Rubavu: Bamaze imyaka irenga ibiri bakorera mu gakiriro katagira ubwiherero – UMUSEKE

Rubavu: Bamaze imyaka irenga ibiri bakorera mu gakiriro katagira ubwiherero

Nyuma yaho abakora imyuga itandukanye irimo kudoda no kubaza bavanywe ahantu hatandukanye bagahurizwa mu gakiriro ka Gisenyi kubatse mu Kagari ka Mbugangali, bavuga ko mu myaka irenga ibiri bahamaze bahangayikishishijwe no kutagira ubwiherero kuko ubuhari ari ubw’isoko rya Mbugangali butameze neza.

Icyobo kijyamo imyanda ntikirarangira gutunganywa.

Icyobo kijyamo imyanda ntikirarangira gutunganywa.

Rwamuhungu Joseph, umwe mu badozi twasanze muri aka gakiriro yabwiye Umuseke ko bagorwa cyane no kwiherera ku buryo ngo hari abatinya kugira icyo bafata kubera gutinya gushaka ukwiherera.

Ati “Ibaze kubona isantire ingana itya itagira ubwiherero, uzi kugira ngo utinye kunywa amazi kugira ngo udashaka kwihagarika.

Kabega suzana ukora nawe umurimo w’ubudozi muri aka gakiriro yavuze ko bagorwa cyane no kutagira aho biherera, we ngo iyo ashatse ubwiherero ajya iwe kuko ari hafi. Iki kibazo ngo giterwa n’uko ubwiherero bwubatswe butigeze bwuzura nk’uko abivuga.

Ati “Njyewe ntuye hafi, abandi birwanaho hafi mubaturanyi,…ubwiherero burahari ariko ntibwuzuye, byakabaye byiza kubera ubwinshi bw’abantu agakiriro kabonye ubwiherero bwihariye.

Muhoza omar, Perezida wa Koperative UDC yabwiye Umuseke ko bagowe cyane no kubona aho biherera kuko mu myaka ibiri irenga bamaze ntabwiherero bagira.

Yagize ati “Ntabwiherero tugira, iyo ubishatse wirwanaho ariko ni byabindi byakwica akazi cyangwa byatera umwanda.

Muhoza avuga ko Akarere kabimenyeshejwe ariko ntacyo karakora, bakaba basaba ko byakwitabwaho bakabona ubwiherero, dore ko ngo biri mu bibatesha umwanya bajya gushaka ubwiherero mu baturage bagata umwanya munini badakora.

Umuyobozi  w’Akarere ka Rubavu w’agateganyo Murenzi Janvier we ahakana ibyo abakorera mu gakiriro bavuga, ati ”Ntabwo ari ukuri ubwiherero burahari kandi burenze bumwe uhageze wabubona.”

Aka gakiriro gafite inyubako irimo ubwiherero butaruzura kuko ibyobo byakira imyanda bitarapfundikirwa, abagakoreramo bitabaza ubwiherero bw’isoko bw’imiryango itatu bukoreshwa n’abakorera mu isoko rya Mbugangali bose barenga 500, bunavugwaho isuku nke.

Ubwiherero agakiriro gahuriyeho n'i isoko.

Ubwiherero agakiriro gahuriyeho n’i isoko.

Agakiriro kuzuye katagira ubwiherero.

Agakiriro kuzuye katagira ubwiherero.

KAGAME KABERUKA Alain
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. DIDI

    15/11/2017 at 11:22 pm

    Ariko muracya vuga Rubavu? Nukuri sinzi icyo abayobozi bacu baba bareba.niba batabona ko Inzu ingana kuriya idafite ubwihubwiherero ari ikibazo byaba bibabaje.
    Ikindi kandi namwe banyamakuru muzajye muvuga byose mwabonye.buriya wowe wanditse iyi nkuru ntabwo wabonye ubwokubwoko bw’ubwiherero buhari KOKO? Umwanda wuzuye muri iriya mihanda yo mu mbugangari?
    Ikindi twifuza nuko muzakora inkuru kw’isuku muri rusange y’umujyi wa Rubavu.mutibagiwe n’ikibazo cy’amatara yo kumihanda (ahenshi ntiyaka,ayandi aranyenyeza,ahandi ntayo ahari)
    Please mwisubireho

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock