RSB yerekanye imbabura itakaza umuriro ungana na 25% gusa | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 2:53 42

RSB yerekanye imbabura itakaza umuriro ungana na 25% gusa

Ni imbabura abahanga bo muri Rwanda Standards Board bavuga ko izafasha mu kugabanya ibicanwa kuko umuriro mwinshi uzajya ujya ku isafuriya aho kujya hanze. Minisitiri w’ibidukikije yashimye uyu muhati wa RSB kandi asaba Abanyarwanda kumva ko kutangiza ibidukikije ari inyungu zabo.

Iyi mbabura ikoze k’uburyo umuriro hafi ya wose uboneza ku isafuriya ntupfe ubusa

Abanyarwanda benshi batuye mu mijyi bakoresha imbabura kugira ngo bateke ibibatunga. Umuriro  myinshi hari ubwo uca ku ruhande rw’imbabura ugapfa ubusa, bityo amakara cyangwa inkwi bigashira vuba, hakagurwa ibindi.

Abahanga bo muri RSB bavuga ko Imbabura bafite zifite uburyo bwiza bwo kurinda ko amakara cyangwa ikindi gicanwa cyapfa ubusa, ahubwo kigakora akazi kacyo kandi kikaramba.

Bavuga ko ziriya mbabura zikora k’uburyo umuriro utakara ungana na 25% undi wose ugakoreshwa.

Intego ngo ni ugutuma umuriro mwinshi ukoreshwa ntupfe ubusa.

Ibicanwa Abanyarwanda bakoresha akenshi ni inkwi n’amakara.

Laboratwari yatashwe iri mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge( Rwanda Standards Board ) kiri ku Kicukiro.

Abakozi ba RSB bavuga ko bakoze ziriya mbabura kugira ngo bunganire Leta mu kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa byinshi muri iki gihe amashyamba yugarijwe n’ubwiyongere bw’abaturage bakenera ibicanwa.

Minisitiri w’ibidukikije Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa avuga kugira ngo Abanyarwanda bagire ubuzima bwiza kandi burambye bisaba ko bita ku bidukikije nabyo bikagira ubuzima bwiza byose bikunganirana!

Mujawamariya yabivuze nyuma yo gutaha laboratwari yerekaniwemo ririya koranabuhanga mu kurondereza ibicanwa izajya isuzuma ubuziranenge bw’imbabura Abanyarwanda bakoresha kugira ngo harebwe niba zidakoresha ibicanwa byinshi bityo zikangira ibidukikije.

Nyuma yo gusobanurirwa akamaro ka ziriya mbabura, Minisitiri ushinzwe kwita ku bidukikije Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yabwiye abari aho ko gutekesha ibicanwa nk’inkwi cyangwa amakara byangiza ibidukikije kandi bikica abantu.

Ati: “ Ubuzima bw’abantu benshi ku isi buhitanwa no guhumeka imyotsi iva mu mbabura cyangwa mu ziko k’uburyo abagera kuri miliyoni enye(4) bahitanwa nayo.”

Dr Mujawamariya avuga iyo umuriro ungana na 90% utagiye ku isafuriya ngo utume ishyuha, upfa ubusa kandi akenshi uba uherekejwe n’umwotsi uhumanya ibihaha by’abawuhumeka.

Yasabye Abanyarwanda bagicana ku rutara ko babireka kuko baba bihemukira.

Minisitiri w’ibidukikije avuga ko kugira ngo Abanyarwanda bagire ubuzima bwiza mu burambye bizasaba ko birinda kubangamira ibidukikije bityo impande zombi( abantu n’ibibakikikije) bakagira ubuzima bwiza, bwuzuzanya, ibyo yise mahwi!

Minisitiri Mujawamariya afungura laboratwari isuzuma ubuziranenge bw’imbabura
Amazi aserura bitagombye gukoresha umuriro myinshi
Iyi niyo Laboratwari abahanga ba RSB berekaniyemo ririya koranabuhanga

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *