Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyatangaje uyu munsi ko mu mezi atandatu ya mbere (Nyakanga -> Ukuboza) y’uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 cyakusanyije imisoro ingana na miliyari 582,7 z’amafaranga y’u Rwanda, barengeje miliyari 10 ku ntego ya miliyari 572,6 bari bafite muri iki gice cy’umwaka.

Imisoro yakusanyijwe na RRA mu gihembwe cya mbere yarenze intego
Kubera ko cyarengeje intego cyari kihaye, byatu mye Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) kesa umuhigo ku kigero cya 101,8%.
Richard Tusabe Komiseri Mukuru wa RRA yatangaje kandi ko ugereranyije iki gihembwe n’icy’umwaka w’ingengo y’imari ushize (2016/17), imisoro bakiriwe yazamutseho 14%, mu gihe umwaka ushize yari yazamutseho 8,5%.
Muri aya mezi atandatu y’umwaka w’ingengo y’imari turimo, RRA ngo yanakiriye andi mafaranga atari imisoro agera ku mafaranga miliyari umunani mu gihe intego yari miliyari 7.4.
Ku rundi ruhande imisoro y’inzego z’ibanze yo yabaye miliyari 19.8, mu gihe intego yari miliyari 19.1 Frw. Iyi misoro yo ugereranyije n’umwaka ushize yazamutseho 19.9%.
Komiseri mukuru wa RRA Richard Tusabe avuga ko impamvu y’uku kuzamuka kw’imisoro yakusanyijwe bikomoka ku myumvire y’abantu igenda ihinduka mu kwitabira gusora, hamwe ngo n’ubukungu ngo buhagaze neza.
Ati “Impamvu nyamukuru z’uyu musaruro mwiza twashoboye gukusanya zishamikiye ku bukungu bw’igihugu cyacu bumeze neza,…iyo ubukungu bwazamutse bugahura n’ikigo k’imisoro n’amahoro kiteguye gukora akazi neza biduha amahirwe yo kuzamura umusaruro w’imisoro n’amahoro.”
Tusabe kandi yavuze ko kuba mu mezi ya nyuma y’umwaka ushize ibiciro ku masoko byarazamutse ku bipimo byo hasi cyane ngo byahaye abaturage ubushobozi bwo kujya ku masoko bishoboka kandi uko bahaha ari ko n’amafaranga y’imisoro n’amahoro agenda yiyongera.
Mu byatumye imosoro yiyongera kandi ngo harimo n’umusaruro mwiza w’ubuhinzi n’ubworozi; Ndetse na gahunda yo kwishyuza ibirarane iri kugenda neza.
Umuyobozi wa RRA yavuze ko bizeye ko n’amezi atandatu asigaye kuri uyu mwaka w’ingengo y’imari uzagenda neza mu gihe nta mpinduka zibayeho mu iterambere ry’ubukungu.
Mu mezi atandatu asigaye kuri uyu mwaka w’ingengo y’imari RRA ngo ifite intego yo gukusanya imisoro n’amahoro bigera ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 627, kuko ku mwakan wose bafite intego yo gukusanya amafaranga Tiriyali 1,2.
Tusabe ati “Ubukungu bukomeje kugenda neza ku ntego twihaye ku mwaka dushobora kuzarenzaho miliyari 22 dore ko mu mezi atandatu ya mbere twamaze kurenza ho miliyari 10, tukaba twakusanya Tiriyali 1,22.”
Naho mu misoro y’inzego z’ibanze bafite intego yo gukusanya miliyari 51 ku mwaka, ngo kuba bamaze gukusanya miliyari 19,9 baratekereza ko bashobora kugera ku ntego y’umwaka bafite n’ubwo ngo binasaba ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nabwo bushyiramo imbaraga.
Imisoro ikusanywa n’ikigo cy’imisoro n’amahoro cy’u Rwanda ifite uruhare rwa 55% muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, mu gihe ushize rwari 54%. RRA kandi ngo yizeye ko iri zamuka rya 1% n’ubwo n’ingengo y’imari iba yiyongere rishobora kuzagumaho.
Venuste KAMANZI
UMUSEKE.RW
2 _
Uko binjiza menshi, niko mu mifuka yacu havamo menshi. Niko n’abayarya bakwarura ibifu.
iyo ibiciiro byiyongereye ni ihame kuko na 18% ku nyumgu(TVA) ihita yiyongeera rero sinzi aho duheera twishimira ko ibintu byatumbagiye abaguzi turira