Rubavu: Inkunga yemerewe na Perezida yo gusohora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho ntiyamugezeho | UMUSEKE

Rubavu: Inkunga yemerewe na Perezida yo gusohora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho ntiyamugezeho

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mugisha Joseph utuye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Mbuga Ngari, Umudugudu wa Ikaze avuga ko yemerewe gufashwa gukorerwa indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho n’Umukuru w’Igihugu ariko Akarere ntikashyira mu bikorwa ibyo yemerewe.

Mugisha Joseph asaba ko ibyo yemerewe na Perezida abikorerwa

Mu mwaka wa 2019 ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasuraga aka Karere, yakiriye ibibazo ndetse n’ibyifuzo bitandukanye.

Nibwo Mugisha Josehf yegereye Perezida wa Repubulika amubwira ko kubera intambwe nziza amaze guteza imbere igihugu haba mu bikorwa remezo ndetse na gahunda zitandukanye ziteza imbere umuturage, yahanze indirimbo igaruka kuri ibyo  bikorwa, maze amusaba kumufasha gusohora ibyo bihangano mu buryo bw’amajwi n’amashusho kuko we nta bushobozi afite.

Amaze kwemererwa n’Umukuru w’Igihugu akabona ubusabe bwe butarashyizwe mu bikorwa yibukije Minisiteri ya Siporo n’Umuco abandikikira ibaruwa maze Minisiteri na yo isaba Akarere  kumufasha gusohora ibyo bihangano bye.

Mugisha yabwiye UMUSEKE ko yaje gufashwa gukorerwa indirimbo mu buryo bw’amajwi gusa.

Uyu musore yabajije Akarere niba kazamufasha agasohora indirimbo mu buryo bw’amashusho nk’uko yabyemerewe, abwirwa ko yabyikura mu mutwe.

Ati “Barambwiye ngo iby’indirimbo ni ukubyikura mu mutwe. Kugeza n’iyi saha iyo mbahamgaye bahita bankupa.”

Mugisha yavuze ko ikibazo cye yakijyanye no mu muryango urwanya ruswa n’Akarengane Transparency International Rwanda abwirwa ko agomba guhabwa ibyo yemerewe ariko kugeza n’ubu Akarere ntacyo kakoze.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique yabwiye UMUSEKE ko uyu muhanzi akwiye kugira uruhare rwe, n’Akarere kakazamufasha mu bindi bikorwa.

Ati “Umukuru w’Igihugu ntabwo akuraho inshingano z’umuntu ku giti cye kandi icyo yamwemereye gukora kwari ukwegera Akarere. Mu bushobozi bw’Akarere rero mu ngengo y’imari mu bikorwa by’urubyiruko kwari ukumujyana muri studio kandi ibyo  byarakozwe. Icyari gisigaye nk’umuhanzi kwari ugukoresha ibyo bihangano bikabyara umusaruro ibisigaye akabyikorera.”

Yakomeje ati “Ikibazo ntabwo ari ugukoresha amashusho wakoresha amashusho n’amajwi atarumvikana?”

Mugisha Joseph kugeza ubu afite indirimbo  z’amajwi zirimo n’izo yahimbye agaruka ku ruhare rw’Umukuru w’Igihugu mu guteza imbere u Rwanda  ndetse na Mme Jeannette Kagame ku ruhare rwe mu gushyigikira umwana w’umukobwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *