Rayon Sports yatangije umushinga wo kubarura abakunzi bayo uwanditswe bimutwara Frw 300 | UMUSEKE

Rayon Sports yatangije umushinga wo kubarura abakunzi bayo uwanditswe bimutwara Frw 300

Ubuyobozi bushya bwa Rayon Sport bwatangije umushinga mushya wo kubarura abakunzi bayo hifashishijwe ikoranabuhanga hagamijwe kumenya umubare w’abo ifite mu gihugu hose aho kwiyandikisha bitwara Frw 300.

Bamwe mu bafana Rayon Sports batangiye kwiyandikisha

Kuri uyu wa Gatanu abahagarariye abayobozi ba fan clubs za Rayon, abakinnyi, abafana, abafatanyabikorwa na bamwe mu Banyamakuru bari muri iki gikorwa kigamije gutuma ikipe imenya umubare w’abakunzi bayo mu gihugu hose.

Iyi gahunda nshya abiyandikisha bazajya babikora hifashishijwe telephone ngendanwa aho uwiyandikisha akanda *702#. kwiyandikisha bikamutwara Frw 300.

Umukunzi wa Rayon Sports wiyandikishije azajya ahabwa nomero imuranga izajya imufasha kubona amakuru y’ikipe, amatangazo n’ibindi ku buryo bumworoheye.

Nezerwa Salomon utuye mu Karere ka Gasabo yegukanye igihembo cy’umukunzi wa Rayon wiyandikishije ari uwa 53 bihura n’isabukuru y’imyaka 53 Rayon Sports imaze ishinzwe.

Iki gikorwa cyatangijwe uyu munsi ni ikiciro cya mbere cyo kwandika, kikaba kireba abakunzi ba Rayon Sports bari mu Rwanda, mu gihe mu minsi iri imbere hazatangizwa ikiciro cya kabiri kireba abakunzi b’iyi kipe bayifana baba mu mahanga.

Abakurikiranira hafi iyi kipe idahagaze neza mu bukungu bahamya ko iyi gahunda izatanga umusaruro dore ko imbaraga z’abafana benshi ifite ari zo zakunze no kuyigoboka mu bihe bikomeye.

Arien Kabarira Urwibutso
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *