Rubavu: Ikamyo yaguye ku Bitaro bya Gisenyi yahitanye 4 hakomereka 6 - UMUSEKE
  • 06/04/2020 5:12 49

Rubavu: Ikamyo yaguye ku Bitaro bya Gisenyi yahitanye 4 hakomereka 6

UPDATE: Ikamyo yari itwaye amafi toni 24, yabuze feri igonga umumotari, inagonga igipangu k’ibitaro bya Gisenyi. Yishe abantu bane, hakomereka batandatu.

CIP Twizere Karekezi Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko nubwo ibinyabiziga by’abanyamahanga bidafite control technique, bitabuza abashinzwe umutekano wo ku muhanda kubigenzura.

Nyuma y’impanuka, imodoka y’ubutabazi yabashije kwegura kontineri n’imodoka yari yaguye.

Iyi ni imodoka yakoreshejwe mu kwegura iriya kamyo

 

Inkuru ya kare: Mu Kagari ka Nengo mu Mudugudu wa Gikarani, Umurenge wa Gisenyi kuri uyu wa gatandatu mu masaha y’igicamunsi, ikamyo nini ikururana yacitse feri ikata hafi y’Ibitaro bya Gisenyi, igwira abantu bamwe bahita bapfa.

Ikamyo yasenye uruzitiro rw’Ibitaro bya Gisenyi

Uwabonye iriya mpanuka ikiba yabwiye Umuseke ko iriya modoka ifite ibirango byo muri Tanzania yacitse feri contineri zayo ziracomoka zigwira abantu.

Umunyamakuru w’Umuseke uri i Rubavu, na we yageze aho impanuka yabereye, aravuga ko umwe mu bantu bo mu nzego z’umutekano yamubwiye ko ikamyo ikigwa bakuyemo imirambo ibiri, uw’umumotari n’uw’umwana naho Umushoferi wari uyitwaye na tandiboyi (kigingi) bakomeretse cyane bajyanwa kwamuganga.

Maisha Patrick avuga ko yiboneye abantu bane baryamye munsi ya contineri, ngo baracyagerageza kubakuramo.

Avuga ko iriya modoka yo muri Tanzania yaguye ku Bitaro bya Gisenyi, aho hantu n’ubundi ngo hasanzwe hagwa amakamyo.

Ati “Hari abantu batakuramo, ntiwamenya ngo ni bangahe, cyabubamye hejuru.”

Maisha Patrick avuga ko inzego z’ibanze n’iz’umutekano zageze aho impanuka yabereye.

Iyi ni indi mpanuka mbi cyane muri iki cyumweru, nyuma y’izindi ebyiri zabaye ku wa kane w’iki cyumweru, imwe yabereye muri Kamonyi ahitwa mu Nkoto, imodoka ya Fuso igonga Coaster na Pick up hapfa abantu 7, indi ni ikamyo yari igiye i Bukavu yaguye mu Kivu.

Hariya hantu hakunze kugwa amakamyo agahitana abantu, iheruka ni iyishe umukozi wa RIB tariki 2 Ukwakira 2019.

MAISHA Patrick
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Birababaje cyane. Ariko leta nikore ibishoboka byose haboneke undi muhanda unyurwamo ama camions kuko hariya hantu hateye inkeke pe.
    Hashize igihe havugwa deviation inyura mu rugerero-byahi- stade umuganda, ariko amaso yaheze mu kirere.

  • Nagahoma mu nwa Pe. Kuko Impanuka Zahariya Zihora ziba Cyane Cyane Amakamyo. Leta Nishake Igisubizo Kuko Ntibikwiye Ko Abantu Bahora batakaza ubuzima.

  • Twihanganishije abantu baburiye muri izi mpanuka knd Imana ibakomeze. Abasigaye bihangane.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *