Rayon Sports yunze ubumwe, batanze miliyoni 10Frw, hari n’uwemeye kugura umukinnyi ukomeye | UMUSEKE

Rayon Sports yunze ubumwe, batanze miliyoni 10Frw, hari n’uwemeye kugura umukinnyi ukomeye

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

(AMAFOTO) Mu gihe Rayon Sports yakunze kurangwa n’ibyitwa ishyamba, bishingiye ku kutumvikana no guhangana kw’abagiye bayiyobora, ku Cyumweru cyiza kuri iyi kipe, abo bayiyoboye bahuriye mu nama (umwiherero) y’umunsi umwe bacoca ibibazo ndetse biyemeza gusenyera umugozi umwe bakubaka ikipe ikomeye.

Jean Fidele Uwayezu uyoboye Rayon Sports kuri ubu yishimiye intambwe ubumwe bwa Aba-rayon bugezeho

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Fidele n’abamufasha muri Komite nshya bahuriye mu nama imwe na bamwe mu bayoboye Rayon Sports barimo Munyakazi Sadate, Murenzi Abdallah, Ntampaka Theogene, Martin Rutagambwa n’abandi mu nama yabereye kuri Grazia Apartment Hotel.

Nkurunziza Jean Paul, Umuvugizi wa Rayons Sports yabwiye Umuseke ko iriya nama ari “Ubumwe bw’Aba-Rayon”.

Yagize ati “Kubera ibintu byagiye biba muri Rayon Sports byo kutumvikana, bakagenda bashyamirana baganiraga uko bakomeza kugira ubumwe, bakagandukira ikipe bakanayifasha bakanafasha n’ubuyobozi, kimwe mu byabaye banakusanyije ubushobozi bwagura abakinnyi, bwakunganira komite.”

Ntiyatubwiye amafaranga yose bakusanyije, ariko yavuze ko hari umwe mu ba-Rayon wiyemeje kugura umukinnyi mwiza, bo ngo bazamubwira igiciro ahagaze, n’uwo ari we amwishyure.

Nkurunziza Jean Paul yabwiye Umuseke ko hari n’abakusanyije miliyoni 10Frw.

Ati “Ni igikorwa gitangiye, ababonetse barageza ku bandi batabonetse ibyavuye mu biganiro ku buryo tuzatangira shampiyona turi hamwe. Rayon Sports iyo turi hamwe nta kindi kibazo tuba dufite.”

Rayon Sports ifite abakinnyi 13 bafite amasezerano, yaguze abandi bakinnyi 6 iracyashakisha abandi bakinnyi 8.

Martin Rutagambwa (Iburyo) mu bihe bitandukanye yagiye aba mu buyobozi butandukanye bwa Rayon Sports
Ntampaka Theogene (Iburyo) na we yigeze kuyobora Rayon Sports
Muhirwa Prosper Wigeze kuva Visi Perezida wa Rayon Sports na Sadate Munyakazi wigeze kuyobora Rayon Sports

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

ANDI MAFOTO

AMAFOTO @RayonSports PR

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *