RDB izahemba umushoramari w’umwaka ku nshuro ya 5 n’abato ngo bafite amahirwe – UMUSEKE

RDB izahemba umushoramari w’umwaka ku nshuro ya 5 n’abato ngo bafite amahirwe

Ikigo k’Igihugu k’Iterambere (RDB) kiri gutegura ibihembo ngarukamwaka by’umushoramari witwaye neza, bikaba bigamije gutera ingabo mu bitugu abikorera kugira ngo bakomeze bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu, Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi avuga ko abikorera bakizamuka na bo bahawe amahirwe yo kuzarushanwa n’ababimazemo igihe.

Clare Akamanzi Umuyobozi wa RDB yemeza ko mu guhemba abashoramari batazita ku myaka amaze mu bucuruzi

Ibihembo bizatagwa ku nshuro ya gatanu bikazaba mu rwego rwo kwishimira aho ishoramari ryo mu Rwanda rigeze ku rwego mpuzamahanga no gushima abashoramari uruhare rwabo.

Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi  yavuze ko ibi bihembo bizatanga mu byiciro umunani (8) by’abashoramari n’abacuruzi.

Hazabamo umushoramari w’umwaka wakoze ibintu bisumbye iby’abandi mu ishoramari, habe ikiciro cy’umucuruzi wabashije kohereza ibicuruzwa byinshi mu mahanga biri ku rwego rw’inyongeragaciro, umushoramari wabashije guhanga udushya mu bicuruzwa bye, umushoramari w’umugore, n’ikiciro cy’umushoramari muto w’umwaka utarengeje imyaka 35.

Hazahembwa n’umushoramari wagaragaje guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, akazaba ari mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kubimenyekanisha.

Ibindi byiciro bibiri by’abashoramari bazahembwa, ni icy’abagurisha serivisi n’ikiciro cy’abashoramari bibumbiye mu nganda.

Ikiciro cy’umushoramari w’umugore kireba abagore bari mu mwuga w’ubucurizi kugira ngo babere urugero abandi  mu gihe bazaba bagaragayeho ko ari indashyikirwa.

Clare Akamanzi  yagize ati “Abagore bagize igihe kinini basigazwa inyuma ndetse n’abagiye mu bucuruzi ntibakore ibintu bifatika, niyo mpamvu twashyizeho umwanya w’umugore w’umushoramari w’umwaka kugira ngo atinyure abandi na bo bumvu ko bashobora kuba bahiga abagabo mu ishoramari.”

Abashoramari bazahembwa si Abanyarwanda gusa n’abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda bahawe amahirwe yo kuba bahatanira icyo gihembo.

Ibi bihembo ngo ntibizibanda ku bigo bikomeye ahubwo n’ibikiri bito byahawe amahirwe yo kwinjira mu bazabihabwa.

Clare Akamanzi ati “Ntabwo mu gutegura ibihembo twigeza twita ku rwego umushoramari agezeho kuko umushoramari ashobora kuba akiri muto ariko akora ibintu byiza kurenza umucuruzi ubimazemo imyaka.”

Yongeyeho ko Ikigo k’igihugu k’Iterambere kizirikana uruhare rw’abikorera mu kuzamura ubukundu bw’igihugu.

Kwiyandikisha bikazajya bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga unyuze kuri http://www.rdb.rw/business-excellence-awards/ guhera tariki 10/12 /2017 naho ibihembo bizatangwa tariki 12 Mutarama 2018.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Akumiro

    01/12/2017 at 7:17 pm

    Abashoramari ba mbere mu rwa Gasabo, nsigaye mbona ari abashora imari itajya ihomba, ku buryo n’iyo batungutse igishoro cyo gihoraho, kikaba cyabyara izindi nyungu mu gihe gikwiye.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017