Rubavu: Gitifu w’Umurenge na Rwiyemezamirimo barashinjwa kwigabiza ubutaka bw'abaturage - UMUSEKE
  • 01/06/2020 2:01 07

Rubavu: Gitifu w’Umurenge na Rwiyemezamirimo barashinjwa kwigabiza ubutaka bw’abaturage

Abaturage bo mu Murenge wa Nyakiriba barashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge na Rwiyemezamirimo kwigabiza ubutaka bwabo babucukuramo ibicangarayi byo kubaka umuhanda, Umuyobozi w’Akarere yari yarakemuye iki kibazo ariko ibyemezo bye ntibyubahirijwe.

Imashini za rwiyemeza mirimo bavuga ko zibacukurira ubutaka, kandi ntabishyure

Aba baturage bavuga ko ubu butaka abakoraga umuhanda wa Musanze- Rubavu mu mwaka wa 2009 Sosiyete ya STRABAG yashatse kubagurira birangira itabishyuye amafaranga.

Umwe muri bo avuga ko Abayobozi ba STRABAG baje bumvikana igiciro cy’ubutaka ariko birangira batabaguriye kuko icyo gihe bavuze ko amafaranga bagomba kwishyurwa yahawe umukozi w’iyo sosiyete aratoroka ayajyanye.

Kuva 2009 ntibarahabwa uburenganzira ku butaka bwabo.

Yagize ati ”Kuva 2009 kugeza 2016 twaburanaga ubutaka bwacu Akarere ka Rubavu kakavuga ko ubutaka ari ubwabo kuko bwaguzwe na STRABAG, byarangiye tugejeje ikibazo kwa Guverineri araturenganura duhabwa ibyangombwa kuko icyo gihe abashakaga kutugurira badusanganye jeto gusa kuko twari tutarabona ibyangombwa bya burundu.”

Undi avuga ko kuva bahabwa ibyangombwa n’ubundi nta burenganzira baragira ku mitungo yabo kuko hari rwiyemezamirimo waje atwara ubutaka bwabo akaba acukuramo ibicangarayi byubaka imihanda.

Bavuga  ko bagiye bandikira Akarere ka Rubavu inshuro nyinshi birangira abayobozi bakemuye icyo kibazo ariko ibyemezo byabo ntibyubahirizwa.

Yagize ati ”Umuyobozi w’Akarere yaraje kudukemurira ikibazo ategeka Umunyamabanga Nshingwabikorwa gushyira mu bikorwa imyanzuro batanze kugeza igihe gikemikiye.”

 

Gitifu na Rwiyemezamirimo bahuriye he n’iki kibazo cy’ubutaka bw’abaturage?

Umuyobozi w’Akarere ngo yategetse ko uyu rwiyemezamirimo yishyura abaturage amafaranga y’ibicangarayi yacukuye mu mirima yabo ndetse ntiyongere gucukura mu mirima yabo, ategeka Umunyamabanga Nshingwabikorwa kubikurikirana kugeza igihe ikibazo kirangiye.

Nyuma y’uko Umuyobozi w’Akarere ategetse uw’Umurenge gukemura ikibazo, ahubwo ni we yaje kurandura imbago bari barashinze ndetse n’ibiti bari barateye mu nkengero y’imirima yabo.

Uriya muturage ati ”Umuyobozi w’Akarere yategetse Gitifu gukurikirana ikibazo kugeza kirangiye, ariko twatunguwe no kumva atubwira ko ubutaka ari ubw’Akarere, ibyo akabikora ari kumwe na rwiyemezamirimo  nkaho bafatanyije gucukura kariyeri mu mirima yacu. Mbese Mayor yaduhaye ubutaka bwa baringa, tukaba dusaba kurenganurwa.”

Twahamagaye Ngarukiyimfura Emmanuel uzwi ku izina rya Mucengezi uvugwa nka rwiyemezamirimo yitaba telefoni ariko atubwira ko twibeshye numero mu gihe twagenzuye tugasanga ari yo akoresha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Twishime Bosco kuri iki kibazo yavuze ko ibyo abaturage bavuga atari byo.

Ati ”Nta kindi nongeraho menya ko atari byo gusa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert avuga ko ikibazo cy’abaturage akizi. Ngo hari kariyeri ebyiri zitandukanye. Hari  iy’umuntu wigenga ndetse n’iyo abaturage bavuga ko ari ya Koperative bemeje ko ntawucukura muri iyo kariyeri ya koperative.

Ikibazo ngo kiri ku kuba inzira y’uwo wigenga anyuramo ajya muri kariyeri ye, inyura muri iyo kariyeri ivugwa ko ari iya Koperative, Mayor akavuga abaturage kuba batanga inzira ntacyo bitwaye.

Habyarimana Gilbert akomeza avuga ko barimo kubikurikirana kuko ngo hari imyanzuro yari yarafashwe mbere, yemeza ko nyiri kariyeri agomba gucukura mu butaka bwe, noneho ahandi hakaba inzira anyuramo.

Nubwo umuyobozi w’akarere avuga ko bagomba gutanga inzira, abaturage bavuga ko ubwo yakemuraga ikibazo yategetse ko rwiyemezamirimo agomba kwishyura ubutaka (Kaliyeri) yacukuye mu mirima yabo atabishyura agashaka itaka yatwaye akarisubiza mu mirima yabo.

Abaturage bafite ikibazo ni 18 bibumbiye hamwe, ubutaka bwabo bufite metero kare ibihumbi birenga 12.

Mu murenge wa Nyakiriba havugwa cyane ibibazo by’ubutaka bivugwamo Abayobozi. Tariki 16 Mutarama 2020 Umuseke wabagejejeho inkuru ya Ingabire Angelique wavugaga ko Umunyamabanga Nshyingwabikorwa w’Umurenge yamurenganyije yanga kumurangiriza urubanza ku isambu yari amazemo imyaka 15.

MAISHA Patrick
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mbega akarengane! Ese uburenganzira bw’abantu buzubahirizwa ryari? Ibifi binini nanubu bizatungwa n’udufi duto? Gsa abareberera akarere ka Rubavu mu nzego zo hejuru muri leta, bahange amaso aka Karere kuko Ruswa iravuza ubuhuha.

  • ababantu bagomba ku renganurwa Rwose, ariko biteye ubwoba koko ubuse mu Rwanda Hari ahantu hakiba akarengane nkaka. ariko aho president wacu aba yiyamiye ibisambo nkibi bishaka kurya imitungo ya baturage bitwaje ubuyobozi ntibumva koko. Rubavuyo yibasiwe na Ruswa Rwose ariko biraje birangire pe.

  • Ubundi iyo njye numvise Akarere ka Rubavu mu nkuru nk’izi mbona Abaturage baragowe ahubwo igisigaye ari ukwiyakira,

    Gsa byavuzwe kera ko iyo uvuze Rubavu=Ruswa. aho bigeze aha birakwiye ko Nyakubahwa Perezida ashyiraho Ubuyobozi bushya bukuriwe nagisirikare bukaba aribwo buyobora, bagasenya utuzu twa Ruswa muri aka Karere.

    Abatuye Akarere ka Rubavu, Mukomeze Kugira Kwihangana mugihe mugitegereje ubufasha.

  • Ubundi iyo njye numvise Akarere ka Rubavu mu nkuru nk’izi nigihe bahereye mbona Abaturage baragowe ahubwo igisigaye ari Ari ugutabarwa byihuse,

    Gsa byavuzwe kera ko iyo uvuze Rubavu=Ruswa. aho bigeze aha birakwiye ko Nyakubahwa Perezida ashyiraho Ubuyobozi bushya bukuriwe nagisirikare bukaba aribwo buyobora, bagasenya utuzu twa Ruswa muri aka Karere.

    Abatuye Akarere ka Rubavu, Mukomeze Kugira Kwihangana mugihe mugitegereje ubufasha.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *