Rayon Sports yanganyije na Espoir FC, Etoile de l’Est yabonye amanota 3 kuri Gasogi United | UMUSEKE

Rayon Sports yanganyije na Espoir FC, Etoile de l’Est yabonye amanota 3 kuri Gasogi United

Mu mukino w’umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona, Ikipe ya Rayon Sports yari yasuye Espoir FC i Rusizi, ibuze amanota atatu nyuma yo kunganya 2-2 na yo, As Kigali ikomeje kuba imbere ku rutonde yo yatsinze Gicumbi FC.

Rayon Sports yabanje igitego ariko nyuma irishyurwa inatsindwa ikindi bisaba ko yishyura mu minota y’igice cya kabiri

Rayon Sports iherutse yari yaramutse yerecyeza i Rusizi gukina na Espoir FC yo muri aka Karere yabanje igitego cyatsinzwe n’Umunya- Cameroon Onana ukomeje kwigaragaza muri shampiyona.

Ikipe ya Espoir yabaye nk’ihumuka kuko yahise yotsa igitutu Rayon Sports inayibonamo ibitego bibiri mu gice cya mbere cy’umukino.

Rayon Sports na yo ntiyacitse intege kuko mu gice cya kabiri yatangiye gusatira Niyigena Clement ayibonera igitego cyo kwishyura ku mupira yahawe na Nizigiyimana Karim uzwi nka Mackenzie.

Ikipe ya Rayon Sports iri mu makipe atangira shampiyona ahabwa amahirwe, ubu yagize amanota 11 mu mikino itandatu imaze gukina ikaba iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo irusha amanota abiri APR FC ifite imikino itatu y’ikirarane.

Uko indi mikino yagenze:

Police FC 1-0 FC Marines
Etoile de l’Est 1-0 Gasogi United
Gicumbi FC 1-2 AS Kigali
Etincelles FC 0-2 Kiyovu SC
Bugesera FC 0-0 Rutsiro FC

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *