RSE: Umugabane wa Banki ya Kigali wazamutseho amafrw 10 – UMUSEKE

RSE: Umugabane wa Banki ya Kigali wazamutseho amafrw 10

*Ku isoko hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga (bond) za Miliyoni 6

Nyuma y’umunsi umwe agaciro k’umugabane wa Banki ya Kigali kamanutseho amafaranga y’u Rwanda 10, kuri uyu wa kane agaciro kawo kongeye kuzamukaho nanone amafaranga 10 Frw.

Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (Photo: internet).

Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (Photo: internet).

Ni gake ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda “Rwanda Stock Exhange (RSE)” umugabane wa kimwe mu bigo biririho uhindagura agaciro gutya mu minsi ibiri gusa.

Ku isoko hacurujwe imigabane 400 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro k’amafaranga 117 500, yagurishijwe muri “deals” eshatu. Umugabane wa BK wacurujwe ku mafaranga 295, byatumye agaciro kawo kiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 10 kuko ejo hashize wari wacurujwe ku mafaranga 285 Frw.

Hacurujwe kandi imigabane 900 ya Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 135 yacurujwe ku gaciro k’amafaranga 150 Frw ku mugabane, ari nako gaciro wariho ejo hashize.

Ku isoko hanacurujwe imigabane 100 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 6 700, yacurujwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 67 ku mugabane umwe.

Ku isoko hanacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury bond) zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni esheshatu (6 000 000 Frw).

Amasaha yo gufunga imiryango y’isoko kuri uyu wa kane yageze ku isoko hari imigabane 50 000 ya Banki ya Kigali igurishwa ku mafaranga 300 ku mugabane umwe, ariko nta busabe bw’abifuza kuyigura buhari.

Mbere y’uko isoko rifunga kandi hari 40 000 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 150, ntabifuza kuyigura bahari.

Hari n’imigabane 423 400 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 67 na 70 Frw ku mugabane, ariko nta baguzi bashaka kuyigura bahari.

Ku isoko hari imigabane 873 300 ya I&M Bank igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 95 na 100 Frw, gusa ntabifuza kuyigura bahari.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Gracielle

    08/12/2017 at 8:09 am

    hagire unsobanurira uko umuntu yagura umugabane

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock