RIB yasanze mu maduka amavuta yangiza uruhu afite agaciro ka 1,071,750Frw | UMUSEKE

RIB yasanze mu maduka amavuta yangiza uruhu afite agaciro ka 1,071,750Frw

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha buvuga ko buherutse kugenzura ibitujuje ubuziranenge bicururizwa mu Rwanda ifata ibintu byinshi birimo ibinyobwa, ibiribwa ndetse n’amavuta yo kwisiga. Ubwoko butandukanye bw’amavuta yangiza uruhu yafashe, bufite agaciro ka 1,071,750Frw.

Aya mavuta yangiza uruhu

Igikorwa cyo kugenzura no gufatira biriya bicuruzwa kiswe “Operation FAGIA-OPSON V” ni gitegurwa hashingiwe ku bindi bikorwa bya Polisi Mpuzamahanga (INTERPOL) hamwe n’ibihugu biba mu muryango wa Police z’Ibihugu by’Afrika y’Iburasirazuba uzwi nka East African Police Chiefs Cooperation Organization (EAPCCO).

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Marie Michelle Umuhoza avuga ko kiriya gikorwa guhera taliki 10 kugeza taliki 11, Kamena, 2020.

Ati: “Iki gikorwa cyakozwe mu gihugu hose guhera itariki ya 10 kugeza ku ya 11 Kamena uyu mwaka.  RIB yafashe ibinyobwa bitemewe bifite agaciro k’amafaranga 1,184,750Frw angana n’amadorali y’Amerika 1,234.9USD. Hafashwe kandi n’ibiribwa bitandukanye bitujuje ubuziraneenge bifite agaciro k’amafaranga angana na 2,327,300Frw angana n’amadorali y’Amerika 2,425.8USD, ibinyobwa bibarwa mu bwoko bw’inzoga bitandukanye (bitujuje ubuziranenge cyangwa biri mu macupa atari ayabyo) bifite agaciro kangana na 12,312,790Frw angana n’amadolari y’Amerika 12,834.4USD, n’amavuta atandukanye yo kwisiga yangiza uruhu afite agaciro k’amafaranga angana na 1,071,750Frw angana n’amadorali y’Amerika 1,117USD,”

Avuga ko muri kiriya gikorwa, RIB yafatanije n’izindi nzego zirimo Polisi y’u Rwanda (RNP), ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda  (Rwanda Food and Drugs Authority, FDA) n’ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (Rwanda Standards Board, RSB).

Yemeza ko  “Operation FAGIA-OPSON V” yageze ku ntego, bikagaragazwa n’ibyafashwe muri ririya genzura kandi yishimira ko aho babifatiye basize bashishikarije abaturage kwirinda ubucuruzi bitemewe, ahubwo bagakurikiza amategeko n’amabwiriza agenga ubucuruzi bunyuze mu mucyo.

RIB itangaza ko hanafashwe kandi amashashi yakoreshwaga mu buryo bwo gupfunyika ibiribwa afite agaciro kangana na 229,530Frw, angana n’amadorali y’Amerika 239USD.

Urwego rw’ubugezacyaha (RIB) ruraburira abaturarwanda, runihanangiriza abacuruza ibitemewe n’amategeko n’ibitujuje ubuziranenge kuko bigira ingaruka mbi ku buzima no ku bukungu bw’igihugu muri rusange.

Uru rwego kandi rwongeye  kwihanangiriza by’umwihariko abacuruza ikinyobwa cyitwa K’bamba, ruburira uwo ari we wese uzagifatanwa ko azabihanirwa hakurikijwe amategeko.

Mu ntangiriro za 2020, Umuseke wanditse inkuru z’abantu bishwe n’iriya nzoga…

Taliki 27, Mutarama, 2020 umukobwa witwaga Yvette Mukandereyimana bivugwa ko yakoraga uburaya ahitwa muri Korodoro( corridor)mu Giporoso bamusanze yapfuye, abo bahoranye bavuze ko yari yaraye anyweye  K’bamba.

Nyuma gato ku wa 28, Mutarama, 2020 umusore witwa Ally Maniragaba yapfiriye ku kigo nderabuzima cya Busanza.

Bivugwa ko ku wa Kabiri w’icyo cyumweru yari yiriwe asangira na bagenzi be babiri inzoga yitwa K’bamba mu kabari.

Babiri basangiraga nawe umwe witwa Reverien Hagumamahoro nawe ngo yaguye mu bitaro bya Kanombe  mu gihe undi witwa Kevin Kimonyo yari arembeye mu bitaro byitiriwe umwami Faysal.

Umufuka wanditseho Bugarama Rice
Ikinyobwa kitujuje ubuziranenge bise ‘agasusuruko’
Imwe mu migati icuruzwa iba itujuje ubuziranenge
K’BAMBA ni inzoga itemewe mu Rwanda

RIB

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

 

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *