RSE: Agaciro k’umugabane wa Banki ya Kigali kamanutseho amafrw 10 – UMUSEKE

RSE: Agaciro k’umugabane wa Banki ya Kigali kamanutseho amafrw 10

*Ku isoko hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga (bond) n’imigabane bya Miliyoni 523

Mu gihe abanyamigabane ba Banki ya Kigali bahuraga mu nama rusange biga kuri ejo hazaza hayo, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane yari irimo itakaza agaciro, kuko uyu munsi agaciro k’umugabane wayo kamanutseho amafaranga y’u Rwanda 10.

Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (Photo: internet).

Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (Photo: internet).

Ni gake ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda “Rwanda Stock Exhange (RSE)” umugabane wa kimwe mu bigo biririho utakaza agaciroho amafaranga 10 umunsi umwe.

Ku isoko hacurujwe imigabane 1 469 400 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro k’amafaranga 418 784 000, muri “deals” enye. Umugabane wa BK wataye agaciroho amafaranga y’u Rwanda 10 kuko wacurujwe ku mafaranga 285 Frw uvuye kuri 295 Frw wari uriho ejo hashize.

Hacurujwe kandi imigabane 513 800 ya Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 74 (74 504 500) yacurujwe ku gaciro k’amafaranga 150 Frw ku mugabane ari nako gaciro wariho ejo hashize.

Ku isoko hanacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga (bond) zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 30 700 000, yacurujwe muri “deal” imwe.

Amasaha yo gufunga imiryango y’isoko kuri uyu wa gatatu yageze ku isoko hari imigabane 355 000 ya Banki ya Kigali igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 285 na 300 ku mugabane, ariko nta busabe bw’abifuza kuyigura buhari.

Mbere y’uko isoko rifunga kandi hari 30,000 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 150 ariko ntabifuza kuyigura bahari.

Hari n’imigabane 698 900 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 67 na 73 Frw ku mugabane, ariko nta baguzi bashaka kuyigura bahari.

Ku isoko hari imigabane 871 000 ya I&M Bank igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 95 na 100 Frw, gusa ntabifuza kuyigura bahari.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Kaka

    07/12/2017 at 12:41 pm

    None se ko ejobundi ku gihe. Com hasohotse inkuru ivuga ko BK yungutse akayabo! Bigenda gute kugirango umugabane wayo ute agaciro bigeze hariya? ? Ibya Crystal Telecom ho twararize Turihanagura! Kugura umugabane 105 ukawusubiza 67 nta numukiriya ! Imibare iraducanze!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017