Rubavu: Abanyerondo bavugwaho 'kujya mu kazi basinze' bagakubita abaturage | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 5:37 57

Rubavu: Abanyerondo bavugwaho ‘kujya mu kazi basinze’ bagakubita abaturage

Abatuye Umujyi wa Rubavu uri mu Murenge wa Rubavu  binubira ko bamwe mu bakora irondo ry’umwuga babahohotera.  Bavuga ko abaza ku kazi banyoye inzoga, bakananirwa kumenya uko bitwara ku baturage ahubwo bakabakubita. Gitifu w’Umurenge nawe arabyemeza!

Abatuye Umujyi wa Gisenyi bavuga ko abanyerondo babahohotera kandi ko baza mu kazi basinze

Umwe mu batuye ako gace kandi akaba agakoreramo  yavuze ko aho kugira ngo abanyerondo ‘ry’umwuga’ babacungire umutekano, ahubwo babahohotera, kandi ko abenshi baba banyoye inzoga.

Ati: “ Iyo baza gukora akazi bashinzwe byari kuba byiza kurushaho, ariko aho kudufasha kugira umutekano ahubwo baraduhohotera bakadukubita, ntawe ujya atega amatwi umuturage ahubwo ahita agukubita ikibando.”

Yongeye ho hari bamwe mu banyerondo bakubita umuturage ndetse bakaba bamwambura n’utwo yari afite.

Uyu mubyeyi utashatse ko dutangaza amazina ye avuga ko hari ubwo abanyerondo bigize gukubita umuturage yumvise inkoni zimuriye asimbukira mu gipangu cye(cy’uwo mugore) abari mu gipangu barakangarana bakeka ko ari umujura.

Yibaza ukuntu abanyerondo bahembwa amafaranga atangwa n’abaturage aba aribo babahohotera bakabakubita!

Ati: “ Mbona bakeneye amahugurwa bakongera kumvishwa ko umuturage ari uwo kubahwa, ko niyo yaba ari mu makosa hari uburyo yafashwa aho gukubitwa ikibando.”

Undi muturage witwa Pacifique Banamwana nawe anenga imyitwarire ya bamwe mu banyerondo, akavuga ko ibyo bakora bihabanye n’ibyo bashinzwe.

Avuga ko COVID-19 yabereye bamwe urwitwazo rwo guhutaza umuturage ngo ni ukugira ngo bigaragare ko bacunga neza uko amabwiriza yo kuyirinda yubahirizwa.

Ati: “ Umuntu ariruka aho kugira ngo bamukubite cyangwa bamwambure telefoni ye. COVID-19 yagizwe iturufu! Iyo bagufashe bakujyana muri stade ariko iyo mugeze imbere ‘bakakwaka akantu’ ntugatange, urakubitwa cyangwa bakakwaga telefoni yawe.”

Asaba ko inzego zifite mu nshingano kugenzura imikorere y’abanyerondo, zagombye kongera gusuzuma uburyo bashyirwaho n’imyitwarire yabo, abadafite ubunyangamugayo bakirukanwa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bwemeranya n’ibyo abaturage bavuga, bukemeza ko bamwe muri abo banyerondo bakurikiranyweho ‘ibyo byaha.’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi,  Uwimana Védaste yemeza ko hari abanyerondo bahahotera abaturage .

Ati: “ Mu banyerondo harimo abica amabwiriza yo gucungira umutekano umuturage ahubwo bakamuhohotera. Abo turabahana kandi mushatse ibimenyetso twabibaha ndetse hari bamwe bagejejwe mu bugenzacyaha.”

Uwimana avuga ko ku rundi ruhande hari abiyita ko ari abanyerondo, bagahohotera abaturage.

Ngo bahengera ko amasaha yo kugera mu rugo yageze, bakajya mu mihanda gutangira abaturage kandi mu by’ukuri atari abanyerondo.

Uwimana uyobora Gisenyi ntahakana ko hari abanyerondo bahohotera abaturage

Yabwiye UMUSEKE ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bahagurukiye abantu nk’abo kandi bwizeye ko buzabahashya.

Umurenge wa Gisenyi ufite abanyerondo 145 ariko mbere ya COVID-19 wari ufite abanyerondo 210.

 Si muri Rubavu gusa abanyerondo bavugwaho guhohotera abaturage…

Mu kagari ka Nyabisindu mu murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo hari umuturage uherutse kuruma ugutwi k’umunyerondo nyuma y’uko uwo mu nyerondo na bagenzi be bamukubise ibibando bamusanze iwe bakamushinja ko yarenze ku isaha ya saa tatu z’ijoro(9h00pm) agakererwa.

Mu Kagari ka Rushyarara, Umurenge wa Karambi muri Nyamasheke, haherutse kuvugwa inkuru y’uko ubuyobozi bw’urubyiruko rw’abakorera bushake( Youth Volunteers in Community Policing) bwategetse ko mu muhanda hashyirwa ingiga zo gutangira abamotari bakererewe, biza gutuma umwe muribo abigonga arakomereka cyane.

Umuyobozi wa ruriya rubyiruko bwana Emmanuel Bikorimana yahakanye ko ari we wategetse ko bikorwa.

Polisi ntishyigikiye abanyerondo bitwara nabi…

 

Mu kiganiro umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera  yahaye UMUSEKE taliki 20, Nzeri, 2019 yamaganye abanyerondo bahohotera abaturage.

Ati: “ Bariya si inkeragutabara ahubwo ni urwego rw’umudugudu rwashyizweho kugira ngo bakore irondo ry’umwuga kandi Polisi irabashinzwe kandi ibagira inama kandi abatitwara neza barafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

Icyo gihe yaduhaye urugero rw’abanyerondo bafashwe video bari gukubitira umuturage mu modoka kandi ngo barafashwe bashyikirizwa ubugenzacyaha.

CP Kabera yabwiye UMUSEKE ko abanyerondo batagombye kumva ko mu nshingano zabo harimo gutera abaturage imigeri no kubahata ibibando.

Alain KAGAME
UMUSEKE.RW/Rubavu

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Uzaze Aho Bita Igikondo Mugashyekero naho abanyerondo baho Iyo bagufashe warengeje isaha mbere Yuko bajya ku kwica ahabugewe Bakwabura ibyo ufite Banagukubita Inkoni.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *