Rubavu: Amazi ya Sebeya yabaye menshi yuzura mu ngo z’abaturage, inzu 8 zasenyutse | UMUSEKE

Rubavu: Amazi ya Sebeya yabaye menshi yuzura mu ngo z’abaturage, inzu 8 zasenyutse

Imvu irimo kugwa mu gice cy’Iburengerazuba bw’igihugu yateye Umugezi wa Sebeya kurenga inkombe amazi yuzurirana mu ngo z’abaturage, ubuyobozi buvuga ko nta wahasize ubuzima ariko ibyangiritse ni byinshi birimo inzu 8 zasenyutse.

Sebeya ikunze guteza ibibazo mu gihe cy’imvura

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yabwiye Umuseke ko Sebeye yuzuye kubera imvura nyinshi yaguye kuva ejo hashize (ku wa Kabiri tariki 09 Gashyantare 2021) kugeza n’uyu munsi ubwo twavuganaga yari igenje amaguru make.

Yagize ati “Ubu yacishije make ariko mu kirere iracyarimo. Amazi yabaye menshi cyane, urumva aho Sebeya ituruka mu gice cya Ngororero, Rutsiro na Nyabihu byatumye yuzura ndetse igera mu baturage ariko iyo ibikorwa byatangiye gukorwa (byo kugabanya ubukana bw’amazi) biba bidahari twari guhura n’ikibazo bikomeye kurusha.”

Mayor wa Rubavu avuga ko amaze ya Sebeya ntacyo yatwaye biriya bikorwa birimo urukuta rwashyizwe ku nkengero mu rwego rwo kugabanya amazi yinjiriraga abaturage, n’amaterasi yakozwe, ahubwo ngo byafashije cyane kugabanya amazi.

Yavuze ko aho byari bitarashyirwa ariho hahuye n’ikibazo.

Ati “Naho ntekereza ko hashyirwa imbaraga kugira ngo turebe uko tugabanya burundu ingufu z’uyu mugezi. Nta wahasize ubuzima nta n’uwakomeretse, turi kubarura ibikorwa byangiritse tumaze kubona 8, hari inzu zangiritse zanyuzemo amazi, n’imyuzure mu mirima y’abaturage, habonetse inka yajyanywe n’amazi ibarura rirakomeje.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko Inzego zose zihari kandi zishyize hamwe imbaraga.

Yagize ati “Icyo twabwira abaturage ni ugomera, tugakomeza guhangana n’ibiza no gufata amazi kuko imvura turayifite nyinshi, ikindi ni uko nubwo hari ibiza, hari n’Icyorezo (COVID-19) ni ugukomeza kwirinda.”

Amakuru twamenye ni uko hari amashuri atigishije kubera ko yuzuriwe n’amazi.

Umwe mu babyeyi batuye hafi ya Sebeya mu Murenge wa Nyundo yabwiye Umuseke ko abana be biga ku Ishuri Centre Scolaire de Nyundo basubijwe inyuma kuko aho bigira hinjiyemo amazi.

Yavuze ko hari ibindi bigo birimo na Seminaire de Nyunda abana batize kubera kiriya kibazo.

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Umuseke.rw KO mutakitugezaho amakuru y’iteganyagihe?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *