Rayon Sports yumvikanye na Minaert uko yakwishyurwa umwenda imurimo  – UMUSEKE
  • 29/09/2020 1:22 58

Rayon Sports yumvikanye na Minaert uko yakwishyurwa umwenda imurimo 

Rayon Sports yumvikanye n’uwahoze ari umutoza wayo Ivan Minaert wayiregaga kumwirukana binyuranyije n’amategeko, ikibazo cyari kimaze imyaka ibiri.

Komisiyo ishinzwe imyitwarire ya FERWAFA yari yahaye Rayon Sports iminsi 60 ngo ibe yakemuyse iki kibazo, yaje kurangira kidakemutse, ndetse iza gufata ibihano birimo kutagira abakinnyi bashya yandikisha itarakemura iki kibazo.

Ubu amakuru avuga ko Rayon Sports yamaze kumvikana n’umutoza Ivan Minaert ku buryo bwo kumwishyura.

Kuri Twitter ya Rayon Sports, batangaje ko bumvikanye n’uyu mutoza, ko ubu nta kibazo afitanye n’ikipe : “Twemeje ko Rayon Sports na Ivan Minaert twamaze kumvikana uburyo bwo kumwishyura.”

Minaert na Sadate basuhuzanya mu buryo bwo kwirinda Corona ariko banagaragaza ko icyabatandukanyaga kitagihari

Ivan Minnaert ukomoka mu Bubiligi, Rayon Sports imurimo miliyoni 13,8Frw nk’uko byemejwe na Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA mu Ukuboza 2019.

Muri Kamena 2020, Rayon Sports yamwishyuye amadolari (USD 2000).

Amakuru avuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nzeri 2020, Rayon yamuhaye ikindi gice kugira ngo yemere kumvikana na yo.

Nyuma y’uko Rayon Sports yumvikanye Ivan Minnaert biteganyijwe ko ihita ikurirwaho ibihano yafatiwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ byo kudasinyasha abakinnyi bashya.

Umutoza Ivan Minaert aherutse kubwira Umuseke ko ikibazo gituma atishyurwa gishingiye kuri Sadate

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *