Rayon Sports yasinyishije Umunya-Togo mwishywa wa Adebayor | UMUSEKE

Rayon Sports yasinyishije Umunya-Togo mwishywa wa Adebayor

Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Togo, Alex Nyarko Harlley wakinaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika  akaba na mwishywa wa Emmanuel Adebayor.

Nguwo

Alex Nyarko yari asanzwe akinira Georgia Revolution yerekejemo nyuma yo kuva muri Las Vegas Lights FC (USL club) yo muri Las Vegas.

Rayon Sports ibinyujije kuri Twitter yavuze ko yamusinyishije  amasezerano y’imyaka ibiri.

Nyuma yo gusinyira iyi kipe, abinyujije mu mashusho yohereje yagize ati: “Muraho bafana ba Rayon Sports, nishimiye kubasinyira, tuzabonane umwaka utaha w’imikino, reka twandikire amateka hamwe, murabeho.”

Alex Nyarko Harlley w’imyaka 27 wasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports, yari asanzwe akina mu cyiciro cya 4 muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho yakiniraga ikipe yitwa Georgia Revolution FC.

Alex Nyarko Harlley w’imyaka 27 wasinye imyaka 2 muri Rayon Sports

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Nonese muri america byanze cyangwa azajya ahemvwa mwnshi cyane mu rwanda ?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *