RDB yumvise ibitekerezo n’imbogamizi by’Abashoramari b’Iburasirazuba – UMUSEKE

RDB yumvise ibitekerezo n’imbogamizi by’Abashoramari b’Iburasirazuba

Gatsibo – Uyu munsi Ikigo cy’igihugu cy’iterambere,RDB, mu mugambi wo kuvugurura no guteza imbere ishoramari ry’imbere mu gihugu cyaganiriye n’abashoramari bo mu Ntara y’Iburasirazuba. RDB yabemereye ko hari gahunda yo gukomeza kubafasha kugabanya ibiciro by’ibyo bakenera nk’amashanyarazi, ubwikorezi n’ibindi…

Umwe mu bashoramari wari witabiriye iki kiganiro akurikiye anandika bimwe mu biri kuvugwa

Umwe mu bashoramari wari witabiriye iki kiganiro akurikiye anandika bimwe mu biri kuvugwa

RDB muri ibi biganiro igamije kumva ibitekerezo, ibyifuzo n’imbogamizi z’abashoramari b’imbere mu gihugu hagamijwe kurushaho kuborohereza mu kwiyubaka no kubaka ubukungu bw’igihugu.

Cishahayo George ufite uruganda rukora imitobe n’amavuta yo kwisiga i Kayonza avuga ko bafite imbogamizi yo gutanga amahooro ku mupaka ngo bakazayasubizwa nyuma.

Ati “Bari bakwiye gukora igenzura aho kugira ngo bakwake amafaranga yo kuzagusubiza nyuma ubanje kubisaba. Kuko niba babona ko ari ngombwa ko ubishyura imisoro utishyuye barabikwereka ukabikosora.”

Avuga ko basabye RDB kubakorera ubuvugizi kuri iki kibazo mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro.

Abashoramari ba Nyagatare bagaragaje ko hari ikibazo cy’ubuke bw’amashanyarazi ku bafite inganda, basaba ko iki nacyo gikorerwa ubuvugizi kigakemuka.

Mu myaka ibiri ishize RDB ivuga ko yakiriye ibigo bishya 2 000  by’ishoramari by’imbere mu gihugu, muri ibi ngo 143 bigaragaza umuvuduko mu gutera imbere n’ikizere ku gihugu.

Emmanuel Hategeka umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri RDB yavuze ko ishoramari ry’imbere mu gihugu bariha agaciro kanini kuko rifasha kubaka iterambere ry’igihugu.

Ati “Tumaze igihe tunoza urubuga rw’ishoramari, tuvugurura amategeko, tuvugurura ibisabwa, dukurikira ibidindiza ishoramari, tugerageza kugenda tubigabanya uko bishoboka buri mwaka.”

Emmanuel Hategeka aganira n'aba bashoramari

Emmanuel Hategeka aganira n’aba bashoramari

Hategeka avuga ko aya mavugurura ariyo raporo ya Banki y’isi yashingiyeho u Rwanda rukaba ruri ku mwanya wa kabiri muri Africa na 41 ku isi mu bihugu 190 mu korohereza abashoramari.

Ati “{ariko} ntabwo bivuga ko u Rwanda rwageze iyo rujya, ni gahunda ikomeza yo kugabanya ikiguzi cy’ibyo mukenera mu ishoramari, haba amashanyarazi, ubwikorezi, urujya n’uruza rw’ibijya n’ibiva mu mahanga n’ibindi.

Iyo twakoze inama nk’iyi dukuramo n’ibindi bitekerezo bijyana muri gahunda y’ivugurura ikomeza kandi igamije kunoza uru rubuga.”

Winifred Kabega Ngangure, umuyobozi ushinzwe ishami ry’ishoramari muri RDB yavuze ko ishoramari rishingiye ku buhinzi n’amabuye y’agaciro Iburasirazuba ryagiye ritanga umusaruro ugaragara ku bukungu bw’igihugu. Mu myaka irindwi ishize ngo ryinjije miliyoni $585,4, ndetse rihanga imirimo 6 507.

Aha, Iburasirazuba hari uruganda runini rutunganya ibigori rw’agaciro ka miliyoni 560, inzu y’Abacuruzi y’agaciro ka miliyari imwe yuzuye ku mupaka wa Rusumo, inzu y’ubucuruzi ya miliyoni 700 mu karere ka Ngoma, Isoko rya kijyambere rya Kayonza ry’agaciro ka miliyari 3.5 n’agakiriro ka Nyagatare ka miliyari 1,5.

Iyi ikaba ari imwe mu mishinga y’ishoramari mishya muri iyi Ntara yitezweho umusaruro munini mu myaka iri imbere.

Abashoramari bo mu byiciro binyuranye bitabiriye iyi nama

Abashoramari bo mu byiciro binyuranye bitabiriye iyi nama

Bagaragarije RDB imbogamizi zinyuranye bahura nazo ndetse bungurana ibitekerezo uko barushaho gukora neza ibikorwa byabo

Bagaragarije RDB imbogamizi zinyuranye bahura nazo ndetse bungurana ibitekerezo uko barushaho gukora neza ibikorwa byabo

RDB iri kugenda iganira n'abashoramari mu Ntara zinyuranye baganira ku kuriteza imbere

RDB iri kugenda iganira n’abashoramari mu Ntara zinyuranye baganira ku kuriteza imbere

Inama yabereye mu karere ka Gatsibo

Inama yabereye mu karere ka Gatsibo

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock