Rubavu: Gitifu w’Akagari n’abaturage bateye amabuye Gitifu w’Umurenge | UMUSEKE

Rubavu: Gitifu w’Akagari n’abaturage bateye amabuye Gitifu w’Umurenge

Mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Rwaza abaturage bateye Gitifu w’Umurenge amabuye bafatanyije na Gitifu w’Akagari, hari mu gikorwa cyo kubuza kubaka mu kajagari.

Gitifu w’Akagari ko mu wundi murenge utari uwa Rugerero ni we uvugwaho gufatanya n’abaturage bagahohotera Gitifu w’Umurenge wa Rugerero

Umuyobozi w’Umurenge avuga ko byose byatewe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubona mu Murenge wa Nyamyumba wahagarikiye abaturage bakamutera amabuye.

Igikorwa cyo kubuza kubaka mu kajagari cyarimo Gitifu w’Umurenge hamwe na ba DASSO n’abakozi b’umurenge.

Ahagana saa kenda n’igice mu Kagari ka Rwaza mu Mudugudu wa Mushoko, nibwo Umunyamabanga Nhingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin yari mu gikorwa cyo gukuraho inzu yubakwa mu kajagari.

Abayobozi batunguwe no guterwa amabuye n’abaturage bahagarariwe n’Umunyamabanga Nshingwabilorwa w’Akagarai ka Rubabona, Nshimiyimana Thacien batabarwa n’umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’Akarere.

Umuturage wabonye ibi yabwiye Umunyamakuru w’Umuseke ko habaye akavuyo biturutse ku nzu yubakwaga kuko ba DASSO batangiye kuyisenya, ba nyirayo babibonye habaho guterana amagambo, mu kanya gato batangira  gufatana mu mashati.

Ati “Sinamenye ngo ni nde watangiye kuko bari benshi, Polisi yahise iza ihagarika imirwano.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin yadutangarije ko bahawe amakuru ko hari abari kubaka mu kajagari nta byangombwa bafite, asaba Gitifu w’Akagari kubihagarika ntiyabikora.

Ati “Nyuma y’uko Gitifu w’Akagari ka Rwaza atabikoze twe twafashe umwanzuro wo kujya gukuraho izo nyubako  ariko twatunguwe no kubona Gitifu w’Akagari ka Rubona mu wundi Murenge wa Nyamyumba, azanye n’abaturage  batangira kudutera amabuye dukizwa n’umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’Akarere kuko twari tumaze kumutabaza.”

Yavuze ko uriya Gitifu w’Akagari kari mu Murenge wa Nyamyumba ari we umaze iminsi ahagarariye inyubako basenye kuko bakimara kuhagera (Gitifu w’Umurenge) bahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwaza  na Mudugudu bose banga kwitaba, ariko nyuma baza kuhagera.

Ati “Bigaragara ko bakoranaga n’uwo Gitifu w’Akagari kari mu wundi Murenge.”

Polisi yahise ifata uriya Gitifu imushyikiriza Ubugenzacyaha (RIB), Gitufu w’Umurenge wa Rugerero twavuganye avuye gutanga ikirego.

Bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge mu Karere ka Rubavu bavuga ko batereranwa mu bikorwa byo gukuraho inzu zubatswe mu kajagari, bavuga ko nta rwego na rumwe rwisumbuyeho rubafasha. Iyo umuturage wasenyewe areze mu Nkiko agatsinda, Gitufu wamusenye ngo yishyura ku giti ke kandi ajya gusenya mu nyungu rusange za Leta.

Inzu yateje ikibazo mu kuyisenya ngo yubatswe mu kajagari ariko ihagarikiwe n’uriya Gitifu w’Akagari
Gusenya inzu byakurikiwe n’akavuye no guhohotera Abayoboi bari baje kuyisenya

Patrick MAISHA
UMUSEKE.RW/I Rubavu

10 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ariko se umuntu.asenyera undi nkande?ibyangombwa se ntiyari abifite?nubwo bamwe bitwaza amahari bafitanye bakanga kubiha abaturage. Niba hari ikintu kiri mu kavuyo ni ubu butegetsi. Buveho kabisa abashoboye tujyeho.

  • Mbega Gitifu w’akagari utazi amategeko araje gereza imubone wenda azize nakabitugukwaha kintica ntikize. Ubuse yabonaga kujya gutera amabuye Gitifu uri hejuru ye umukubye umushara incuro zirenze 7 yagera he kweli? Ibaze nawe umuntu utaabaza agahamagara DPC akamwitaba mugihe uwakagari we na DASSO zitamwumvira. Burya niyo waba urengana ntabwo guteza akavuyo ariwo muti w’ibibazo bari kureka iyo nzu igasenywa ubundi bakitabaza inkiko

  • Nimujya kwandika inkuru ku matiku hagati y’abayobozi mujye mwitonda mutohoze neza. Ibi biragaragara ko harimo agapingane na munyangire. Ruswa yo ntayo mvuze! Ariko kugira ngo inzu yubatswe ahatemewe igere hariya ntacyo nyirayo aratanga…. Ariko ubundi ubwo icyitwa kubaka mu kajagari i Rwaza ni iki?
    Harya ubwo polisi yakijije gitifu w’umurenge na ba DASSO ikoresheje ubuhe buryo? Amagambo? Za ndembo? Cyangwa yakoresheje ubundi buryo?

    • Gitifu w’akagari buriya yabeshye umuturage ko ariwe kamara, ashobora kumubwira ati: iyubakire nta kibazo, Kandi kur’iki gihe amaso ni menshi.

  • Ibi jye ndumva ari waruzi ko! Abanyarwaza ni abasazi ku buryo batera amabuye Gitifu w’umurenge ari kumwe n’aba DASSO bangana kuriya?

  • Gitifu w’akagari buriya yabeshye umuturage ko ariwe kamara, ashobora kumubwira ati: iyubakire nta kibazo, Kandi kur’iki gihe amaso ni menshi.

  • icyonzi nuko gitifu wa kagari karubona atakora amanyanga ngayo kuberako tumuzi hubunyangamugayo muramubeshyera kbx

  • NDUMVA bimeze nko guhangana nukwihangana ntakundi gusa kubaha amategeko nicyo kingenzi

  • Abo ba gitifu bakwiriye kubirukana ukwo ari babili cg abo bose bavuga ngo baratereranwa kuko birumvikana ko batazi amategeko. Ahubwo barayazi ariko ko baba barariye ruswa ntibashaka gukurikiza inzira nzima, iyi busamo rero ibakoraho vuba..None nkabo bamarira iki abo bayobora ko buva kuba gitifu ari ngo gukama iyonsa, babaye abakuru ngo bakore ibyo bashaka, batubaha namabwirizwa y´uwubakuriye.

  • no!!!!!!!!!!!!!!!!!, ntabwo mu zi uko izi nzego zikora icyo mbona mo nuko hatabayeho gusanganya, ubu c murakeka iriya nzu ari iyakangahe isenywe mu zubztwe?
    nikwandi abasangira ubusa bitana bamwana…..

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *