Rubavu: Abakozi b’Akarere bose mu mwiherero udasanzwe i Nkumba – UMUSEKE
  • 28/09/2020 5:27 00

Rubavu: Abakozi b’Akarere bose mu mwiherero udasanzwe i Nkumba

*Abakozi bamwe bati “Ni itorero cgangwa ni ikindi?”

Bamwe mu Bakozi ndetse n’abaturage bo mu Karere ka Rubavu bakimara kubona ibaruwa isaba Guverineri kuza gusoza umwiherero w’iminsi itatu wateguwe n’ubuyobozi bw’Akarere kuva tariki 7 – 9 Gashyantare 2020 baribaza niba ari Itorero ry’Akarere kamwe mu Turere 30.

Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase avugiye ijambo rikakaye i Rubavu rijyanye n’irondakarere rikerereza imirimo (Gogwe – Goyi), ijambo abaturage batuye Rubavu batigeze bemeranya na we nk’uko bagiye babibwira itangazamakuru.

Mu byo Minisitiri Shyaka yavuze icyo gihe, yagarutse ku kajagari kagaragara mu miyoborere y’Akarere ka Rubavu hakurikiraho kweguza Abakozi 6 mu mashami atandukanye.

Bamwe mu bakozi baganiriye n’Umuseke bavuga ko ijambo rya Prof. Shyaka ryahungabanyije ubuzima bw’Akarere  aho bamwe batatinye kugaragaza ko bitari bikwiye kuvugirwa mu binyamakuru bitandukanye ndetse bakaba batemeranya na we ko hari ikibazo cy’ariya macakubiri ashingiye ku biyita Abagoyi n’abiyita Abagogwe.

 

 Ntibashira amakenga Ibarwa yasohotse tariki 30 Mutarama 2020

Iriya baruwa Umuseke ufitiye kopi, ivuga ko Abakozi b’Akarere ka Rubavu bafite umwiherero i Nkumba mu Karere ka Burera.

Abaturage batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko batumva neza ubwo bushobozi Abakozi bagiye guhabwa kuva ku rwego  rw’Akagari kugeza ku rwego rw’Umurenge, bakabuhererwa mu Kigo gitorezwamo cya Nkumba kandi i Rubavu batabura aho bakorera uwo mwiherero.

Umwe ati “Ibaze Abakozi bose b’Akarere ka Rubavu uko bangana ufate amafaranga y’ingendo, amafunguro bazafatirayo n’ibindi, hano mu Karere ka Rubavu twe ntituyakeneye? Iyo bashobora bakandika ko ari itorero ry’Akarere kamwe bagiyemo uretse ko nabwo atari byo byaba bigaragaza isura mbi y’Akarere ku bimaze iminsi bivugwa.”

Umwe mu Bakozi b’Akarere we avuga ko iriya baruwa uyisomye wese atekereza ko Abakozi b’Akarere bagiye gukorerwa itorero bonyine mu Turere 30 tw’Igihugu bakabihuza n’ijambo Prof. Shyaka yavugiye i Rubavu mu Ukuboza 2019.

Akomeza avuga ko hari amakuru ahwihwiswa nyuma y’uko ibibazo bya Gogwe – Goyi bivugiwe mu nama ko hari abatarashimishijwe n’iyo mvugo mu baturage no mu Bakozi bikaba ari yo mpamvu bagiye kuganirizwa kugira ngo iyo mitekerereze ibave mu mitwe.

 

Amakuru avuga ko ubuyobozi bwo hejuru y’Akarere bwanze uyu mwiherero

Amakuru agera ku Umuseke ni uko uyu mwiherero hari abayobozi batemeye ko uba mu gihe hari n’abandi bumvaga ko waba.

Kugeza uyu munsi abakozi bari batarabwirwa ko bazajya mu mwiherero mu gihe hasigaye amasaha make ngo ube, hakaba hari n’amakuru avuga ko kuri uyu wa gatanu hari inama ya Njyanama idasanzwe.

Akarere ka Rubavu kagiye kavugwaho imiyoborere mibi aho benshi mu bayobozi bagiye beguzwa batarangije manda kugeza n’ubu hakaba hakivugwamo ako kajagari mu miyoborere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deo Gratias yabwiye Umuseke ko ‘Umwiherero wasubitswe’, kubera ko Nkumba Training Center yagize izindi gahunda zihutirwa.

UMUSEKE.RW/i Rubavu

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *