RIB yagaragaje abakobwa 'berekanye amashusho y'imikoreshereze y'ibitsina' | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 9:09 38

RIB yagaragaje abakobwa ‘berekanye amashusho y’imikoreshereze y’ibitsina’

  • Ngo bumvaga nta nkurikizi kuko bumvaga ko nta tegeko ribihana
  • Umwe muri bo arasaba imbabazi urubyiruko bagenzi be n’Abanyarwanda bose.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abakobwa bane bakurikiranyweho ibyaha birimo ‘gutangaza amashusho y’imikoreshereze y’igitsina ku mbuga nkoranyambaga.’

Ni abakobwa bakiri bato

Hari Video iherutse gusohoka harimo umwe muri bo yerekana imyanya ye y’ibanga ku mugaragaro.

Muri iyo video aba ari kumwe na mugenzi we bavuga ko bakumbuye kujya muri Nigeria, ko indege ziri hafi kongera guhaguruka.

Umwe muri aba bakobwa ubu bafashwe na RIB, yabwiye Itangazamakuru ko biriya bikorwa babikoze ku wa Gatanu ubwo we n’inshuti ye y’umukobwa basohokanye n’umugabo bavuga ko ari na we wabakoresheje biriya bikorwa by’urukozasoni.

Uyu mukobwa avuga ko uwo mugabo yabajyanye mu kabari kamwe gakorera i Kigali [Utubari ntituremererwa gufungura] bakanywa inzoga bakanarya akabasaba ko yabajyana iwe akabafata amashusho bambaye ubusa kugira ngo abone abamukurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Avuga ko bamwereye bagerayo bakongera kunywa inzoga ubundi, bambara ubusa imbonankubone (Live) kuri konti ya Instagram y’uwo mugabo.

Uyu mukobwa agira ati: ”  Twabikoze tuzi ko ntangaruka bizagira, nta nubwo twari tuzi ko mu mategeko yo mu Rwanda hari ikibazo kizabaho, ni ubwa mbere natwe twari tubibonye ubusa bugiye ku mugaragaro.”

Uyu munyarwandakazi ufite imyaka 23 uvuga ko ari ubwa mbere yari akoze ibi bikorwa, kandi  na we yicira urubanza kuko yumva ari “igisebo”

Ati: “Niyo mpamvu mpagaze aha mbasaba imbabazi ko biriya bintu bitazongera kandi mumbabarire n’Abanyarwanda bose n’urubyiruko bagenzi banjye bambabarire kuko nanjye sinjye ni inzoga zabinkoresheje.”

Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha, Dominique Bahorera avuga ko aba bakobwa bakurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina ndetse n’urukozasoni binyuze kuri mudasobwa.

Bahorera avuga ko itegeko rigena ko uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu n’ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni 5Frw.

Ati “ Abanyarwanda (kazi) bamenye ko twahagurukiye gukurikirana abantu bashyira amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga. Baratwangiriza urubyiruko kandi ibyo bakora bihanwa n’amategeko.”

Yavuze ko RIB izakurikirana bariya bantu kuko akenshi biriya babikora babanje gufata ibiyobyabwenge, ndetse ababafata amashusho hakaba n’ubwo bajya kubacuruza.

Umukobwa mukuru muri bo afite imyaka 27, umuto afite imyaka 18 y’amavuko.

Bahorera avuga ko aba bakobwa bazakurikiranwa ukwabo naho uwabibakoresheje akurikiranwe ukwe kuko we anakurikiranwaho icyaha cyo gucuruza abantu.

Aba bakobwa baracyari bato

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

18 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nibyo birababaje, ariko kubirwanga ntibizashoboka, ibi mbivugiye aha. Ibyo iwacu twitaga amahano bigenda biba ibitagatifu kubera imico itandukanye tugenda dufata. Ikindi ubukene urubyiruko bufite butuma rukora ibyo rutagakoze gusa nanone si impamvu yagatumye biyambika ubusa kumugaragaro.
    Ariko nanone rero igihugu cyari gikwiye gutekereza kubantu bakora uburaya bakitwa abantu nkabandi kdi ntihagire ubakoma umwuga wabo ukemerwa bagashyirirwaho namabwiriza akakaye kuburyo ubikora atandagaza umuco wacu.
    Ntimuntere amabuye

    • Nubwo dushima ko Technology irimo gutuma isi itera imbere cyane,iyo Technology ahubwo irimo gutebutsa imperuka.Ndatanga ingero 2 gusa:Technology irimo guteza imbere Ubusambanyi.Urugero,ubu hagezweho Robots z’ingore,ugenda mukaryamana,cyangwa mugasezerana nk’umugore n’umugabo.Icya kabiri,Technology irimo gutuma ibihugu birimo gukora Intwaro ziteye ubwoba,zitabagaho mbere.Urugero,ejobundi Uburusiya bwakoze intwaro yitwa RS-28 Sarmat,imwe yonyine ishobora gusenya igihugu kingana na France mu masegonda make.Nkuko abahanga benshi bavuga,ibi nta handi bijyana uretse ku Mperuka y’isi nkuko PUTIN yabwiye Parliament le 15/01/2020.

    • @ Rugena,erega ubusambanyi bukorwa na millions and millions z’abantu.Nuko gusa babigira ubutagatifu wa mugani wawe,bakabyita “kuba mu rukundo”.Naho ubundi ubusambanyi bwose ni “uburaya”.Umuntu wese usambana aba ari indaya.Yaba umuhinzi cyangwa minister.

  • bariya bakobwa badusebeje pee! kugaragaza ubwambure!!!!

  • Birashimishije kuba abakora ibi biterasoni bakyrikuranwa bagahanwa. Bibere n’abandi urugero kuko ntaho bitandukanye nk’ibindi Bibi byose bisenya igihugu. Ikindi amategeko akwiye gukazwa n’ababyamamaza mu ndirimbo no muyindi myitwarire y’urukozasoni bagahanwa.
    “Kuki umuntu yagonga umukindo, cyangwa yakwangiza igishanga agahanwa, naho ukomerekeje umuco mwiza w’igihugu akakomeza akidegembya?
    Ingamba zikazwe zo kurengera umuco wacu mwiza kuko ari umutungo ukomeye, kandi kuwangiza byazadutera akaga gakomeye.

    • @ John,umuco wacu mwiza uvuga ni uwuhe?Nibuze ahandi ntabwo bakoze Genocide.Menya ko no mu Rwanda haba abasambanyi ibihumbi n’ibihumbi kimwe n’ahandi.Ndetse n’ABAMI b’u Rwanda bari bateye ubwoba mu busambanyi.Ibyo uvuga ni Nationalism gusa.Buri gihugu kirata umuco wacyo.Nyamara uzambwire igihugu na kimwe kidasambana,kitagira abajura,abarya ruswa,batajya mu ntambara z’isi,…Ibyo byose Imana irabitubuza.

      • Wowe wiyise nzaramba have utabeshyera abami, abami nibo bari bakuriye umuco kandi bakawukurikiza, ubusambanyi ni kirazira mu muco wacu ntuzigere unibeshya uhimba ibinyoma nkaho bamwe bivugisha ngo gukazanura kandi iyo ni ngeso mbi bamwe mu baturage bake badukanye kandi baracyahwaga bakagawa ndetse nuwabikoraga yabikiraga yihishe ndetse iyo umusore yabimenyaga yashwanaga na se have rero utabeshya ahubwo ubwo ni wowe uteye ubwoba mu busambanyi ukaba witwaza kubeshyera abandi. Yewe numukobwa watwaraga inda nta mugabo yararohwaga barwanya ubusambanyi none urabeshya utyo.

    • Baba bari mu rugo ntacyo bakora
      Mubashakire akazi cg basubire mu mashuri

  • Aba bakobwa babarekure.Nta muntu bishe nta muntu barashe.Ababyeyi babo babagire inama ikindi niba bari majeur sinzi icyo RIB ibashakaho.Babasobanurire itegeko uko riteye maze babareke batahe iwabo bo kuzamura ibintu kandi nta mpamvu.

  • Ariko jyewe mbonako leta yashyira imbaraga mukubaha kanseringi nabandinkaba kuruta kubafunga kuko murikigihe muzafungamuruhe isiyarangiritse, abana, hamwe nababyeyi batunguwe ibikomeye nikibazo cyi koranabuhanga rikomeye ritangirakubayobora ,bamwekubera imiryango itifashije abandi bangenderamukigare. Ndumva leta yabyigaho kuko kubafunga nanone twabatubarenga nyije ikibazonisiyose ubutwabaye umudugudu.

  • RIB rwose murabona ibi bintu muzabivamo ninko gukubitira imbwa gusutuma. Ubwo se imbuga za pornograhie nazo muzazifunga ko nazo zisurwa ku bwinshi. Umuntu ushira ubwambure bwe kuri account ye ya social media nuburenganzire bwe udashaka kubureba ntakajye abifungura. Ndumva icyaba icyaha ari ukubikorera mu ruhame public space

  • turasaba rib erebe naba bahanzi birirwa baririmba ubusambanyi,ukagirango ntayandi magambo babona yakubaka umuryango nyarwanda,atari ayubusambanyi .barimo baratwangiriza urubyiruko nabana

  • Gusa ibi byana nubwo byakoze amahano, biraryoshye pe😋😋😋

  • RIB ivuga iki ku ma youtube TVs zirirwa zigisha ubusambanyi? RIB ivuga iki ku ndirimbo zirirwa zigisha ubusambanyi? RIB ivuga iki ku mashusho y’abakobwa bambaye ubusa akoreshwa mu ndirimbo zitwa ngo niza aba stars? Ese tutaragera kuri RIB MIGEPROF na Minisiteri y’umuco bo babivugaho iki?
    Ese MIGEPROF yazadukorera ubushakashatsi ku ngaruka z’ibi bintu ku myitwarire y’urubyiruko ndetse n’abashakanye? Ese koko ibi bintu nta ngaruka ku burere bw’abana?

  • Uriya mwana ubanza ni ubushyuhe kabisa urabona ukuntu giteye neza… bakurikirane ubashuka aba rwose ni abo kubabarira bumvishe kandi baracyafite amahirwe yo kwisubiraho…banyoherereje uwo mwana uhagaze ukuntu ndabafasha kumugorora rwose

  • Hari na iradiyo yigenga itangirwaho ibiganiro biganisha ku mibonano mpuzabitsina ugasanga nabyo bikurura ubusambanyi. Abatanga ibyo biganiro bakwiye kwisubiraho bagatanga ibintu byagirira abanyarwanda akamaro aho kubashora mu busambanyi. Numva umwe ngo ni mama fanny undi ngo ni Vestine.

  • Mwadutohoreza mukatubwira niba batajyaga bajya muri Nigeria wenda bagiye kwiga cyangwa gukorayo? munyungu zo kugirango abasomyi turusheho gusobanukirwa neza.

  • Ubwo rero ugasanga nkuwo w’imyaka 18 umuguyeho……ugahita ukatirwa 25ans kandi asanzwe ari umusambanyi mpuzamahanga!
    Icyo mbona,hazageho itegeko rivuga umwangavu uzajya agaragara atwite atarafashwe kungufu; ataranatanze ikirego akimara gusambanywa….azage ahita ahabwa nibura 1/2 cy’igihano cy’uwamuteye inda…hazabaho impinduka!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *