RIB yemeje ko Kizito yafashwe ashaka kujya i Burundi mu buryo bunyuranyije n'amategeko - UMUSEKE
  • 22/02/2020 3:56 11

RIB yemeje ko Kizito yafashwe ashaka kujya i Burundi mu buryo bunyuranyije n’amategeko

UPDATE: Kuri Twitter Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa gatanu tariki 14 Gashyantare rwemeje itabwa muri yombi ry’umuhanzi Kizito Mihigo.

 

RIB yanditse ngo “Kuwa 12/2/2020 ku gicamunsi Inzego z’Umutekano zashyikirije #RIB umuhanzi Kizito Mihigo wafatiwe mu Karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi.”

 

Inkuru ya kare: Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane havuzwe inkuru ku ifungwa ry’umuhanzi Kizito Mihigo, uheruka guhabwa imbabazi na Perezida nyuma yo gakatirwa imyaka 10 y’igifungo amaze guhamwa n’ibyaha bikomeye bijyanye no guhungabanya umutekano w’igihugu, RIB ivuga ko itaramenya niba Kizito yatawe muri yombi.

Bivugwa ko Kizito Mihigo yafatiwe ahitwa ku Ruheru mu Karere ka Nyaruguru

Kuri Twitter RadioOne yatangaje ko Umuhanzi Kizito Mihigo yatawe muri yombi “atorokeye i Burundi”. Gusa tweet ya RadioOne ivuga ko batarabona inzego zemeza ayo makuru.

Umuseke wavugishije umwe mu bavandimwe ba Kizito Mihigo, yadutangarije ko na we amakuru y’itabwa muri yombi rya musaza we yayumvise gutyo ku mbuga nkoranyamayambaga.

Ati “Mu by’ukuri sinzi neza niba Kizito Mihigo yatawe muri yombi n’inzego zibifitiye ububasha, mwabaza mukumva ko yatawe muri yombi.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza Umuseke wamubajije ibivugwa ko Kizito Mihigo yataye muri yombi, na we avuga ko yagiye abyumva ariko akaba ntacyo arabimenyaho.

Ati “Ayo makuru nayabonye nange nk’uko nawe uri kuyabona agenda, ariko ntayo mfite nk’Umuvugizi wa RIB ndacyayashaka ninyabona ndakubwira.”

Umuseke washoboye kumenya ko Kizito yafatiwe mu murenge wa Ruheru, Akagari ka Remera.

Ngo yafashwe afite igikapu kinini mu mugongo, yambaye amataratara y’izuba n’umupira w’imbeho akaba yaburaga iminota mike ngo yambuke ajye i Burundi.

Nomero ya telefoni ngendanwa Umuhanzi Kizito akoresha twayigerageje dusanga ntiri ku murongo.

Kizito Mihigo yamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana no mu zirimo ubutumwa bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa muri 2014 yatawe muri yombi we n’abandi barimo Cassien NTAMUHANGA, Jean Dukuzumuremyi n’umugore witwa Agnes bashinjwa kuba mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Icyo gihe Kizito Mihigo yaje guhamwa n’icyaha akatirwa imyaka 10 muri Gashyantare 2015, ariko muri Nzeri 2018, aza guhabwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu arekurwa atarangije igihano.

Nyuma yo kurekurwa Kizito yagiye yumvikana kuri Radio avuga amagambo yo kwicuza ku byo yakoze ndetse yagiye asohora indirimbo zirimo kwicuza no kwisubiraho.

Aha ngo niho yashakaga kwambukira ajya i Burundi

UMUSEKE.RW

15 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ubwo byarangiye ntakindi burya muri iyi minsi y’ikoranabuhanga mu isakazamakuru ntacyo wahisha erega.

    • Ariko Mana we bibaye aribyo abantu baba bafite ibibazo mu mitwe yabo pe ntasoni yakwibagirwa imbabazi yahawe na nyakubahwa wacu reka dutegereze yenda sibyo umuvugizi wa Rib ubwo arabanza ayatohoze neza.

    • Ibi byose arabiterwa n’Ubushomeri.Nawe nibamuhe “national bread” urebe ko adaceceka.Niba barahaye Rwarakabije,Evode wavuze ko “dutegekwa n’amabandi”,kuki badaha mwenewacu wacitse ku icumu?Ibi byose arabiterwa n’inzara nta kindi.Nibaduhe akazi natwe twarize.

  • Kandi ntimumurase ngo muvuge ko yarabacitse agiye kuri WC.

  • Mukanya baravuga ko yarwanyije abashijwe umutekano bakamurasa mumutwe cg basanze amanitse mugiti muru Nyungwe yiyahuye cg basanze acukura inzu agiye kwiba bakamurasa mumutwe.

  • Oh yabuz’abamugir’inama disi. Ntabwo yabonagako abantu bose bagiye ku gatebe banamba bakanambukira mu Rwanda? Yagiraga se ngo ni uko batashakaga gutoroka bagasang’imiryango yabo iburayi? Ntabwo yari aziko hari abantu bashinzwe kugenzur’intambwe ze n’uruhande rw’igitanda aryamyeho? Inzira ntibwir’umugenzi koko.

  • Iyo umuntu adashobora gusohoka mu gihugu kandi abikeneye, n’ubundi aba ari imfungwa. Nibyo bamwe bita prison à ciel ouvert.

    • @ Mwanainchi, tout a fait!!!

  • ibyo ni ibihuha rwose!!!! ntibishoboka pe!!!

    • ushingira kuki uvugako ari ibihuha? nabwo yabikora

  • Ndumiwe noneho Kizito yarageze aho atorokera i Burundi agenda n’amaguru mbega isi we? Umuntu wageze aho atumirwa na Perezida bakajyana mungendo nyinshi none yabuze nayo gukatisha ticket y’indenge ngo byibuze ahungire iburayi. NAze yote umuriro muri Gereza ya Mageragere nubundi yarahakkumbuye uwiyishe ntaririrwa.

    Umuseke washoboye kumenya ko Kizito yafatiwe mu murenge wa Ruheru, Akagari ka Remera.

    Ngo yafashwe afite igikapu kinini mu mugongo, yambaye amataratara y’izuba n’umupira w’imbeho akaba yaburaga iminota mike ngo yambuke ajye i Burundi.

    Akumiro ni amavunja.

  • Njyewe sinumva ukuntu umuntu abuza umwenegihugu gusohoka, umwenegihugu utabitse amabanga ya leta ndavuga utari mu myanya yo hejuru ya yindi bisaba perezida gusinya. Uwo muntu udakeneye ibyiza twagezeho ushaka kujya hanze kuki mumubuza? Ese leta yu Rwanda ni gereza? Kera bamwe barwanye barwanira gutaha, kuki umuntu asigaye aharanira kuruvamo nabwo bigateza ikibazo? Ibi izi nzego zivuga nabyo ntibisobanutse ngo ashobora kuba yafashwe ninzego zitabifitiye uburenganzira mu Rwanda tugira inzego zibifitiye uburenganzira nizitabufitiwe? Ibi nakaga muri 2020.

  • Media irakoze kuba ibisakuje

  • Uwapfuye yarihuse

  • uyu musore nareba nabi baramurasa
    byitwe ko yirutse cg yarwanyije abapolisi!!!

    isi ntisakaye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *