RIB ifunze Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana wafatanwe Miliyoni 400 Frw z’amibano | UMUSEKE

RIB ifunze Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana wafatanwe Miliyoni 400 Frw z’amibano

Urwego rw’Iguhugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwahamije amakuru y’uko rwataye muri yombi Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana, Ingabire Jean Marie Théophile nyuma yo gufatanwa agera kuri miliyoni 400 Frw yakuwe muri miliyari 1 Frw yibwe umushoramari w’umunyamahanga.

Padiri Mukuru wa Paroisse Gatolika ya Rwamagana

RIB, yavuze ko nyuma yo kwakira ikirego cyatanzwe n’umushoramari wibwe amafaranga agera kuri miliyari 1Frw bikozwe n’abatekamutwe aribwo batangiye iperereza.

Ikomeza ivuga ko yatangije iperereza iza gufata babiri mu batekamutwe, umwe muri bo akaba yari amaze kubitsa umugabane we Padiri Ingabire Jean Marie Theophille, ungana n’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 400.

Uwibye ayo mafaranga asanzwe ari mubyara wa Padiri Mukuru wa Rwamagana, Ingabire Jean Marie Theophille akimara kumuha izo Miliyoni, Padiri yahise azibika mu mutamenwa (Safe Box) aho zasanzwe ahita atabwa muri yombi.

RIB ivuga ko ubwo basangaga aya mafaranga mu mutamenwa kwa Padiri Ingabire bahise bayafatira na we atabwa muri yombi.

RIB iti “Kugeza ubu hamaze kugaruzwa amafaranga agera kuri Miliyoni 500 mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo ababigizemo uruhare bose bafatwe n’amafaranga asigaye na yo agaruzwe.”

Itegeko riteganya ibyaha n’Ibihano mu ngingo yaryo ya 247 ivuga ku guhisha ibintu bikomoka ku cyaha

Ivuga ko “umuntu wese uhisha ibintu cyangwa igice cyabyo, azi ko byambuwe, byarigishijwe cyangwa bikomoka ku cyaha gikomeye cyangwa icyaha cy’ubugome, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100 ariko atarenze ibihumbi 300.

Ibihano bivugwa mu gika cya kabiri ni na byo bihanishwa umuntu wese, ubizi, ubona inyungu, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ituruka ku kintu cyahishwe gikomoka ku cyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

9 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Imana imirenganure kuko asanzwe ari inyangamugayo pe, Kandi inzego zibishinzwe zishishoze rwose.

    • @ Damien,ntukavuge ngo padiri wawe ni inyangamugayo.Ibyo ni nka bya bindi muvuga ngo Paapa ni “Nyirubutungane” kandi Yezu yaravuze ko nta ntungane ibaho uretse Imana yonyine.Ntimukizirike ku madini yanyu ngo muvuge ko ari meza ntimubone ububi bwayo.Ibyo ni ubuhumyi.

      • Ariko Magaya, usanzwe ufite icyo upfa n’amadini! Ubu se wowe ntawagutangira ubuhamya ko akuzi ho ubunyangamugayo abaye akuzi!? Nkeka ko uhise utwarwa n’urwango usanzwe ufitiye amadini ukitiranya igiteerezo gitanzwe no gushyigikira idini kandi uvugwa aha ari umuntu atari idini!

  • Aliko aha hantu harimo akantu!
    Ko RIB yivugira uwahishe (Padri) gusa, uwibye kontacyo bamuvugaho?
    Ndumva iri shyamba rishobora kuvumbukamo ikintu!

  • Ni ibintu bibabaje cyane ku muntu witwa ko ari “umukozi w’Imana”.Birasanga ya nkuru y’abakuru ba ADEPR bo mu rwego rw’igihugu bafunzwe bose bazira kunyereza 5 billions (milliards) Frw ndetse n’ubu bagikurikiranwa.Ikigaragara nuko amadini ari igikoresho cy’abantu bashaka gukira batarushye,biyita abakozi b’Imana,nyamara bible ibita “abakozi b’inda zabo” (Abaroma 16:18).Yezu n’Abigishwa be,nta na rimwe basabaga Icyacumi cyangwa umushahara wa buri kwezi.Ahubwo bose bajyaga mu nzira bakabwiriza abantu kandi ku buntu.Urugero,nubwo Pawulo yirirwaga mu nzira abwiriza,yabifatanyaga no kuboha amahema akagurisha.Ubwo nibwo bukristu.Ibindi ni ukwishakira imibereho witwaje bible,wiyita umukozi w’Imana.

    • Ese mwari muzi ko burya na Padiri iyo asomye MISA yandikirwa amafaranga??? Kandi na Cardinal nawe Vatican imuhemba 5 millions Frw buri kwezi??

  • Ni ibintu bibabaje cyane ku muntu witwa ko ari “umukozi w’Imana”.Birasanga ya nkuru y’abakuru ba ADEPR bo mu rwego rw’igihugu bafunzwe bose bazira kunyereza 5 billions (milliards) Frw ndetse n’ubu bagikurikiranwa.Ikigaragara nuko amadini ari igikoresho cy’abantu bashaka gukira batarushye,biyita abakozi b’Imana,nyamara bible ibita “abakozi b’inda zabo” (Abaroma 16:18).Yezu n’Abigishwa be,nta na rimwe basabaga Icyacumi cyangwa umushahara wa buri kwezi.Ahubwo bose bajyaga mu nzira bakabwiriza abantu kandi ku buntu.Urugero,nubwo Pawulo yirirwaga mu nzira abwiriza,yabifatanyaga no kuboha amahema akagurisha.Ubwo nibwo bukristu.Ibindi ni ukwishakira imibereho witwaje bible,wiyita umukozi w’Imana.

  • Nihagaragazwe n,ibisambo padiri wayabitse ntawugwe wenyine

  • ?????

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *