RIB yajyanye Barafinda kuri CARAES-Ndera ngo asuzumwe | UMUSEKE

RIB yajyanye Barafinda kuri CARAES-Ndera ngo asuzumwe

*Ku wa mbere w’iki cyumweru Barafinda yabwiye Umuseke ko ashaka kubwira ikibazo ke Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Ijwi rye:

Nyuma y’uko atumijwe ngo agire ibyo asobanurira Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha ariko ntajyeyo, kuri uyu wa Kabiri Barafinda Sekikubo Fred yatawe muri yombi, ibisubizo yahaye RIB byatumye batekereza kumujyana i Ndera kumusuzumisha. 

Barafinda aherutse kubwira Umuseke ko atakwitaba urwego adafitiye ikizere

RIB ivuga ko nyuma yo kubazwa agatanga ibisubizo, ngo byabaye ngombwa ko RIB ijya kumusuzumisha ngo harebwe uko ubuzima bwe bwo mu mutwe buhagaze.

Barafinda ku wa Mbere taliki 10, Gashyantare 2020 yagombaga kwitaba RIB nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe na RIB tariki 5 Gashyantare, gusa Barafinda ku wa mbere ntiyitabye.

Ku wa mbere w’iki cyumweru Barafinda Sekikubo Fred avugana n’Umuseke yakomoje ku kibazo cy’umuntu ushaka kumufungira inzira aho atuye, ariko ubuyobozi bukaba butamwumva, ndetse avuga ko n’iyo RIB imuhamagaza atayitaba ko nta kizere abafitiye ko ahubwo akeneye kugeza ikibazo ke kuri Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

RIB yasabaga Barafinda kwitaba ku kicaro gikuru Kimihurura yitwaje n’irangamuntu ye.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza avuga ko bahamagaje Barafinda Sekikubo Fred ngo agire ibyo asobanura ku mvugo ze zijya zica kuri YouTube avuga ko zumvikanamo amagambo agize icyaha.

Ngo yasabwe kwitaba inshuro nyinshi ariko ntiyitaba biba ngombwa ko afatwa.

Michelle Umuhoza ati: “Tumugejeje hano twaramubajije nk’uko biteganywa ariko ibisubizo yaduhaye byatumye dutekereza ko ubuzima bwe bwo mu mutwe bwaba butameze neza dusanga byaba byiza tumujyanye ku Bitaro by’i Ndera agasuzumwa.”

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Barafinda yagejejwe ku Bitaro byita ku bantu bafite indwara zo mu mutwe biri mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Ubusanzwe bivugwa ko ikintu kiswe icyaha kigizwe n’ibintu bitatu: ubushake bwo kugikora, kugikora ubwabyo (igikorwa nyirizina) n’itegeko rigihana.

Biramutse bigaragaye ko Barafinda afite uburwayi bwo mu mutwe, icyo gihe ntabwo yakurikiranwa kuko ataba ari we ukora cyangwa uvuga ibyo yagambiriye.

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza avuga ko nyuma yo kubaza Barafinda baketse yaba afite uburwayi mu mutwe bajya kumusuzumisha muri CARAES i Ndera

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

9 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ubuhanuzi wacu Barafinda turamwemera. Ninde munyarwanda numwe uhamya ko ibyo avuga Ari ukuri koko!? Ntimugakabye. Kuri YouTube niwe nkurikirana gusa.

  • Niba utabona ko barafinda arwaye nawe uzajye mucyuma. ?‍♂️?‍♂️??

  • Barafinda ni muzima kuko n’ibitekerezo byiza afite nta munyapolitiki wundi ndabyumvana mu Rwanda ninayo mpamvu hari abifuzako agaragara nk’umusazi kuko adatekereza kimwe nabo kandi akaba akomeje kuvuga byageraho bikabangamira inyungu zabo. Ibintu avuga bishyizwe mu bikorwa igihugu cyabamo umunezero n’amahoro, ariko se byanyura he kugirango bikorwe? Harya uwica abantu, usenyera abantu, uhohotera abantu, uvangura amoko, uwiba abantu we ubwo si umusazi? Iyaba abasazi bose basaraga nka Barafinda byaba ari byiza.

    • @ Sultan ubwo bagiye kumuhindura umusazi kugirango afatwe nkumusazi nyine. Umugani wawe iyaba abasazi bose nako abanyapolitiki basaraga nka Barafinda byaba ari byiza pe….

  • Abantunkabarafinda babaho kandi iteka baba bafite itandukaniro nabandi
    1 ntawagenzura mubyo avuga ngo asangemo ibitarukuri
    2Guhamyako ariwe perezida wikirenga
    Murwanda nafurika nisiyose sikinyoma nibyoyiyunvamo de ubwe
    3nkurikije ukomwunva byatumyenemerako umuhanuzi magayane yabayehokoko kubwahabyarimana
    4kubwiyompanvu ubuyobozi ntibikwiye kumuhutaza bamutege amatwi bahindure bimwe mubitagendaneza
    5nibareke kumuhohotera bamwima bimwe mubikenerwa mubuzima
    Reta nimwishyurire amazi umuriro
    Nimushakire akazi
    Chané kokwigisha indimi gutyaza ubwenge nibindi imuhembe imuhindurire ubuzima barafinda azatuza kandi azatanga umusanzu wokubaka igihugu murakoze

  • Ari uwiyita intungane isenyera abaturage b’abakene nta ngurane kuko ngo batuye mu manegeka, ari n’umusazi wamagana icyo gikorwa cyitubahiriza uburenganzira bwa muntu, mwahitamo nde?

  • ubw asara akagwa ku ijambo abandi batinye kurivuga ntacyo

  • Nanjye ndayoboka Ruda. Ese RIB yemeyeko ariyo yasohoye ya convocation icuramye yerekanye ? None ngonumurwayi da.

  • Mutubwire ko mugutakambira RIB mu karengane ke hari igisubizo yigeze imuha? Ese banze kumurenganura kuberako yasaze? Ese ajya kwiyamamariza kuba perezida icyo gihe ubusazi harubwo babonye? Mujye mureka kuducurika. Umuntu ararengana yavuga bati uri umusazi reka tujyane i Ndera. Iyi RIB koko uko bayivuze ntaho babeshye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *