Rayon yisubije icy’Agaciro, nanone igitwaye mukeba

Yashyizweho na CHIEF EDITOR 30/09/2018 18:41 20 _

Kimwe n’uko byagenze umwaka ushize, Rayon Sports yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’Agaciro Development Fund nk’ubushinze itsinze 1 – 0 APR FC y’abakinnyi 10 nk’uko no ku mukino w’ubushize byagenze. Rayon yahawe igikombe na sheki ya Miliyoni ebyiri.

Wari umukino urimo ishyaka cyane no gushyamirana bya hato na hato ariko bidakomeye

Wari umukino urimo ishyaka cyane no gushyamirana bya hato na hato ariko bidakomeye

Umukino nk’uyu umwaka ushize, Rayon Sports yegukanye igikombe itsinze APR FC kimwe kuri coup Franc yatewe na Eric Rutanga bita Kamotera ku munota wa 87, uyu munsi nanone bayisubiriye bayitsinda kimwe ku munota wa 91.

Ni umukino warimo ishyaka cyane kuko Rayon Sports yashakaga kongera kwigaragaza nk’ikipe nkuru mu rugo nyuma yo gutsinda bitoroshye na Enyimba mu mikino nyafurika ariko na APR ishaka kwihimura kuri Rayon yayitwaye iri rushanwa umwaka ushize.

Rayon Sports yagerageje gutsinda kenshi iciye ku ruhande ku mipira yatangwaga na Rutanga cyane cyane aha Caleb Bimenyimana ariko ntibyakunda.

APR FC hagati mu kibuga, ubu inafitemo Kapiteni Mugiraneza J.Baptiste bita Migi, yerekanye umupira mwiza biciye kuri Nshuti Savion a bagenzi be ariko bagera imbere y’izamu rya Bashunga Abuba bagasanga ahagaze neza cyangwa bakugarirwa na Rwatubyaye na bagenzi be.

Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa.

Abayobozi ba APR FC bategereje uko uyu mukino ugenda

Abayobozi ba APR FC bategereje uko uyu mukino ugenda

Abayobozi ba Rayon nabo bagifite amatsiko y'uko birangira na mukeba

Abayobozi ba Rayon nabo bagifite amatsiko y’uko birangira na mukeba

Ku munota wa mbere w’igice cya kabiri umusore Radu wa Rayon yagerageje gutungura umuzamu wa APR FC Kimenyi Yves ariko asanga ari maso arawufata.

APR yakomeje gusatira mu give cya kabiri bigatuma hari hari abakinnyi ba Rayon bakora amakosa yavuyemo za coup francs ariko zitatanze umusaruro.

Ku munota wa 64 w’umukino Rugwiro Hervé myugariro wa APR FC yateye umupira ariko mu buryo bugambiriwe ahita akandagira Sefu wa Rayon mu gatuza maze umusifuri ntiyazuyaza ahita amuha ikarita itukura aramusohora, APR isigara ari abakinnyi 10 nk’uko byayigendekeye kuri Final nk’iyi ubushize.

Rayon yagerageje gufatirana iki cyuho, umutoza ashyiramo abasimbura bataha izamu naho uwa APR ashyiramo ba myugariro bose hamwe abagira batanu.

Umupira wakiniwe kenshi hagati mu kibuga amakipe yombi agerageza kwimana umupira

Umupira wakiniwe kenshi hagati mu kibuga amakipe yombi agerageza kwimana umupira

Ku ruhande rwa Nova Bayama yinjiye asimbuye Djabel Manishimwe ngo afashe ba rutahizamu nka Michael Sarpong bongere imbaraga mu busatirizi .

Mu minota igana ku musozo APR yagerageje guhagarara ku izamu ryayo neza ngo nibura bahite batera za Penaliti nibanganya.

Iminota 90 irangiye bongeyeho iminota ibiri, maze kuwa 91 ku mupira wari uvuye ku mpande Mugisha Francois arekura ishoti umuzamu Kimenyi wa APR ntiyabasha kuwugarura kiba kiranyoye.

Umukino ndetse nyuma gato wahise urangira ibyishimo bitaha abafana ba Rayon Sports bari muri stade no hanze yayo induru na za Vuvuzela biravuga cyane kuko Rayon yongeye guhigika APR FC kuri Final.

Roberto Oliviera Gons Alvez de Carmo (Robertinho) utoza Rayon yasobanuye ko uyu mukino utari woroshye n’uburyo yagiye akoresha ngo awutsinde kare bikanga, ariko akavuga ko igitego batsinze nyuma bagiteguye kandi uyu munsi itsinzi bari bayikwiye.

Robertinho yavuze ko yishimiye cyane gutsinda ‘Derby’ ye ya mbere ikomeye mu Rwanda kandi akanatwara igikombe. Ndetse ko abakinnyi afite ubu ari beza kandi azakomeza kububakiraho agatwara n’ibindi bikombe.

Umutoza wa APR FC Ljupko Petrović ntabwo yigeze aza mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’uyu mukino, ndetse haba na Kapiteni w’iyi kipe ntiyahageze.

Iki ni igikombe cya gatatu cy’iri rushanwa ry’Agaciro Development Fund Rayon Sports yegukanye kuko irya mbere yaryegukanye mu 2013 rikinwa bwa mbere, irindi umwaka ushize hamwe n’iri rya none.

Uwatsinze ibitego byinshi: Bonfils Caleb Bimenyimana (Rayon)  

Umukinnyi wirushanwa: Muhire Kevin (Rayon Sports)  

Bahembwe kujya aho bifuza hajya Rwandair ikabajyana.

Ku ntebe y'abasimbura ya APR bareba umukino

Ku ntebe y’abasimbura ya APR bareba umukino

Ku ya Rayon Sports mu maso yabo harimo ikizere

Ku ya Rayon Sports mu maso yabo harimo ikizere

Minisitiri w'ubuzima Dr Diane Gashumba akaba n'umufana wa Rayon Sports cyane, Minisitiri w'ingabo Gen James Kabarebe akaba na Perezida w'icyubahiro wa APR FC hamwe n'umuyobozi w'ikigega Agaciro Dvt Fund Jack Kayonga

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba akaba n’umufana wa Rayon Sports cyane, Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe akaba na Perezida w’icyubahiro wa APR FC hamwe n’umuyobozi w’ikigega Agaciro Dvt Fund Jack Kayonga bakurikiye umukino

Abafana ba APR bita Intare bari babukereye

Abafana ba APR bita Intare bari babukereye

Aba Rayon aho bita mu Ruhango bari benshi cyane

Aba Rayon aho bita mu Ruhango bari benshi cyane

Hari n'abafana za Mukura, Etincelles cyagwa Kiyovu baba baje kwirebera amaherezo y'aba bakeba

Hari n’abafana za Mukura, Etincelles cyagwa Kiyovu baba baje kwirebera amaherezo y’aba bakeba

Aba bazwi cyane ku murindi wabo mu gufana Rayon

Aba bazwi cyane ku murindi wabo mu gufana Rayon

Aba ni aba 'Online' ariko no kuri Stade bakahagera

Aba ni aba ‘Online’ ariko no kuri Stade bakahagera

Ab'i Kiramuruzi nabo Online bariyo ariko 'E-mail' yabo ni sakwe sakwe

Ab’i Kiramuruzi nabo Online bariyo ariko ‘E-mail’ yabo ni sakwe sakwe

Migi agerageza gutsinda n'umutwe ariko ntibikunde

Migi agerageza gutsinda n’umutwe ariko ntibikunde

Hagati mu kibuga abasore ba APR bagerageza guhanahana neza umupira

Hagati mu kibuga abasore ba APR bagerageza guhanahana neza umupira

Ishoti rya Mugisha Francois bita Master ryatunguraye umuzamu Kimenyi ahindukiye abona umupira uri munshundura

Ishoti rya Mugisha Francois bita Master ryatunguraye umuzamu Kimenyi ahindukiye abona umupira uri munshundura

Michael Sarpong ukiri mu igerageza muri Rayon Sports ahise yegukana igikombe muri Rayon Sports

Michael Sarpong ukiri mu igerageza muri Rayon Sports ahise yegukana igikombe muri Rayon Sports

Mu bafana bamwe byari ibyishimo abandi ari agahinda

Mu bafana bamwe byari ibyishimo abandi ari agahinda

Minisitiri Dr Diane Gashumba umufana wa Rayon Sports uyu munsi wamubereye mwiza

Minisitiri Dr Diane Gashumba umufana wa Rayon Sports uyu munsi wamubereye mwiza

Minisitiri Dr Gashumba akoma amashyi amaze kumenyerwa cyane ku bafana ba Rayon

Minisitiri Dr Gashumba akoma amashyi amaze kumenyerwa cyane ku bafana ba Rayon

Umukinnyi w'irushanwa ni Muhire Kevin

Umukinnyi w’irushanwa ni Muhire Kevin

Kapiteni wa Rayon Manzi Thierry yakira igikombe

Kapiteni wa Rayon Manzi Thierry yakira igikombe

Rayon Sports yishimira igikombe cya gatatu cy'iri rushanwa yegukanye

Rayon Sports yishimira igikombe cya gatatu cy’iri rushanwa yegukanye

Photos©JP Nkundineza/Umuseke

J.P NIZEYIMANA & JP NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Izindi wasoma

20 _

Zuzu 30/09/2018 18:57 - 2018/09/30 at 6:57 PM

Nta mwana usya aravoma. Ni gute Rayon iri mu makipe 8 akomeye (PHD)muri Africa yatsindwa na Gikona (CERAI)

Reply
Bella 01/10/2018 08:48 - 2018/10/01 at 8:48 AM

Wowe wamunyamakuruwe nuturangamutima twawe nguwaatsinze ibitego byinshi ngo ni Caleb?niwe wenyine c?ubwo c Rague wa APR fc na Ndarusanze wa As kigali ubashyizehe?ikindi kandi basore bacu ba Apr ntako mutagize pole kuri Herve gusa ubutaha mujye mugabanya tention,sibibi cyane twaritumaze kwandagaza gasenyi inshuro 3 zikurikirana kdi niba rwose ngo ikipe ivuye muri confederation cup ngo mwazamuyurwego mukina kuriya nuriya mwataka Caleb na sarupong mukandutsinda kumunota wa 92 twabonye rouge kumunota wa 52 nta Muhadjiri nta sugira nta Danny,rwose mbaye mbibabwiye hakiri kare iriya kipe yanyu nta championat yatwara nta squad rwose mufite,ufutubwenge akore analyse yibimbabwiye gutsinda nugutsinda mwabikoze ark ark Sarupong na Caleb si Diarha na Schabalala.abanyamahanga mufite barihasi.(win unconvincingly)

Reply
Mwemere 01/10/2018 09:23 - 2018/10/01 at 9:23 AM

Hahaha uyu Bella arasekeje!! iyi yari Derby,APR yakoze ibishoboka byose irahangana nk’izindi derby zose ariko Rayon urwego iriho ntarwo muriho rwose bizanabatwara igihe ngo mugere aho igeze. Ese ubundi ko uvuga ko nta bakinnyi mwari mufite Rayon yo ugirango si uguteranya?? Ese niba utsindwa n’abakinnyi bari hasi ubwo wowe ikipe yawe yo siri hasi cyane?? mwitwaze ibindi naho ubundi nuko bitashoboka twajya dukina na za Zamalek n’izindi naho mwebwe mudusubiriza urwego hasi. Congz ku ba rayons bose Turabashyigikiye n’uyu mutoza bigaragara ko azi ibyo arimo rwose

Reply
Rogers 01/10/2018 09:40 - 2018/10/01 at 9:40 AM

None c wowe wiyise mwemere kunyagirwa na Enyimba igitego 5 wunva ko arikurwego rwo gukina na Zamalek???really?sha reka nkubwire iyo muza kuba mukomeye mwarikujya mumatsinda mugatwara nigikombe na kimwe yaba championat cg icyamahoro kugirango musubire murayo mutsinda,hhhhhhhhhhh none mugiye gusigara mucunzurugo iyo niyo mibare mike muhorana yaba mubafata banyu nubuyobozi bwanyu.

Reply
MNEZA 01/10/2018 10:01 - 2018/10/01 at 10:01 AM

Nibyo koko RAYON yishubije agaciro pe yerekanye ko ivuye mu marushanwa Nyafurika. Ariko ku byerekeye naho ihagaze muri AFRIKA reka twerekane uko ibintu bihagze kugeza ubu tudakoreshsje amarangamutima.Nkuko tubikesha https://en.wikipedia.org/wiki/CAF_5-Year_Ranking for 2018-19; kuri update yakozwe kuri 23-09-2018 nyuma y’imikino ya 1/4; CAF Raking yerekana ko ubu RAYON SPORTS FC ari iya 28 n’amanota 10, Team ya mbere muri AFRIKA ubu ni TP MAZEMBE n’amanota 66. ENYIMBA yakuyemo RAYON ubu ni iya 12 n’amanota 21; muri EAC : KCCA iza ku mwanya wa 21 n’amanota 14, RAYON ku mwanya wa 28 n’amanota 10 nkuko twabivuze haruguru, GOR MAHIA ni iya 39 n’amanota 5, YOUNG AFRCANS NI IYA 45 n’amanota 4. Ikipe ya nyuma kuri urwo rutonde rugaragaraho amakipe 60 byibuze yageze mu matsinda ya CAF mu myaka 5 ishize kuko ariyo bafatiraho( 2014; 2015; 2016;2017; 2018) ifite inota 1. Izisigaye zose ziba zifite ubusa bw’amanota. Ariyo mpamvu zitagaragara kuri CAF CLUBS RAKING. Niyo mpamvu kujya mu matsinda ari ingenzi cyane. Bitabaye ibyo wakwibera STAR A DOMICILE kuko uba utazwi ku rwego rwa AFURIKA.

Reply
umufana 01/10/2018 10:20 - 2018/10/01 at 10:20 AM

APR mwemere Rayon sport yarabarushije. nagirango nibutse apr ko gukina bitandukanye no kwica. uriya ngo ni Rugwiro yifitemo ubusimba. mujye mukina mureke kwicana. shame kuri Rugwiro biriya ni ubugoryi

Reply
MNEZA 01/10/2018 10:34 - 2018/10/01 at 10:34 AM

Nibyo koko RAYON yishubije agaciro pe yerekanye ko ivuye mu marushanwa Nyafurika. Ariko ku byerekeye naho ihagaze muri AFRIKA reka twerekane uko ibintu bihagze kugeza ubu tudakoreshsje amarangamutima.Nkuko tubikesha https://en.wikipedia.org/wiki/CAF_5-Year_Ranking for 2018-19; kuri update yakozwe kuri 23-09-2018 nyuma y’imikino ya 1/4; CAF Raking yerekana ko ubu RAYON SPORTS FC ari iya 28 n’amanota 10, Team ya mbere muri AFRIKA ubu ni TP MAZEMBE n’amanota 66. ENYIMBA yakuyemo RAYON ubu ni iya 12 n’amanota 21.

Reply
Jeanne 01/10/2018 10:48 - 2018/10/01 at 10:48 AM

MNEZA, ngushimiye iyi comment yawe iradusobanurira neza urwego Gikundiro iriho mu rwego rw’Africa (kandi si habi pe) mugihe zimwe ziyita mukeba zitanazwi namba, genda Rayon wari amabuye. Aho ugeze none haduha icyizere ko uzagera naharenzeho. Turagukunda

Reply
Rayon 01/10/2018 11:02 - 2018/10/01 at 11:02 AM

Ngo sheki ya miliyoni 2? dushyize mu madolari nangahe? Nyamara dushobora kuba dukennye.Ubwo umukinnyi uri kuri feuille de match aratahana iki mu rugo? Ibihumbi 10?

Reply
Sano 01/10/2018 11:45 - 2018/10/01 at 11:45 AM

Nyuma yumwakumwe kuko muzasigara kurugo mutitabiye amarushanwa nyafurika muzahita muza mumakipe yanyuma kuko mutazaba muhiganwa,mwariyinka munanirwa umurizo kuba mwarabuze igikombe na kimwe mugihugu ubwo koko murakomeye twarabibonye.very sorry pauvre rayon.

Reply
Gasasira 01/10/2018 11:49 - 2018/10/01 at 11:49 AM

Icyakora ikimwaro n’ishyari bitera kuvuga menshi koko nonese nkabari kuvuga ngo APR yari imaze iminsi itsinda, igikombe cy’umwaka ushize twagitwaye tutamaze kubakubita 1-0? nonese super cup yo twayitwaye tutabakubise 2-0 nibemere ko kuri final y’igikombe Rayon iba iri hejuru. Ikindi kandi bakinnyi ba APR bareke kujya bagira ibintu intambara bakine umupira apana gukina amaguru y’abantu. buri final twahuye na APRhaboneka umukinnyi wabo uhabwa rouge.kandi ubwo ntako arbitre aba atabagize abihanganira akurikije amakosa yabo ama carte rouge yaba menshi,nibemere ko RAYON iri hejuru yabo nabo bubake babone guhangana.

Reply
DDDD 01/10/2018 14:35 - 2018/10/01 at 2:35 PM

@MNEZA ko werekana rayon sporot aho ihagaze ntutubwir e aho APR ihagaze? komeza uduhe updates nyabu

Reply
Kagina 01/10/2018 16:46 - 2018/10/01 at 4:46 PM

APR ni unclassified. Mu yandi magambo ntizwi kuri uru rutonde. Icyakora wenda nimenya umupira ikagera mu matsinda, izarujyaho ariko ubu ni nkaho itabaho

Reply
Bosco 01/10/2018 17:50 - 2018/10/01 at 5:50 PM

@Kagina murugiyeho bwambere nubwanyuma kuko mutazongera kujya mumikkino nyafurika buriya football ntiyihushira “facteur chance” irakonta muriyi “football momentum”ntushobora gutsindwa ibitego 5 muriyi period turimo nguvugengo urikurwego nikimenyimenyi muzasigara kurugo imyaka 6 mudasohoka like next season ntamibare mugira nubwenjye mumipaniriyo yanyu,nigute wikarakasa ngo wagiye mugatsinda warangiza ukabura trophy nimwe mugihugu???ikipe zihuzagurika ziranga nibimenyetso nkibi bya gasenyi(unconsistance)

Reply
twin yeah 01/10/2018 17:58 - 2018/10/01 at 5:58 PM

Ba Bella, Roggers n,abandi nkabo mbagire inama nzima, aho guhora murwaye umutima kubera APR, nimwiyizire mu muryango mu rugo rw,Aba Rayons aho duhora dukeye n,iyo twatsindwa kandi twarabirenze nta ntsinzwi hano I Kigali à domicile! Turabategereje! Naho ubundi imivuduko irabatwara nimutinda! Ibya Rayon Sports ntiwabivamo ni yo kipe mu Rwanda! Na we se ikipe yubatse ku buryo buri wese yakunyabika igitego isaha ku isaha! Mbiswa ra!

Reply
Gabino 01/10/2018 21:49 - 2018/10/01 at 9:49 PM

Ngo Gikundiro yatsinzwe 5 ntizagaruka kuri ruriya rutonde?Mwe se mwatewe 7(Nyandwi) ko mwizeye kuzarujyaho?Ntimwanyabitswe imvura y’ibitego mugasaba imbabazi muri CAF ngo umukino wo kwishyura i Kigali ntuzabe!Ese baje kubibemerera?None se murabona iriya taikondo mukina muzayisohokana koko?Nimutureke twiyubakire CV

Reply
Rayon 02/10/2018 07:51 - 2018/10/02 at 7:51 AM

Gabino, ubivuze neza APR nta mukino igira ikina Sinabyaye gusa.

Reply
Tity 01/10/2018 23:13 - 2018/10/01 at 11:13 PM

Ubu c mwebwe ba rayons mwe tuvugishijukuri mubona mwifititicyizere komuzasubira mumikino nyafurika???!!!!sha iyikipe don’t think so!!!ntacyo mutwike star a domicile ariko mbabwizukuri tuzababuza gusohoka in all circumstances kdi bizagerwaho urugero rwiza nejobundi mwiyita ngo murikipe ikomeye championat tukabakubita alle retour ibintu mutarakora mumateka narimwe mutazanakora mukura victory sport ibakubita mucyico next season ibikombe byombi tuzabitwara nanone maze muhere hano kukababoyi kdi iyo niyo reality ya hano namwe murabizi

Reply
ami du sport 02/10/2018 13:13 - 2018/10/02 at 1:13 PM

Bosco rwose wowe uri ikigoryi kuba Rayon itaratwaye igikombe ni ukubera imikino myinshi yari ikurikiranye yarifite kurwego rw’Afrika ikayivanga na championat birumvikana aho kuza gukurikirana championat ya million 10 000 000 wa mesa kamwe ukizirika kuri ariya madolard nawe urabizi uko angana nyakwibutse se nonenese niba uzi imibare wakurikirana 10 million cyangwa wa kurikirana 235 millions urabona differance we feke ? ikinyuranyo urakibona ? uzarebe nandi makipe yose yageze hariya ntabikombe yatwaye.

Reply
Bosco 02/10/2018 18:59 - 2018/10/02 at 6:59 PM

@ “ami dusport” Urakarwayi ko mumutwe gusa ntagitangaje niko aba rayons mumera mwa surubu mwe.

Reply

Tanga igitekerezo