RIB yatangiye iperereza ku musore wishe umwana 'akamurya' - UMUSEKE
  • 07/06/2020 11:28 27

RIB yatangiye iperereza ku musore wishe umwana ‘akamurya’

*Ngo ukekwaho kwica uriya mwana, ubwe amaze kwirya intoki eshatu (3), n’amano abiri (2).

Rwamagana: Umusore witwa Hakizimana bivugwa ko yavuye Uganda vuba, arakekwaho kwica umwana w’umuturanyi akamuca umutwe akamurya, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yabwiye Umuseke ko yatangiye iperereza kuri iki cyaha.

Inkuru y’uyu musore wishe umwana witwa Ngomanziza Emmanuel w’imyaka 10 w’abaturanyi be, Ngabonziza Moise na Nirembere M.Chantal, yamenyekanye mu masaha akuze yo kuri iki cyumweru tariki 3 Gicurasi 2020.

Byabereye mu Mudugudu wa Rusave, Akagari ka Gishore, Umurenge wa Nyakaliro mu Karere ka Rwamagana, bivugwa ko uriya musore yafashwe yaciye umutwe nyakwigendera, ndetse “afatwa amwotsamo brouchette”.

Ukekwaho gukora biriya yitwa Hakizimana Emmanuel Karenzi w’imyaka 27, ku makuru Umuseke wahawe n’abaturage ni uko uriya Hakizimana amaze umwaka urenga avuye Uganda, ngo akaba n’ubundi yajyaga arya ibice by’umubiri we.

Ngo ubwe amaze kurya intoki ze eshatu (3), n’amano abiri (2).

 

Icyo RIB ibivugaho

Umuvigizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza avuga ko batangiye iperereza gusa ngo ku makuru y’ibanze ahari ni na yo bafite.

Uriya musore yafashwe afungiye kuri RIB ya Muyumbu.

Marie Michelle Umuhoza avuga ko uyu musore wafashwe akekwaho ibyaha bibiri, icy’Ubwicanyi n’icyo gushinyagurira umurambo.

RIB isaba Abanyarwanda kumenya no gusobonukirwa amategeko, bakarinda ibyaha abandi kandi aho bibaye bagatanga amakuru kare.

 

Icyo itegeko rivuga

ITEGEKO Nº68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Ingingo ya 131: Kurya inyama z’umuntu Umuntu wese urya cyangwa ugaburira abandi inyama z’umuntu, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15).

MUHIZI Elisee &NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • umuryango wuwo mwana n’iwihangana, gusa Leta yagakwiye gushyiraho igihano cy’umwiyariko kubakora amahano nkayo (gusabirwa urupfu), ubwo ejo aba avocat buwo mwicanyi bazahimba ko yarafite ikibazo cyo mu mutwe, yanyoye ibiyobyabwenge, shitani yamuteye kandi aba yabigambiriye bikava ku ngaruka z’icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 kiri kugaruka ku bakomoka ku miryango yakoze ayo mahano ( tel père, tel fils) . Uwo mwana wapfuye Imana imwakire mu bayo.

    • Wowe wiyita guma mu rugo ufte imyumvire icuritse. Nonese uretse kwibonekeza urabona iyi nkuru ihuriyehe ya jenoside? U Rwanda ntirushobora gutera imbere mu gihe hari abantu nkawe b’abahezanguni bapfa kuvuga gusa bibonekeza. Ubwo kandi uba ugirango uvuze ibintu bijujutse kandi ahubwo byerekana ko nta brain cell nimwe wifitiye. Ngo tel père tel fils se ahubwo wazabanje ukiga aho bakoresha iyo mvugo! Icyaha ni gatozi ntimugashake gutera ubwoba. Ntawubazwa icyaha cya famille ye uko cyaba cyimeze kose kuko mu mategeko ntago ari nko muri Bibiliya aho abana ba adamu bose bavukana icyaha. Ariko ikibazo nuko u Rwanda rwabaye banana republic rukaba rutubahiriza amategeko kuko abagakwiye kuyarinda nibo bayica babishaka bagamije inyungu zabo. Rwose mbere yo kwandika ibintu ujye ubanza utekereza neza nta guhurutura ibikujemo byose nk’aho uri i robot

  • Wowe se wiyise Pilar ubwo wowe ufite brain cell nzima nikuki umugereranya na robot?Nawe wigize hatari ndumva ushyanutse.Mubantu bapfa kwandika nawe urimo kuko ibyo wanditse nugusebanya muzajye murinda indimi zanyu kuko na Biblia yatugiriye inama zo kururinda(ururimi). Ngo u Rwanda ntirwubahiriza amategeko??? Mu Rwanda hari amategeko kimwe n’ahandi kw’Isi hari abayubahiriza n’abayica bakabihanirwa kuko mw’Isi si mw’ijuru.

  • Abashinzwe politiki y’amategeko batekereze yiba igihano cyo kumanika abahamwe n’ibyaha bimwe na bimwe adakwiye gusubirwamo…..itegeko rijyaho kubera impamvu kandi zimaze kugaragara…Ku muntu wikoma gutema amatungo…imyaka y’abacitse Ku icumu…nkuyu wariye umwana… kubamanika buca intege abandi bashakaga kubikinisha

  • Turacyafite ibibazo kweli! Ubu se nk’uyu wiyise Guma mu rugo abwiwe n’iki ko uwakoze ibi akomoka ku babyeyi kakoze Genoside? Hhhhh mbabariye urubyaro rwawe uzasigira iyo myumvire naho wowe ndakeka uri mu marembera

  • Muraho neza? Ariko jye ndabona nta kibazo gihari. Guma mu rugo yakoze analyse ye ku mahano yo kurya abantu adasanzwe mu Rwanda. Aya mahano yagaragaye mu Rwanda bwa mbere muri genocide nayumvise muri Kibungo na Cyangugu wasanga hari n’ahandi. None Guma mu rugo hari ikindi avuze kitari ibyo ko ayo mahano ageze no muri generation z’abana bato? Ngo uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo. Uyu mugani se ni Guma mu rugo wawuhimbye? Ahubwo mwe mumutera amabuye, mwatanze ibitekerezo byanyu aho kujambura ibyatanzwe n’abandi? Ko bavuga genoside mukarwara isereri barabeshya se ntiyabayeho? Niba mwaranayikoze cga mufite bene wanyu bayikoze, mukumva ku bwanyu ntawayivuga,ubwo ntimukiri mu murongo wayo? Mutugaragarize inyungu yo kutayivuga noneho ku muryango nyarwanda tuyumve. Wowe Pilar Says na Ford says nimutubwire.
    Reka mbahe formule ujye utangira igitekerezo cyawe ugira uti: Hari aho ntahuza na mugenzi wange kanaka……… mu kinyabupfura. Niba yavuze uko udatekereza ibyo wabimutukira se atuye mu bwonko bwawe?None se muravuga ko genocide nta ngaruka yagize ku banyarwanda?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *