Girl in a jacket Rubavu: Hafatiwe abasore n’inkumi bava i Kigali bakajya kwishimisha muri hotel no muri lodges | UMUSEKE

Rubavu: Hafatiwe abasore n’inkumi bava i Kigali bakajya kwishimisha muri hotel no muri lodges

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze tariki ya 02 na tariki ya 03 Gicurasi mu Mujyi wa Rubavu hafatiwe abasore n’inkumi 62 bagiye mu bikorwa bitandukanye byo kwinezeza batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Aba basore n’inkumi ngo bahuriye muri Group WhatsApp basezerana kujya i Gisenyi kwinezeza bafashwe batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Mu ijoro rya tariki ya 30 Mata 2021, nabwo mu Mujyi wa Rubavu hari hafatiwe abagera kuri 76.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko mu isuzuma ryakozwe byagaragaye ko bariya bantu bose baba ari urubyiruko kandi abenshi baturuka mu Mujyi wa Kigali bakajya kwinezeza mu Mujyi wa Gisenyi nk’uko byajyaga bigenda mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda.

Polisi ivuga ko ibyo urubyiruko rukora ubu binyuranije n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

CIP Bonaventure Twizere Karekezi ati ”Hari 22 bafashwe tariki 3 Gicurusi saa tanu, bafatiwe  muri hoteli yitwa Elevent barimo gucuranga imiziki isakuza cyane bibangamira abaturage batabaza Polisi.”

Yavuze ko Abapolisi bagezeyo basanga bameze nk’abari mu birori banywa inzoga z’amoko yose, babyina barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya COVID-19.

CIP Karekezi akomeza avuga ko tariki ya 02 Gicurasi mu tubari dutandukanye two mu Mujyi wa Gisenyi hafatiwe urubyiruko 40 na bo barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kurwanya no gukumira ikwirakwira rya COVID-19.

Avuga ko aba na bo umubare munini ari abari bavuye mu Mujyi wa Kigali.

Mu ijoro rya tariki ya 30 Mata hari hafashwe urubyiruko 76 na bo bafatiwe mu Mujyi wa Gisenyi barimo gutembera gusa.

CIP Karekezi yagize ati ”Umujyi wa Gisenyi ni umujyi ugendwa, ariko muri iki gihe harimo kugaragara urubyiruko ruva i Kigali bakaza ari amatsinda bagateranira mu mahoteli no mu  nzu z’amacumbi (Lodges). Bose ntabwo baba bipimishije icyorezo cya COVID-19 nta n’ubwo baba bubahirije amabwiriza agenga ba mukerarugendo, nta cyakwizeza ko hatarimo abanduye COVID-19.”

Yakomeje asaba abantu kutirara bakibuka ko icyorezo ntaho cyagiye ndetse no mu Mujyi wa Gisenyi baba bajemo kirahari.

Ati ”Ba nyiri amahoteli bagomba kujya babanza kureba ko abakiriya babo bipimishije icyorezo cya COVID-19 kandi banubahirize andi mabwiriza  yose bahawe harimo kureba ko buri mukiriya yambara agapfukamunwa neza, guhana intera hagati y’umuntu n’undi kugira isuku bakaraba amazi meza n’isabune n’ibindi.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arimo guhana intera, kwambara agapfukamunwa n’ibindi benshi muri aba ntibabikozwa

Imibare y’ubwandu bwa Covid-19 mu Rwanda ku itariki ya 03 Gicurasi 2021

IVOMO: RNP

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Dore kimwe mu bishobora kuzatuma inama ya CHOGM itabera mu Rwanda mu buryo bw’imbonankubone (physical presence). Niba kwidagadura nyuma y’umurimo bibujijwe mu gihugu hose, abantu 10,000 bavuye imihanda yose bazaza kwifungirana mu mahoteri igihe cyose iyo nama izamara? Ndakurahiye.

  • Kubuza urubyiruko ubuhumekero no kwidagadura, ni uburyo buruta ubundi bwose bwo kurutegura kugumuka ku mugaragaro. Dore aho nibereye!

  • Aya mabwiriza mwirwa muhanira abantu nta na hamwe yubahirizwa uretse gutinza abantu no gutinya ko mwakwamburwa CHOGM kuko abantu mwanga ko bagenda mu modoka ari 100% bakaba benshi ku murongo bakabyigana bakaba bakwanduzanya,ku byapa imodoka zarabuze muri Kigali Ni ibibazo,kureba umupira wenda iyo bagira 30% by’abafana ariko tukirebera umupira,insengero nazo Ni uko abantu bikubanaho muri Gare bagera mu modoka ngo muhane intera

  • Abo bantu bakwiye gusubiza amafaranga igihugu gitanga gikumira Covid-19, bo bateranya amafaranga yo kwishimisha. Abantu bakwiye gutekereza ..Ariko na Leta ni sobanurire abantu amafaranga itanga ivuza abantu, ikingira, i sansibiriza…ni menshi nabo bakwiye kuryozwa ihitamwo ryabo namafaranga bakoresha bajya kwishimisha bayakube kenshi bariha amande.

  • Police ikorera i rubavu nijya ifata urubyiruko ruvuye i kigali kwishimishiriza i gisenyi nijya ibafata ijye ihita ibajyana iwawa kuko abenshi baba ari indaya n’insoresore zananiye ababyeyi babo, gusa uwitwa ntashya rwose menya afite ubwenge butajyanye n’igihe kuko commentaire ye iraciriritse kbs kuko abitabira inama mpuzamahanga baba ari abayobozi bari VI bafite abagore kandi bahagarariye za governments, NGO’s , Civil society bafite intego runaka yabazanye naho kwibwira ko inam itaba kubera izo ndaya zanyu zitaha mu magheto zitiyubaha ahubwo uzasanga abashinzwe umutekano mu mahotel batazemerera no kuhakandagira, mujye mumenye urwego rwazo, ese wari wongera kubona aho zi postinga ziryoshya???? Wait and yr will see

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *