC ) , MAGERWA (Gicumbi FC) , RRA (Gasogi United), WASAC (Muhanga FC), REG (Sunrise FC) nibwo buzashyira mu makipe burundu , MINALOC/ districts zite ku makipe ya deuxième division. Abayobozi biyita ba nyiri makipe atagira business plans nabo kurya hit muri media gusa kuko ntibazi gukora za structures zizabagirira akamaro mu gihe kirambye nu kugura abakinnyi b’abanyamahanga babahenze kandi ntacyo babinjiriza bagurishwa.
    Ese abakinnyi ko abenchi babonye recrutement saison igitangira, bahamagarwa mu mavubi ari benchi kuki bari gutaka inzara bitamaze kabiri cg naba Slay Queen’s baba mereye nabi (abakinnyi benshi baba locaux ntabwo bizigamira kandi bahembwa neza bahisemo kujya gushaka umuti, inshoreke, ubusinzi, kugura ibintu bibahenze bigira aba stars none batangiye kubera umutwaro amakipe yabo aho guhara umushara wa mezi atatu none bagiye kubera umutwaro leta kandi aribo bakagombye kuyitera inkunga. Leta iri mubihe byo kuryana k’ubuzima bw’abaturage sigihe cyo guhemba abakinnyi batayinjiriza nta n’imigabane ifitemo umukinnyi utarazigamye ayo yakoreye nabe asubiye ku babyeyi be cg yiyandikishe ku muyobozi w’umudugudu bamushyire ku rutonde rwabo gufashwa. Twirinde COVID 19 tuguma murugo

    • Sha uri umuntu w’umugabo kabisa urababwiye. Nibajye iwabo bagume mu rugo. Leta nta mafaranga ifite yo gupfusha ubusa ngo irahemba abakinnyi. Ariko turacyari hasi kweli. Njye nari niteguye kumva Sadat avuga ati rayon sport nk’ikipe ifite abafana benshi yageneye abatishoboye b’umudugudu uyu n’uyu inkunga none!!!!!!? Ko management yanyu iri hasi? Ubwose ko mutatse nyuma y’ibyumweru bibiri hashize nk’amezi atatu byagenda bite? Icyakora Sadat ararutanze11111 Njye ngiye kujya mbashyira ku rutonde: Abantu nk’aba bahozeho no mu Rwanda rwo hambere bahozeho, inzara yatera bagataka mbere y’abandi. Bwabaga ari ubupfura buke kuko burya imfura ishinjagira ishira.Ikigwari nicyo kiburara rimwe umusozi wose ukabimenya. Sigaho Sadat dore ” Uruciye munsi ntamenya ikiruri imbere” wikwiha rubanda. Aba rero nibo bantu bamaze gutaka inzara kurenza abandi muri iyi minsi mike tumaze.
      1. ADEPER yasabye abayoboke gutura ku bundi buryo muri iyi minsi batari guterana
      2. Sadat wasabye Leta ihanganye na CORONA VIRUS guhemba abakinnyi be, aho gukora mu mufuka w’ikipe ngo agire icyo afasha abashonje
      3. Ndamutegereje,……
      Mukomere

  • Uyu ngo ni Sadat arateta ubumena ifu!
    Leta izagaburira umukecuru wo mukiciro cya mbere cy’ubudehe hanyuma igaburire n’umukinnyi usanzwe ahembwa ibihumbi za mgana?!
    Ibahemba se kuko bayikoreye iki?!
    Ubu twese twatakaje imirimo tujye gusaba leta ko iduhemba tudasanzwe turi abakozi bayo?!

    Abo bakinnyi se ko mba numva ngo ni abastari naza écouteurs. Mu matwi,no gutereta inkumi nziza nibo bakabaye batabarizwa mbere muri iki gihe koko??!! Too much mister Sadat!

  • Ese APR kuki mutibaza aho ikura mbere yo gutera imijugujugu Rayon aho ntabwo ikura aho Panthere noire yakuraga kera?

  • ariko naragenze ndabona, sadate ari serious? ibyo avuze na rwarutabura ntago yabivuga. kwihenura kwe niko kuzamukubita hasi, kwanga gukina igikombe cy’intwari, gushwana na skol,… aka kabazo skol iba igakemuye, ese ya bank ibahe izajya iduhembera abakinnyi? za miliyoni warataga zirihe ngo ugejeje 5

    • Ibi byerekana ko nta mupira dufite
      Nta private sector
      Coronavirus irarengana kuko niba mutarahembye mu kwezi kwa 2 kandi corona yaraje mu mpera z’ukwa 3
      Musanganywe ibibazo byanyu
      Confinement ntiramara n’ukwezi

  • Sadat mbona wagirango yarasaze kbs.

  • Cyokora ndumiwe pe ese abayobozi bamakipe yacu bagira abajyanama ? Nimutekereze ibihe turimo bikomereye igihugu none ngobLeta nibahembere abakinnyi??? Reka ngire ngire icyo nkwibutsa Sadat we , nagirango nkwibutse ko Igihombo kizaba kuri buri umwe wese bitewe na Corona byose bizagira ingaruka mbi kuri Leta bisobanuyeko ariyo izagira Igihombo kinini ,ikindi Kandi sinzi nibura niba nabakinnyi banyu bajya natanga umusoro kuri Leta ,nagirango nkwibutse ko ejobundi Leta yabonye biyikomeranye ijya gusaba umwenda muri IMF nonese mwebwe mwagiye muri Bank mugakemura ikibazo mufite ariko ndabarenganya ikibazo ni Leta yabareze bajeyi kuva kera ijugunya amafaranga menshi mumupira utagira umusaruro .ejobundi nabonye amakipe yohanze ndetse nabakinnyi kugiti cyabo barimo gufasha Leta kugoboka abatishoboye none ngo mwebwe Leta nibafashe ? Icyonkundira Hon Bamporiki bene nkamwe muvuga ubusa ahita abasubiza atitaye kucyubahiro afite , Sadate yari bushimirwe iyo avugako Rayon yakusanyije ibiribwa igiye gufashisha abantu batishoboye ,Ese abakinnyi ba Rayon babo bari mubarya aruko basohotse murugo ??? Ahaaa mumbabarire kurondogora numvaga aringombwa

  • Niba ari uko mwirirwa mwicaye muri za Salons zanyu ubundi mu karyama, Reactions zabamwe Kuri Tweets ya Bwana SADATE ,zuzuyemo imijinya myinshi, Ntawutaka atababaye kdi SADATE ntabwo Ari President wa Rayon sport ngo anabe Chef badget wa Equipe, Niba rero Hari bamwe agenda asezerera/yaka inshingano turabizi ko Rayon baa
    ri barayigize Akarima kabo(Kuburyo ubu yakagombye kuba nawe/Rayon itanga Support ku bandi. Ariko kurundi ruha nde uwavuga ko n’andi ma Equipes nta bibazo afite kwaba Ari ukwishuka ndetse si n’abakinnyi gusa Ahubwo twese twifuza ko iyi Epidamie yarangira tugakomeza tukesa imihigo. Ku bya Skol ……..,Rwose njye byabaga byanandiye ahantu kumva ngo Skol niwe mutera kunga Mukuru agatanga (Between)4-6M Frw gusa yirengagije uburyo Abarayon bakonsoma products zao????? Ntahandi ubushobozi buva Ni Kuri Leta no kubafatanyabikorwa. STAY INSIDE HOME ,FIGTY AGAINST COVID-19.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *