Rayon yakiriwe neza nubwo yagize urugendo rubi

Yashyizweho na CHIEF EDITOR 26/09/2018 08:12 1 _

Enyimba ngo yabakiriye nabi nkana
APR na Kivovu ngo ntizikiri ba mukeba
*Ngo bababwiye ko nibatsinda Enyimba no kubica babica

Hafi saa yine z’ijoro ryakeye nibwo Rayon Sports yageze ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Kigali ivuye muri Nigeria aho yasezerewe mu mikino y’amakipe ya mbere iwayo muri Africa igeze muri 1/4. Yakiriwe n’abafana batari bacye kugeza mu mugi wa Kigali aho yagiye kwiyakirira.

Abafana bari baje kwakira Rayon

Abafana bari baje kwakira Rayon

Hari abafana baje bitwaje indabo, abandi imbuto byo gushimira abakinnyi aho bagejeje iyi kipe bwa mbere mu mateka.

Kapiteni w’ikipe Manzi Thierry yabwiye Umuseke ko bagize urugendo rubi. Ati “Niko nabivuga, ariko ibyo twari dushoboye ni biriya namwe mwarabibonye kandi ntabwo twitana ba mwana ko hari uwatumye Rayon itsindwa, hatsinzwe ikipe yose.”

Manzi yongeyeho ko Rayon yakoze ibyo yari ishoboye ibyo itashoboye bitari ku rwego rwayo, yemeza ko umukino udasa n’undi bityo ngo nta ukwiye kugendera ku mukino w’i Kigali ngo awugereranye n’uwo muri Nigeria kuko hari abemezaga ko i Kigali babonye Enyimba yoroshye.

Manzi ati “Icyo abwira abaRayon ni uko nta byago twahuye na byo, sibwo bwa mbere dutsinzwe si n’ubwa nyuma, mu mupira habaho gutsinda, gutsindwa no kunganya.

Manzi avuga ko bageze hariya bakinnye imikino myinshi mpuzamahanga kandi baratsinze bityo nta mufana wa Rayon ukwiye gucika intege ahubwo bakwiye kuyikomeza bakayishyigikira.

Paul Muvunyi Perezida wa Rayon Sports wari uyoboye ‘delegation’ yavuze ko mu byatsinze Rayon harimo no gufatwa nabi.

Ngo babahaye imodoka ibatwa igeze mu nzira irapfa ipfira haantu habi mw’ishyamba abakinnyi bavamo bafasha abakanika.

Ati “nk’ibyo hari icyo byabahungabanyijeho kandi gikomeye.”

Paul Muvunyi yavuze ko yakuze kera akunda Rayon azi ko mukeba wayo ari Pantheres, Kiyovu na APR nyuma. Ati “Ariko bariya nimubihorere, ubu mukeba ni Enyimba yadukoze mu mutwe mu buryo budutunguye.”

Perezida wa Rayon Paul Muvunyi avuga ko APR na Kiyovu zitakiri ba mukeba

Perezida wa Rayon Paul Muvunyi avuga ko APR na Kiyovu zitakiri ba mukeba

Muvunyi avuga ko Rayon bayakiriye nabi mu buryo bunyuranye harimo n’amafunguro babahaye, ngo mu kwitegura ikipe bagiye gukina bashyiramo no kuyakira nabi ngo bayice mu mutwe.

Muvunyi avuga ko ubu nta mutoza wa Rayon bazongera kujya basaba gutwara shampionat yo mu Rwanda cyangwa igikombe cy’amahoro, ahubwo ngo ni ukumusaba kubageza muri 1/2 cy’aya marushanwa nyafurika.

Paul Muvunyi avuga ko ubu Rayon igiye kubaka bushya, igasezerera abakinnyi itagikeneye, kandi igiye kujya izana abakinnyi babishoboye ba kure hashoboka baze bafite itandukaniro.

Rayon Sports ivuye aha ku kibuga cy’indege yamanutse ishagawe n’abamotari benshi yerekeza kwakirirwa mu mugi kwa Visi Perezida wayo Muhirwa Freddy.

Abafana ikipe ije bahise bahaguruka batonda imirongo ibiri ngo bayihe icyubahiro

Abafana ikipe ije bahise bahaguruka batonda imirongo ibiri ngo bayihe icyubahiro

Muhirwa yavuze ko bagiye muri Nigeria bafite ‘morale’ ariko bagezeyo batangira kubaca intege bakiri ku kibuga, ngo babacisha hirya no hino, babura ibikapu byabo igihe kinini, aho babiboneye bageze hanze babura imodoka ibajyana bahamara amasaha abiri.

Avuga ko bagiye kuva hano bamaze gushwana n’abari baje kubakira kubera gushaka kubica mu mutwe bakiri i Lagos batarajya Abia aho bakiniye.

Ati “Umugabo wari udushinzwe byageze aho Perezida arakara aramwirukana.”

Nyuma bakoze urugendo rwa 600Km bagana Abia bagezeyo bahabwa gahunda yo gukora imyitozo saa kumi ariko bigera saa kumi n’imwe babuze ukobajya kwitoza, babazaniye imodoka nta bashoferi.

Abakozi ba CAF ngo nibo babigiyemo haboneka imodoka irabajyana, bavuye kwitoza bageze kuri Hotel basangayo abarozi benshi ngo bararaga bazenguruka Hotel babyina nk’abarozi kugeza ku munsi w’umukino.

Muhirwa ati “Bari baduhaye ubutumwa ko nidutsinda Enyimba no kutwica bazatwica. Twafashwe nabi mu buryo bwose bushoboka.”

Mbabazizimana Consolatrice wagiye ahagariye abafana yagarukanye n'ikipe nawe

Mbabazizimana Consolatrice wagiye ahagariye abafana yagarukanye n’ikipe nawe

Umutoza Robertinho asohoka mu kibuga, yashimiwe ko ntako atagize ugereranyije n'ikipe yasanze

Umutoza Robertinho asohoka mu kibuga, yashimiwe ko ntako atagize ugereranyije n’ikipe yasanze

 Muhire na Manishimwe basohoka mu kibuga k'indege

Muhire na Manishimwe basohoka mu kibuga k’indege

Ba myugariro Rwatubyaye na Rutanga

Ba myugariro Rwatubyaye na Rutanga

Mutsinzi na Irambona basohotse banyuzamo bakaganira bagaseka

Mutsinzi na Irambona basohotse banyuzamo bakaganira bagaseka

Bimenyimana watsinze igitego kimwe yasohotse ahita afata moto ukwe arigendera

Bimenyimana watsinze igitego kimwe yasohotse ahita afata moto ukwe arigendera

Photos©JPNkundineza/Umuseke

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Izindi wasoma

1 _

kagabo 26/09/2018 09:39 - 2018/09/26 at 9:39 AM

Si ngombwa kugura abakinnyi baturutse hanze. Hagomba kubaho academy yigisha abana bato! Kwakira abo muri bukine nabi ni imwe muri za tactiques. Bamwe babaha n’ibiryo bibaca imbaraga. Mujye muha report CAF.

Reply

Tanga igitekerezo